Digiqole ad

RALGA iravugwaho amakosa mu bizamini by’abakozi b’Uturere

 RALGA iravugwaho amakosa mu bizamini by’abakozi b’Uturere

Ikigo gishinzwe kwunganira inzego z’ibanze mu miyoborere myiza no kwegereza ubuyobozi abaturage ‘RALGA’, kinafite inshingano yo gushaka no gukoresha ibizamini by’akazi abantu baba bifuza gukorera uturere twose tw’u Rwanda kiratungwa agatoki n’abantu banyuranye ko cyaba gisigaye gifite amakosa menshi mu gukoresha ibizamini.

Mu cyumweru gishize, itangazamakuru ryavuze ko mu Karere ka Nyanza, abahataniye kuyobora imirenge n’umuyobozi bw’ushinzwe imari mu Karere batemeye amanota babonye mu bizamini bakoreshejwe na “Rwanda Association of Local Government Authorities (RALGA)”.

Abari bakoze bose uko ari 26 bavuga ko batunguwe no kubona nta n’umwe watsinze ikizamini ngo agire amanota 70% atangirwaho akazi mu mirimo ya Leta.

Uretse mu Karere ka Nyanza, ibibazo mu bizamini bikoreshwa na RALGA biravugwa hirya no hino mu turere tunyuranye.

Depite Rusiha Gaston avuga bamaze iminsi bakira ibibazo by’abaturage bagaragaza akarengane mu bizamini bitangwa na RALGA.

Hon.Rusiha akavuga ko intandaro yo kwirara kwa RALGA ishobora kuba ishingiye ku kuba ariyo yonyine ifite inshingano zo gukoresha ibizamini no gutanga imirimo mu nzego z’ibanze.

Yagize ati “…Biragaragara ko abakoresha ibizamini baba babifitemo interests (izindi nyungu) z’abo bashaka kuzamura…”

Kubwa Rusiha Gaston, n’abandi ba Depite banyuranye, ngo ikibazo cya RALGA gifite uburemere ku buryo gikwiye kugira ikigikorwaho; Ndetse ubwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi yari yakiriye Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta (PSC) mu cyumweru gishize yayisabye kugikurikirana.

Ku ruhande rwa PSC, ngo kuba RALGA ari ikigo kimwe gikorera uturere twose, ubundi nibyo byiza kuko ngo biri mu murongo Leta irimo kwerekezamo wo gushyiraho ikigo kimwe gifite ubushobozi bwo gukoresha ibizamini abashaka akazi ka Leta bose mu rwego rwo guca ruswa n’ikimenyane mu mirimo ya Leta.

Habiyakare Francois uyobora PSC avuga ko RALGA igitangira abantu bayishimaga cyane, kuko bangaga ibyo Abayobozi b’uturere na ba Gitifu bakora batanga akazi.

Habiyakare ati “Ubu rero wenda bimaze kumenyerwa ku buryo nayo hari unyura inyuma akayivangira ubwo yatangiye kuzamo ibibazo,…twumva kureba ibibazo birimo bigakemuka, tukayifasha kugaruka mu nzira,…icyihutirwa ntabwo ari ukuyikuraho, kereka uvuga ngo za Minisiteri zo zidakoresha RALGA ibibazo byarakemutse.”

 

RALGA ibona umuti atari ukuyambura inshingano

Kangwage Justus, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALGA asanga gukuraho urwo rwego bitaba igisubizo kuko “rwagiyeho kuko ibyariho byari bibi.”

Ati “Abajyanama na za nyobozi z’uturere nibo batangaga akazi, bakongera bakaba aribo bacunga abakozi, hakazamo amakimbirane ashingiye ku nyungu,…ikindi ingengo y’imari y’uturere yashiriraga mu gushaka abakozi.

Numva turimo kugenda dutera intambwe nziza idasubira inyuma, tugenda dukosora kandi onzira turimo imeze neza, ndumva ariyo yafasha.”

Kubyerekeranye n’icyizere baha abakozi babo batanga ibizami, Kangwage Justus yatubwiye ko inzira binyuramo nta buriganya bwabamo, ati “Nk’uko nta muntu uzashidikanya ibyavuye muri REB, natwe niho turimo kugana kandi urabona ko buri mwaka tugenda dutera intambwe.”

