Digiqole ad

Mahama: Nta cyizere ko impunzi z’Abarundi zizahindurirwa indyo y’igori n’ibishyimbo

 Mahama: Nta cyizere ko impunzi z’Abarundi zizahindurirwa indyo y’igori n’ibishyimbo

Inkambi ya Mahama iri ku mugezi rw’Akagera utandukanyije u Rwanda na Tanzania

Impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi iri i Mahama mu karere ka Kirehe ho muntara y’Uburasirazuba ziratangaza ko zibangamiwe bikomeye no kurya indyo imwe, bakavuga ko mu mezi arindwi bahamaze batunzwe n’ibigori gusa. Minisiteri ifite impunzi mu nshingano yo itangaza ko nta cyizere yatanga cyo gukemura iki kibazo gusa ngo bagiye kugerageza barebe ko haboneka ibindi biribwa ku bana bakiri bato no ku bantu bashaje cyane badashoboye kugehekenya impungure z’ibigori buri munsi.

Inkambi ya Mahama iri ku mugezi rw'Akagera utandukanyije u Rwanda na Tanzania
Inkambi ya Mahama iri ku mugezi rw’Akagera utandukanyije u Rwanda na Tanzania

Inkambi ya Mahama yagenewe kwakira impunzi z’Abarundi bahungiye mu Rwanda. Izi mpunzi ziravuga ko zibangamiwe no kurya indyo imwe y’ibigori barisha ibishyimbo.

Nk’uko bivugwa n’uhagarariye izi mpunzi Pasteur Ukwibishatse Jean Bosco, barasaba ko bahindurirwa ifunguro kandi ngo ni kimwe mu bibazo bamaze igihe bageza ku bayobozi.

Agira ati “Twagira dusabe mudufashe ku byerekeye ifunguro banyakubahwa, twagira dusabe baduhindurire ni ukuri, tumaze amezi indwi turi ku ifunguro imwe, mudufashe muzoba mukoze.”

Minisitiri wa Minisiteri ishinzwe Ibiza no gucyura impunzi mu Rwanda, Seraphine Mukantabana avuga ko nta cyizere yaha izi mpunzi cy’uko iki kibazo cyazakemuka, gusa na we yemera ko iki ari ikibazo gikomeye.

Ati “Mu by’ukuri amagarama agenerwa impunzi aba ari make cyane n’ubundi biragoye kuvuga ko impunzi izarya nk’umuntu usanzwe uri iwe mu rugo, burya impunzi ibaho ku buryo idapfa, impunzi turabizi ko ziba zibayeho nabi.”

Mukantabana akomeza avuga ko bagiye kugerageza kureba uko bafasha abana bakiri bato ndetse n’abantu bageze mu zabukuru harebwa uko bo babona ibindi biribwa bizajya bisimbura ibigori ariko ngo ku mpunzi zose ntibyashoboka.

Agira ati “Icyo tugiye gukora ni uko dufasha bariya bana bato ndetse n’abageze mu zabukuru batabasha guhekenya biriya bigori kugira ngo tubagenere irindi funguro ribabereye, ariko twaba tubijeje ibitangaza turamutse tubyijeje impunzi zose.”

Kugeza ubu impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama ziragera ku 45 700.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Abo nabo bavane imiteto aho, bagize umugisha babonye nibyo bigoli nibare iziri Sudani, Zaire zitabona ibyo bigoli ziraswa zitemwa buri munsi bo bizeye nuwo mutekano nibuze.

    Abarundi bave mubudabagize aho gusaba ibiryo basabe ikibacyura inzira byacamo iyariyo yose ni biba ngombwa aho gusaba ibiribwa basabeibtwaro baharaniregutaha.

  • N,umwana ukina kuli nyina aliko abali Congo bo batunzwe n’amasasu baraswa umwanya kumwanya.

  • Hari ababiriye imyaka irenze itatu kandi bagera kucyo barwaniraga .
    Abanyarwanda batabibona buri munsi ko nabo bahari kandi atari impunzi .
    Nibabanze bamenye ko bataje muri HOTELI niho icyo bahunze kizavaho.Naho nibahugira kurarikira ibiryoshye bazahera mubuhunzi.

  • Ariko izi mpunzi z’abarundi zifite umuteto kweri!!! Ngo ntabwo zahora zirya impungure, yebaye zizi ko hari n’abatari impunzi babuze uko babona izo mpungure ngo bazirire, ntibari kwererkana uwo muteto wabo.

  • Kuba impunzi sikintu umuntu yakwifuriza undi, gusa ONU ikoreshe uko ishoboye ihoshe amakimbirane ari mugihugu cy’Uburundi,abarundi bahunze batahe.niyo Solution yanyuma. yakemura ikibazo cy’impunzi.naho nibigori harigihe bazanabibura.

Comments are closed.

en_USEnglish