Ku rutonde rwatangajwe na Union Cycliste Internationale (UCI), impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare umukinnyi Hadi Janvier yaje ku mwanya wa 10. Bigumye gutya kugera uyu mwaka urangiye u Rwanda rwaba rubonye umwanya umwe wo gukina imikino Olempike ya 2016 i Rio de Janeiro. Ku mwanya wa mbere n’uwa kabiri kuri uru rutonde rushya hariho […]Irambuye
Tags : Rwanda
Kuri uyu wa kane tariki 26 Ugushyingo, urukiko rw’ibanze rwa Kabarondo mu Karere ka Kayonza rwafashe umwanzuro wo kurekura by’agateganyo abakozi batatu (3) b’ibitaro bya Rwinkwavu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umubyeyi waguye muri ibyo bitaro nyuma yo kubagwa abyara. Mu kwezi gushize twabagejejeho inkuru ivuga ko kuri Hopital bya Rwinkwavu: Umugore yabazwe abyara hakoreshejwe itoroshi […]Irambuye
Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda zirasaba abashinzwe ubuzima ko bakora uko bashoboye bakazongerera aho kwivuriza kuko ngo ivuriro bafite ari rito. Abahungiye muri iyi nkambi bavuga ko ivuriro ryagutse ribonetse byabafasha kwivuza mu buryo bworoshye cyane abana n’abagore. Bemeza ko kutagira ibitaro bituma iyo hagize […]Irambuye
Kuri uyu wa kane ku gicamunsi Ambasaderi Dr Richard Sezibera yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru w’Umuseke, mu byo yatangaje yagarutse no kubyamubayeho i Bujumbura, avuga ko byari ibintu bidakwiye kandi byo kutihanganirwa, ngo ikibazo yakigejeje kubo kireba ubu ategereje igisubizo. Dr Sezibera, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, mu mpera z’ukwezi kwa cumi yagiyeyo mu nama […]Irambuye
Ku mukino wa mbere w’irushanwa ‘Rayon Sports Star Times Christmas Cup’, Rayon Sports FC yatsinze Gicumbi FC igitego kimwe ku busa (1-0); Umutoza mushya Jacky Ivan Minaert yishimiye intsinzi ye ya mbere atoza Rayon. Igitego cya Rayon cyatsinzwe n’umusore Mustapha Bisengimana. Nyuma y’umukino, Umutoza Jacky Ivan Minaert yabwiye itangazamakuru ko yanyuzwe n’intambwe ikipe ye (Rayon […]Irambuye
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yatangaje mu rwego rwo gushyigikira abakora ibikoresho mu ruhu nk’inkweto, ibikapu n’imikandara igiye kuzamura imisoro y’ibyakoreshejwe bituruka mu mahanga bizwi nka ‘Caguwa’, by’umwihariko imisoro ku nkweto za Caguwa ngo izazamuka igere kuri 100% muri Nyakanga 2016. Hirya no hino mu Rwanda, usanga ahacururizwa imyenda, inkweto, imikandara n’ibikampu higanje cyane ibizwi nka ‘Caguwa/Second […]Irambuye
Saa sita n’igice kuri uyu gatatu nibwo abayobozi mu ngabo za MONUSCO bashyikirije uruhande rw’u Rwanda Lt Col Habamungu Desire alias Babou Adamo wari ushinzwe ubutasi mu mutwe wa FDLR. Byabereye ku mupaka wa Rubavu – Goma. Uyu mugabo mu kanya gato cyane yabonye n’abanyamakuru yababwiye ko yishimiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka 20 kandi […]Irambuye
Jean Bahufite watozaga ikipe ya Espoir Basketball Club kuri uyu wa gatatu yatangaje ko yasezeye ku mirimo ye. Bahufite ariko we akavuga ko yasezeye kubera ibyo atumvikanaho n’aba bayobozi. Bahufite yafashije Espoir BBC gutwara ibikombe bine bya shampionat kuva mu 2012 ndetse ni nayo kipe ifite igikombe cya shampionat giheruka. Bahufite yabwiye Umuseke ko igihe […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri mu Murwa mukuru wa Tunisia, Tunis haraye haturikiye igisasu ku muhanda witiriwe Umwami Mohammed V gihitana ingabo zirinda mukuru w’igihugu na bamwe mu bagenzi bari hafi aho bose. Imibare yerekana ko igisasu cyahitanye abantu 12 hakomereka abandi 20. Umukuru w’igihugu Béji Caid Essebssi yahise ashyiraho ibihe bidasanzwe bizamara […]Irambuye
Kuri uyu wa Kabiri Umukuru w’igihugu cy’u Burusiya Vladimir Putin yavuze ko kuba Turikiya yararashe indege y’intambara y’iki gihugu kandi yari iri mu kirere cya Syria ari nko ‘Kubacumita icyuma mu mugongo’. Perezida w’U Burusiya yahise asaba ko ubwato bunini bw’intambara bujya mu Nyanja ya Mediteranee bwikoreye indege z’intambara n’ingabo mu rwego rwo kwitegura urugamba. […]Irambuye