Kangwage avuga ko hari ibitaragenze neza i Nyanza, bitakwitirirwa uturere twose kuko ari Akarere kamwe muri 30 tugize u Rwanda. Ikindi ngo RALGA ntiyihanganira uwaba yakoze amakosa, dore ko ngo hari abakoze amakosa barezwe, ubu bakaba bafunze.

Ku byerekeranye n’aho abakoze ibizamini batishimira amanota, Kangwage avuga ko biterwa n’ubwinshi bw’abashaka imirimo, ndetse no kuba buri umwe aba yumva ari ake.

Kangwage ati “Umutima usobetse amaganya ntuzobanura amagambo, umuntu ushaka akazi aba yumva ariwe wakabona.”

Ku rundi ruhande ariko, Kangwage asanga Iteka rya Perezida rirebana no gushaka abakozi ‘recruitment’ rikwiye gusubirwamo kuko ngo gufata akazi kamwe kagahatanirwa n’abantu 1000, bivuna abakosora izo mpapuro kandi bigateza impaka.

Kubwe, ngo hagiye habaho amajonjora menshi byajya bituma abagera ku rutonde rwa nyuma rw’abemererwa gukora ikizamini baba ari intyoza kandi ari bacye.

Public Services Commission (PSC) yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko ko mu nzego z’uturere cyane cyane ibitaro by’uturere birimo ibibazo byinshi, dore ko ngo hari n’abatanga imirimo itagenwe n’imbonerahamwe y’imirimo ya Leta.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

24 Comments

  • ndabarahiye rwose nanjye nakoze ibizamini mu karere ka rubavu ariko ni amahamba ndabarahiye. njye kubwanjye ndibuka ko ndangije gukora ikizamini private number yampamagaye ishaka kumbaza nibantakwemera ko bamfasha ndabahakanira ariko iyo urebye usanga ibibazo byose byarapfiriye muri ralga kuko hari ruswa ivuza ubuhuha. ndabihamya ko bitakorewe mu karere nkuko abantu babivuga ahubwo byakorewe muri ralga kandi ikibabaje ni uko ababikora bose bitwaza ngo umuryango wabatumye kandi bawubeshyera. uriya muyobozi w’akarere batanze rwose ibyo akora wagirango ntabizi kandi nibaza abajya gutoranya abantu icyo bibandaho, turabizi neza ko aka karer kari kwangirika kubera ko gahabwa ubuyobozi budafite ingufu kandi budashoboye. kuki abashoboye batabaha imirimo, nkubu urebye abantu batsinze ibizamini waseka ugatembagara. babantu utabwira ngo nibasobanure cv zabo ngo babone ururimi babivugamo ariko ngo nibo bafite amanota menshi. ahubwo HE natabare kuko rubavu yabaye nka Kongo.
    birababaje cyane.

    • Bintu, Niba warakoze ikizamini Rubavu ntiwishimire amanota wabonye kuki utajuririye Pubbli services commission? ko uvuga ko ibntu byose byapfiriye muri RALGA, ubuyobozi bw’ Akarere ka Rubavu ibizanyemo ute?
      Biragaragara ko ufite uburakari kubera ko utatsinze ukumva byaratewe na abandi. Ese hari umuntu wo muri RALGA wakwatse iyo ruswa uvuga? cg nibyo wumvise abandi bavuga. Njye nakoze ibizamini byateguwe na RALGA, nsaba kwerekwa ikaye nakoreyeho ikzamini. Nasanze ntararenganye kabisa.
      so, ntimukihutire kuvuga ibyo udafitiye preuves. comment yawe igaragaramo uburakari gusa!!!!!!!

      • Muraziranye si gusa!

      • RUTI,

        sha ndakubwiza ukuri ko nanjye nagiye hariya nsaba kwerekwa ikaye yanjye ndayibona ariko nsanga narakosowe nabi ariko nubwo bampa andi manota nkanakora interview ntibibuza kuvuga ukuri. ntago ndakaye kuko njye sindwanira imyanya ariko ukuri kuba kwiza kurenza ibindi. kiriya kigo ralga kirakabije nonese niba mbeshya reka mbyemere aba bose bashyizeho comment barabeshya? umva nshuti, mureke ukuri kujye ahagaragara kandi bizashyira birangire ufite ubushobozi abone icyo yakoreye kandi mukuri. ufite ubushobozi, nahabwe umwanya. niba hari uwandushije nahabwe umwanya kuko yandushije ariko niba hari uwo narushije nawe yihangane. umva nkubwire nshuti, hari uburyo nakozemo muri kuriya gusaba impapuro ndeba urupapuro rwumwe mubantu batsinze nsanga ntakibazo nakimwe cyakosowe ahubwo amanota bayanditse ho gusa ni uko umuntu aba yanga gukururana. sha ahubwo nawe nkwifurije kuba umuyobozi ejo mugitondo ariko ntuzagire ikimenyane cyangwa ngo urye ruswa kuko wowe ndumva ushobora kuba usobanutse.

