Digiqole ad

Umufaransa wakinnye Tour du Rwanda ngo avanye mu Rwanda isomo ry’ubumuntu

 Umufaransa wakinnye Tour du Rwanda ngo avanye mu Rwanda isomo ry’ubumuntu

Jérémy Bescond avuga ko avanye byinshi muri Tour du Rwanda

Jérémy Bescond umufaransa w’ikipe ya Haute-Savoie Rhône-Alpes wari mu irushanwa rya Tour du Rwanda ndetse wabaye uwa kane ku rutonde rusange rw’abakinnyi. Yatangaje ko yagize ibihe bidasanzwe mu Rwanda, ko yahuye n’abantu bakirana urugwiro, ko yabonye igihugu cy’imisozi, ibibaya n’ibiyaga byiza akishimira kwakirwa neza bidasanzwe akahavana isomo ry’ubumuntu.

Jérémy Bescond avuga ko avanye byinshi muri Tour du Rwanda
Jérémy Bescond avuga ko avanye byinshi muri Tour du Rwanda

Yasubizaga ibibazo by’umwanditsi w’ikinyamakuru kibanda ku gusiganwa ku magare Be-celt

* Jérémy Bescond, muhagaze mute mu mubiri nyuma y’irushanwa ryo mu Rwanda?
Ndakubwiza ukuri ndashengabaye hose. Tour du Rwanda yari nziza cyane, harimo etapes ebyiri zo kurangiza mwiruka cyane, n’ahokurangiriza hatangaje nk’i Kigali ahari agahanda k’amabuye gaterera cyane, iyo mirambi n’ibindi byose. Byari ikigeragezo cyiza ku munyegare. Mu minsi ya nyuma nari naniwe cyane.

*Tour du Rwanda yari ikomeye rero?
Cyane, ntabwo yari yoroshye na busa. Twagombaga guhangana n’amakipe atatu y’u Rwanda (abakinnyi 15) bose birukira umuntu umwe. Iyo washakaga kujya imbere wabaga uzi neza ko bohereza umuntu umwe cyangwa benshi kugushaka. Narabigerageje bakankurikira, icyabaye kiza ni uko ku rutonde rusange nahagaze neza. Ariko byari bigoye buri wese. Buri munyegare wageragezaga gusohoka muri peloton (igikundi cy’imbere) yahuraga n’iki kibazo. Ndibaza ko ariko kantu konyine kasubiza inyuma ririya rushanwa riri gutera imbere cyane, kuba abakinnyi b’u Rwanda bose birukira umuntu umwe bihangayikisha course, bishobora guca intege andi makipe kuza muri ririya rushanwa. Kandi njye hari etape nakinnye ndwaye, uwo munsi wari ukomeye cyane.

*Amagare mu Rwanda no muri Africa ari gutera imbere rero
Niko bimeze, ntabwo bizaba bitangaje kubona abasiganwa benshi bo muri Africa biyongera mu marushanwa akomeye ku isi. U Rwanda rufite ishuri ryiza ry’uyu mukino ryashinzwe n’umunyamerika Jock Boyer wakoze akazi gakomeye cyane hariya. Jean Bosco wadutsinze arakomeye cyane kandi afite imyaka 22 gusa. Mu kugera i Kigali kwitezwe cyane (Etape 6) hari ahantu haterera cyane ku gahanda k’amabuye (kwa Mutwe i Nyamirambo) niwe wahashoboye ngira ngo wenyine, peloton yose yateruye amagare ihazamuka n’amaguru, utarabikoze ni we gusa.

Kandi hari n’abanyaEritrea bazwiho kuzamuka cyane nka Eyob Mektel wari watwaye itape iheruka. Muzatangira kubabona muri course z’iburayi vuba niko nibaza.

Yavuze ko yagerageje kuva mu bandi ariko abanyarwanda ntibamworohere
Yavuze ko yagerageje kuva mu bandi ariko abanyarwanda ntibamworohere

*Ambiance muri tour yari imeze ite?
Byari ibitangaza kuri buri etape, kuva ku itangiriro kugera irushanwa rirangiye. Yewe n’ahantu hatambika abantu babaga ari benshi, byagera aho etape irangirira bikaba agahebuzo. Amagare amaze kuba umwami wa sport mu Rwanda. Umugoroba umwe hari umukino w’umupira w’amaguru w’ikipe y’u Rwanda na Libya. U Rwanda rwatsinzwe bitatu ku busa. Abafana icyo bakoze ni ukuririmba “amagare, amagare, amagare…” ni abantu ubu bakunze cyane gusiganwa ku magare.

