Jérémy Bescond umufaransa w’ikipe ya Haute-Savoie Rhône-Alpes wari mu irushanwa rya Tour du Rwanda ndetse wabaye uwa kane ku rutonde rusange rw’abakinnyi. Yatangaje ko yagize ibihe bidasanzwe mu Rwanda, ko yahuye n’abantu bakirana urugwiro, ko yabonye igihugu cy’imisozi, ibibaya n’ibiyaga byiza akishimira kwakirwa neza bidasanzwe akahavana isomo ry’ubumuntu. Yasubizaga ibibazo by’umwanditsi w’ikinyamakuru kibanda ku gusiganwa […]Irambuye
Tags : Rwanda
None tariki ya 24 Ugushyingo 2015, Umutwe w’Abadepite washyikirije Guverinoma Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 imaze iminsi ivugurura muri uyu mwaka wa 2015, inayisaba ko hakorwa ibiteganywa n’amategeko kugira ngo hakorwe Referandumu. Itangazo rigenewe abanyamakuru ryaturutse mu Nteko Nshingamategeko rivuga ko Ingingo nyinshi z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda […]Irambuye
Impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi iri i Mahama mu karere ka Kirehe ho muntara y’Uburasirazuba ziratangaza ko zibangamiwe bikomeye no kurya indyo imwe, bakavuga ko mu mezi arindwi bahamaze batunzwe n’ibigori gusa. Minisiteri ifite impunzi mu nshingano yo itangaza ko nta cyizere yatanga cyo gukemura iki kibazo gusa ngo bagiye kugerageza barebe ko haboneka ibindi […]Irambuye
Umushinga L3 Plus uharanira uburenganzira bw’abana bafite ubumuga ukorera mu Mirenge itandatu (6) yo mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe uvuga ko ubushakashatsi wakoreye mu mirenge ukoreramo bwagaragaje ko abana 56,7% bafite ubumuga batajyanwa mu ishuri; 90,2% by’abarigezemo ngo barivamo batarangije. Umushinga L3 Plus unafite ibigo bibiri bishinzwe gutanga amakuru ku bana bafite ubumuga mu […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, Tanzania n’u Rwanda byakiniye mu mujyi wa Awassa muri 270Km uvuye mu majyeofo ya Addis Ababa, Ethiopia. Wari umukino wa kabiri mu itsinda A ririmo aya makipe yombi hamwe na Ethiopia na Somalia. Tanzania yatsinze Amavubi ibitego bibiri kuri kimwe bituma Tanzania igira amahirwe menshi yo gukomeza muri kimwe cya kane […]Irambuye
Harategurwa inama mpuazamahanga izabera i Kigali izahuza abahinzi n’abashoramari b’inararibonye mu guhinga imbuto, imboga n’indabo bazava mu bihugu umunani bya Africa n’i Burayi. U Rwanda ngo rurashaka kuzamura umusaruro rukura muri ubu buhinzi ukava ku madolari miliyoni esheshatu ukagera kuri miliyoni 130 z’amadolari ya Amerika ku mwaka. Ubu bushake bwo kwinjiza iriya mari byatangajwe mu […]Irambuye
Mu kiganiro n’Abanyamakuru gitegura ubukangurambaga bw’iminsi 16 bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, kuri uyu wa 23 Ugushyingo, inama y’igihugu y’abagore yavuze ko muri iki gikorwa izibanda ku gukangurira Abanyarwanda ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu by’umwihariko abiga mu mashuri yisumbuye, amakuru na za Kaminuza kuko ngo abakobwa biga muri ayo mashuri ari bo hava abacuruzwa cyane. Kuwa […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 23 Ugushyingo, Perezida w’Inteko y’Abadepite b’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EALA) baje kumara ibyumweru bibiri i Kigali yavuze ko Dr Richard Sezibera, Umunyamabanga Mukuru wa EAC ariwe uzatanga raporo ku ihohoterwa yakorewe i Bujumbura maze ikazigwaho hagafatwa umwanzuro ugendanye n’ibyo yakorewe. Hon. Daniel Fred Kidega, yabwiye abanyamakuru ko […]Irambuye
Umudepite umwe kuri 80 bagize Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda ni we utari uhari, nk’uko byari byitezwe na benshi, abadepite 79 bari bahari batoye umushinga w’Itegeko nshinga wari umaze iminsi ukorerwa ubugororangingo muri Sena y’u Rwanda, ukaba wari uherutse kwemezwa 100% n’Abasenateri 26. Mu Nteko y’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 23 Ugushyingo nta mpaka […]Irambuye
Ikigo gishinzwe kwunganira inzego z’ibanze mu miyoborere myiza no kwegereza ubuyobozi abaturage ‘RALGA’, kinafite inshingano yo gushaka no gukoresha ibizamini by’akazi abantu baba bifuza gukorera uturere twose tw’u Rwanda kiratungwa agatoki n’abantu banyuranye ko cyaba gisigaye gifite amakosa menshi mu gukoresha ibizamini. Mu cyumweru gishize, itangazamakuru ryavuze ko mu Karere ka Nyanza, abahataniye kuyobora imirenge […]Irambuye