        • Aha birarenze si akarere kamwe nkuko umuyobozi abivuga,birabaje kuko usigaye usohoka mukizamini bagatangira kukubwira uwo bagahaye kdi ugasanga niko byagenze,muzabaze ibibera mukarere ka musanze aho niyo utsinze ikizami batagushaka probation irangira bakakwirukana mpaka bashizeho umunyabiraka bari baremereye akazi ex:pharmacy y’Akarere

  • NYAMAGABE SE YO AHO IMYANYA YOSE YA MBERE YIHARIWE
    N’ABAKOZI B’AKARERE KANDI BASANZWE BARI KU IBERE RY’ABAYOBOZI

  • RALGA yo ibyo ikora ni agahomamunwa ntawe utabizi, ahubwo ibi bintu bikurikiranwe kabisa

  • Ntabwo kurakara kw’abantu aricyo gisubizo twese nt’Akazi ka Leta dufite ariko iyo ukoze Exam ukabona ntabwo ugaragaye birakubabaza ariko jye ndibaza ni gute umuntu yandika ibintu k’urupapuro agatsinda kubivuga bikamunanira? Bashaka ku myanya iri technical bajya bakoresha written exam gusa, ikindi bakwiriye ku gira urutonde rw’abatsinze exam kuri buri post zose mu turere hanyuma bakajya bahamara abo batsinze uwanze kujya ahari umwanya bagahamagara ukurikiyeho naho gutanga exam imwe aha ejo bakongera ahandi bikururura kuvuga menshi, n’icyo kimenyane cy’ubuyobozi bavuga cyavamo. Bitabaye ibyo twese twazajya tugira agahinda hakwiye no kurebwa uko bashyiraho byibura 65%

  • Cyane si LARGA, twarabibabwiye kera Nyobozi ziri kuvangira larga zirya za ruswa zikazana nikene wabo mu itangwa ryakazi, Aho NYOBOZI henshi zagurishije akazi zikakagabira abatoni bazo cg abazitura zikabaha akazi kinyongera babyitango ni ACTING ngobabone avantages bakomeze babahereze, imyanya mishya nuyubudiregiteri uturere twayishyize kwisoko nitungahe? Utwayishyizeho aho bayihaye uwatsinze nihangahe? Ingero zuturere zakomeje kugaragazwa kenshi bakoziki ntategeko rihari kuki umwanya ushyirwaho ugakorerwa muri acting imyaka igashira indi igataha?

    • hhhhhhh
      ralga mwiyibeshyera, muzarebe mu karere ka rwamagana uko bimeze, gitifu niwe wangaja akanatanga abantu bagomba gutsinda, ahubwo nihajyeho team yihariye ya psc izajya ikoresha ibizami.

  • UYU AVUZUKURI KBSA. DORE URUGERO RUFATIKA, NYARUGURU DIR WA PLANNING AMAZE IMYAKA ITANU (MANDAT YOSE) YITWAKONGO AKORA UMWANYA BYAGATEGANYO (ACTING), KUBURYO NO MURI REFORM IZINA RYE MURI COMMISSION NA MIFOTRA RYATANZWE BAVUGAKO ARI AGRONOME!!!!! MUNYUMVIRE NAMWE. AHO HOSE BATANZE ACTING NTAKUNDI BYARARANGIYE ABONI ABATONI BAZAFASHA MANDAT KWIYAMAMAZA CG KUYISURA YARUNDUYE NDABABWIZA UKURI RWOSE BABA BATANZE AMATURO. NIHENSHI ABATONI BATSINDWA NICYO KWANDIKA BAKABURUKO BABITEKINIKA BAGATEGEKA LARGA KUBATSINDISHA MURI INTERVIEW NGO IMYANYA ISUBIRE KWISOKO. NYAMAGABE IYO MUVUGA RESULTAT ZARAHAGEZE BAKAJYA BAHINDURANYA AMAZINA, DIR SOC BYAMBAYEHO MBIMENYA NYUMA AHO NARI UWA 3 BANJYANA INYUMA BAWUHA UKORA MURAKO KARERE KUGIRANGO MU INTERVIEW BAZAHITE BAMUHEREZA AMANOTA AWUKABE. IKIGIHUGU NGO KIGENDERA KU MATEGEKO? WAPI KERETSE MZEE WACU AHIBEREYE HOSE NIBWO BYATUNGANA UBUNDI BARAMUVANGIRWA KWELI KWELI TWARUMIWE BASHAKA KUTWANGISHA IGIHUGU CYACU.