*Ni ayahe mashusho wagumanye mu rugendo rwawe mu Rwanda?
Nagumanye amahusho menshi muri njye. Ayo mu irushanwa birumvikana ariko n’ay’igihugu n’amasura yuje inseko y’abantu. Ubwo nageraga ku kibuga cy’indege cya Kigali,nagiye mbona ko kuri buri 200m hari umusirikare ufite intwaro. Baba bahari cayne kandi birumvikana kubera ibyo igihugu cyabo cyaciyemo, nanjye numvaga ntekanye. Gusa abantu baragusanga bakakwigisha ibyo ukeneye byose uri mu Rwanda. Abanyarwanda ni abantu bishimye kandi baciye bugufi, bakira neza bitangaje nubwo bwose nta bintu byinshi bafite.

Mfite urugero k’umunyarwanda wari mu isiganwa. Kuri etape ya nyuma, nabonye umukinnyi utari ufite ibihagije uretse courage, ariko inkweto ze zari ziri kumwangira kuko zari zishaje. Naramusanze muha izanjye, yari azikwiye rwose. Ariko yanshimiye inshuro 150 ngera aho numva mbangamiwe.

Abanyrwanda bampaye byinshi birenze ibyo. Nakuye isomo ryiza mu Rwanda ry’ubumuntu.

Inkweto ze yazitije umukinnyi w'u Rwanda kuri etape ya nyuma, undi aramushimira bikomeye
Inkweto ze yazitije umukinnyi w’u Rwanda kuri etape ya nyuma, undi aramushimira bikomeye

 

UM– USEKE.RW

20 Comments

  • Kuki uwo mukinnyi w’umunyaRwanda yagiye mu irushanwa nta nkweto zikwiye afite?

    Yego uwo muzungu w’umufaransa wemeye kuva mu nkweto ze akazitiza uriya munyarwanda yakoze neza, ariko kandi buriya nawe ntiyabuze kubyibazaho ku mutima we, kandi n’uriya munyarwanda wazitijwe ashobora kuba yaragize akantu k’umugayo.

    Ibyari byo byose ibi bifite icyo bivuze. Hari ishema ku gihugu, ariko hari n’ikinegu.

    • ibyo murima uvuze nibyo rwose.ibaze nawe iki gisebo!!!! umukinnyi murimo kurushanwa ukamutiza inkweto? ubuse abamwohereje mumarushanwa batazimuhaye bari baziko uwo mufaransa azaba ahari ngo azimuhe??mukwiye kujya mwihesha agaciro.usibye ko jyewe sinari kuzakira.ubu azagenda abivuga ahantu hoseeeee!!abirabura dukunda ibyubuntu wamugani DONALD TRUMP

  • Akayabo gakoreshwa muri FERWAFA kavuye muri Leta yuRwanda koherezwe muri FERWACY nibuze umusaruro wayo urivugira, imishahara yabo banyonzi yojyerwe cyane ni bihembo ku batsi byojyerwe bihaze mu bikoresho bakenera.

  • azatubere ambasaderi mwiza iwabo aho agiye naho ibyo kuvuga ko abakinnyi bose bakina bakinira umuntu umwe ibyo byo sinzi niba ari ikintu kidasanzwe kuko no muri tour de france haba harimo amakipe menshi kandi iyo uri imbere ari umwenegihugu usanga bamuha umwanya batitaye ku ikipe akomokamo

  • Ntibikwiye ko umukinnyi w’u Rwanda bamutiza inkweto, ni igisebo ku gihugu. Kuki ubuyobozi bubishinzwe butabaha ibikenewe byose ? Izo nkweto zirahenda cyane ?

  • Biteye isoni kubona umukinnyi wacu atizwa inkweto kubera ko izo afite zishaje!!! ese izo nkweto wa mugani zirahenze???? please ibi ntibizasubire pe.