  • Gusa RALGA nabo nkeka atari gusa abantu batsinda written hanyuma oral bagatsindwa gute cg se baba bashaka ko uzatsinda agomba kugira umuherekeza akamugeza aho kubabikora? Nibarenganure Abana b’u Rwanda naho ubundi ukarimo yarakabonye muri ubwo buryo akora ibidakorwa, niyo mpamvu no Clean Audit report bigoye uzasanga ariho bamwe biba ibya Rubanda abandi bashaka gukira vuba ntibanyurwe

  • Uyu mayor wa Rulindo weki ko niwe babidukoze tubizi cyane niwe bakora tekinike avemuri politiki yikinyoma. Bugesera, Nyaruguru, Kamonyi, Nyamagabe, Nyanza, Ruhango nutarahakoze ibizamini ninde uyobewe tekinike zaho!! Siho haganje izo za acting bavuga! Iyo komisiyo kuki wamugani ntacyo ibivugaho, acting why, habuze abakozi, imyanya yagiragaho iki? Nyobozi isesekamo umuntu gahora asimbura cg akorera kumasezerano bikarangira arenze kubahasanzwe bakora akazi neza bafite anamshuri yikirenga ariko ibyo gupfukamira ba boss no kubatura cg kubashyira amagambo cg guturuka hamwe byarabayobeye ahango hariho za transparence bizeye za experience namashuri bimazikise ahubwo kobaraza kujya birukanwa bagashinjwa nibyaha bitabaho bagatanga imyanya bayihabo mvuga gahoro gahoro. Ndabeshya? Mujye Nyaruguru,…….

  • mwebwe sha ni mwivugire ntimurabona muri bugesera uwo economic affairs adashaka ntashobora kwinjira mukazi ;kuburyo exam mbere yuko zikorwa uzajya mumwanya baramuvuga kdi after exam ugasanga koko niwe wagiyemo!ni danger mwabagabo mwe!!!

  • Igihugu cyacu kimakaje umuco w’imiyoborere myiza. Njye ndatanga inama ko hakorwa iperereza ryimbitse ku bivugwa kuri RALGA koko niba ikora amakosa agakosorwa. Inzego zibishinzwe nizikore akazi kazoo bagenzure aya makuru atangwa. Gusa ibizamini RALGA ikoresha nta tegeko na rimwe bubahiriza niba ari akazi kababanye kenshi cyangwa ibindi ntawamenya.

    Nk’uko REB itanga ibizami ku banyeshuri Leta nishake ikigo gifite ubunararibonye n’ubuzobere mugushakira Leta abakozi bashoboye, ubundi se RALGA yo ibikora ite? Ubwo buzobere irabufite kuri gahunda nk’iyi iremereye?

    Murakoze bayobozi kumva igitekerezo cyanjye.

  • nanjye mwambariza ko abakoze muri Nyaruguru ko amanota atasohotse kuko hashize igihe kinini atamanikwa kugeza n’ uyu munsi .
    ariko kandi ukumva bamwe bavuga ko Lalga yohereje amanota y’ abatsinze ecrit , none nkaba nibaza impamvu impamvu atamanikwa . Lalga izasuzume neza niba ibyo izohereza ko aribyo bizatanganzwa kuko imitangire y’ akazi muri Nyaruguru ikememangwa cyane .

  • Ahahhh!!!! Muravuga iki mwa Bantu MWe konturenganye. Njye narakoze Ruhango Ku mwanya wa ES Sector muri interview boherereza bamwe message abandi barabihorera, uwabibajije Gitifu w’ akarere yaramunyujije muryoya.

    Amanota yasohotse ari ibitangaza. Ikindi cyatangaje ni ukuntu 2 bari bagize menshi muri Written bataje muri interview, hagakekwa ko hari uwababujije Ku ngufu. Maze uwavugwaga aratsinda ntawe umukomye imbere. Yewe reka ntegereze ndebe Niba reclamation hari icyo izatanga.

    Huye naho ndategereje nizeye kuko ntarasohoka. Intimba ni yose, kubera abakoresha ibizamini babuze ubunyangamugayo. Ntuhagire utukana muvuge ukuri kurahari.

  • Mwari muzi ko hari abatekamutwe biyita abakozi ba RALGA birirwa bahamagara abakandida bakoze ibizamini mu turere ngo babahe amafaranga kugirango bazabafashe gutsinda ibizamini? Ikibabaje nuko hari abakandida bamaze kurya amafaranga atari make ngo bari buhabwe akazi.

  • Ubundi se Ralga yemeza neza ko MUSONI yabonye ariya amanota kuri Division Manager? Yarushije iki abandi. Nayo ni tekinike. Rulindo kuki advisor atabonye akazi? Ni tekinike. Gicumbi Ku mwanya wa Dir of Good Governance nayo baratekinitse. Mubigenzure murebe neza na za Ruhango izo, Nyanza mukurikirane na Kamonyi izakoresha ejo bundi kdi Ralga isobanure kino kintu.

  • Ahavuzwe hakoze MUSONI ni akarere ka Kicukiro kuri Division Manager. Mukurikirane hari n’ ibindi bibazo bitandukanye gafite.

  • Icyenewabo n’itonesha byamunze inzego z’ubuyobozi aho usanga abazamurwa muntera ari abafitanye isano n’abayobozi bayobora ibigo ugasanga banazamurwa muntera kandi bakaguma munyanya yohasi bakora mo salary structure ika mugenera umushaha utubutskandi ako kazi atagakora, ahubwo PSC ikwiye gushyiraho uburyo bwo gukora inspection mu itangwa ry’akazi cg mu izamurwa mu ntera kubako ba Leta. Mwavuze mu turere ariko uwababwira ibibera mu bigo n’imishinga bishamikiye kuri Leta. Parliament ni mwe ntumwa za rubanda mushake icyo gukora.

  • Sha tuvugishije ukuri mwitangwa ry’akazi mu Rwanda harimo ikimenyane Gikomeye. Muzabaze muri RWANDA GOVERNANCE BOARD uburyo habamo ikimenyane ku mwanya wa Director of Finance and Administration twakoze ikizamini inshuro 4 ataruko habuze utsinda ahubwo aruko abatsinze bose Head wa Corporate wabo atamushaka byagezaho abatsindaga bose ikizamini bagikuragaho bagasubiza umwanya kwisoko kuko uwo bashaka atatsinze. Mana we nzaba mbarirwa da!!!!!! Kandi ngo ubwo iyo RGB ngo niyo ishinze imiyoborere myiza daaaaa!!! ahaaaaaa birasekeje pe kubona ikigo kitwa ngo gishinzwe imiyoborere myiza aricyo ahubwo kiyica. Mukomerezaho nabanwiriki.

  • mukomere,uko ni ukuli Ralga ifite amakosa, nanjye nagiye gukora ikizame muri hilltop hotel kubijyanye n, akarere ka Nyarugenge icyo nzi ni uko mugenzi wanjye yari afite ikizame ubu akaba yicaye mukazi.

  • Muri rusange, Ralga ikora nabi cyanee, harimo ruswa ikabije n’ikimenyane n’icyenewabo kandi bikorwa n’abakozi ba Ralga, ubundi bagafatanya na EX. b’Akarere. Muzabigenzure uwo Gifif ashaka ku mwanya runaka arawubona byanze bikunze. Muzagenzure abakozi ba Ralga ukuntu baba bashakishwa muri Kigali ndetse nabo bahamagara abantu. Ikindi kibabaje muri Ralga ni ihabwa ry’akazi ku bakozi ba Ralga, usanga ari icyenewabo gusa, nawe mu gukoreshai bizami urumva ko azakoresha uburyo yahawemo akazi. Haracyemangwa kdi n’ubushobozi bw’abakozi ba Ralga. Turasaba kdi ko indimi zemewe mu Rwanda Especially Freench na English bihabwe agaciro kamwe.

Comments are closed.

en_USEnglish