  • Abashinzwe amagare mwunve neza ubutaha muzite kumyambaro yabo basore,
    icyo amagare cyo cyaracyemutse. turabashyigikiye

  • Iyi case y inkweto inyibukije ukuntu mbere y irushanwa abahungu bacu babanje kwigaragambya abategetsi bagatera induru abo bana ni indisciplines ariko ibi bigaragaza ko bafite ibibazo bikwiye kwitabwaho

  • Yego umufaransa yagize neza. ariko se koko umukinyi w’urwnda aserukira igihugu mw’isiganwa mpuzamahanga nta nkweto koko, jye ndumiwe pe!

  • Ba nyamakuru b’Umuseke ndabashimiye mykomereze aha kumakuru acukumbuye mudaha byumwihari kumakuru ya Tour du RWANDA mwaduhaye amakuru neza turanyurwa mukomeze muvuganire abakinnyi b’ amagare bahabwe ibyo bakeneye birarabaje kubona numunyamahanga abona ko aba bahungu bafite ibibazo.niba Nyakubahwa Perezida wa Republika yaratanze amagare afite agaciro kangana kuriya akayaha abakinnyi ngo bakine neza ,
    kuki abandi bafite inshingano zo kumenya ibyo bari bakinnyi bakeneye batabyitaho? rwose birababje

  • Ubu se FERWACY itegereje ko n’inkweto zizatangwa na HE? Aba bahungu n’ubwo bigaragara ko bahawe amabwiriza yo kutagaragaza ibibazo byabo, umenya uwabaha uruvugiro twamenya byinshi.

  • FERWACY IBYUMVE AKO KANTU NTIKAZONGERE KUBAHO KUKO NI UMUGAYO UMUKINNYI KUBURA INKWETO KOKO? BIRAGAYITSE.

  • Aha kuri iki kigendanye n’inkweto ndibaza umunyamakuru yakoze interpretation nabi, kuko inkuru y’umwimerere nanjye nayisomye aha bavuga ko inkweto yazihaye umwe mubo basiganwaga wa Team Rwanda nko kumushimira. nibaza ko ari nka kumwe abakinnyi barangiza matche bagahana jersey!!

    • Reka wibeshya, wayisomye se wumva igifaransa ? ko utarangije primaire, wayisomye gute ?

      http://www.be-celt.com/2015/11/24/jeremy-bescond-une-belle-lecon-dhumilite-au-tour-du-rwanda/

      Kubeshya no gucabiranya ni umwuga wawe ?

    • http://www.be-celt.com/wp-content/uploads/2015/11/besd.jpg
      Marshall ongera usome neza munsi y’ifoto aho yicaye bakubwiye ko ziriya nkweto z’umweru yambaye zasigaye mu birenge by’umunyonzi w’umunyarwanda.

    • yes Marshall niko byagenze ahubwo kuko niba warakurikiranye team Rwanda bambaye kuva ku nkweto kugeza ku ngofero na amarinete yewe byose byanditseho tem rwanda ndetse hariho ni ibendera ikintu kitwa kwambara byo rwose ntawagitindaho Team rwanda ifite ibikoresho bihagije , ashobora kuba yarazimuhaye nka gift ariko si uko yari yabuze izo akinisha rwose

  • Ati yaranshimiye numva birambangamiye hahahaaaaa

  • Inkweto Kweli?HE PK. Nazo Se Kandi Ubwo Niwe Bayingana Nabagenzi Be Bategereje?Nimubwire Cogebanque Cg Soras Na Skol Bazibatumirize.Kandi Mushake Na Dr Uzajya Yita Kurabo Banyonzi Bacu.

  • Iyi nkuru yari iryoshye ariko kandi inateye agahinda

  • Mana weee. Koko, koko. Gutizwa inkweto, intore twese duhari, twakagombye gufatanya ariko abanyarwanda ntidusebe. Ubuyobozi bukuru bwari bukwiye kubibaza bariya bayobozi.

    Minisiteri ishinzwe siporo cyangwa Umucyo, yarikwiriye kubibazwa imbere y’abadepite.
    Wa munyamakuru we, uba umunyarwanda ryari, ukaba umuhashyi ryari? Njye nakwemera ngatangaza andi ariko aya nkifata.

    Ahaaa, ndababaye rwose.

Comments are closed.

en_USEnglish