Digiqole ad

Abana bafite ubumuga muri Nyaruguru na Nyamagabe, 90,2% ntibarangiza ishuri

 Abana bafite ubumuga muri Nyaruguru na Nyamagabe, 90,2% ntibarangiza ishuri

Abana bafite ubumuga (photo:internet).

Umushinga L3 Plus uharanira uburenganzira bw’abana bafite ubumuga ukorera mu Mirenge itandatu (6) yo mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe uvuga ko ubushakashatsi wakoreye mu mirenge ukoreramo bwagaragaje ko abana 56,7% bafite ubumuga batajyanwa mu ishuri; 90,2% by’abarigezemo ngo barivamo batarangije.

Abana bafite ubumuga (photo:internet).
Abana bafite ubumuga (photo:internet).

Umushinga L3 Plus unafite ibigo bibiri bishinzwe gutanga amakuru ku bana bafite ubumuga mu turere ukoreramo, ugaragaza ko abana benshi bakibuzwa amahirwe yo kwiga, ndetse bakimwa n’ubundi burenganzira baba bagomba kubona nk’abandi bana.

Ubushakashatsi bwakozwe mu Mirenge itandatu umushinga L3 Plus ukoreramo habazwa ababyeyi b’abana bafite ubumuga impamvu batajyanwa kwiga, bwagaragaje ko abana 56,7% bafite ubumuga batajyanwa mu ishuri, naho 90,2% byabo bakarivamo batarangije.

Ku bibazo bituma ababyeyi batajyana abana babo bafite ubumuga mu ishuri harimo ikibazi cy’ubumuga abana baba bafite, ndetse n’uko ababyeyi baba bafite imyumvire yo hasi yo kumva ko umwana ufite ubumuga ntacyo aba amaze.

Ibi ngo bigatuma, abana 73% batajyanwa mu ishuri kubera imiterere y’ubumuga baba bafite; Naho abana 24% ngo ntibajyanwa mu ishuri kubera ko ababyeyi baba bumva ko ntacyo bimaze, kuko bumva ko kubyara umwana ufite ubumuga ari nk’umuvumo w’Imana.

Umushinga L3 Plus uvuga ko ufite gahunda y’ubukangurambaga ubicishije mu makinamico akinwa n’abantu bafite ubumuga, bafatanyije n’abakinnyi b’ikinamico ‘Urunana’. Aba bakinnyi bagenda mu bice binyuranye by’icyaro bakigisha imbonankubone abaturage. Ubundi bukangurambaga ngo bucishwa mu itangazamakuru.

VSO-Rwanda yatangiye guhangana n’iki kibazo

Mu gihe ku isi yose bari mu cyumweru cyahariwe abafite ubumuga cyatangiye tariki 22 Ugushyingo-03 Ukuboza 2015, umuryango VSO-Rwanda watangije imishinga ikubiye mu kiswe ‘L3 Plus’ kigamije guteza imbere uburezi budaheza, no guca ikumirwa n’ihihoterwa rikorerwa abana bafite ubumuga.

Umushinga ‘L3 (Literacy Learning and Language) Plus’wa VSO-Rwanda uterwa inkunga n’ikigega cy’Abanyamerika gishyigikira iterambere mpuzamahanga (USAID) uzafasha mu kubaka ubushobozi bw’abalimu, ababyeyi b’abana bafite ubumuga, abakozi bakora mu rwego rw’ubuzima, ndetse n’abahagarariye abafite ubumuga mu nzego zibanze.

Umushinga L3 plus uzongera ubushobozi abalimu 120 binyuze mu mahugurwa ku buryo bazashobora kwigisha abana bafite ubumuga, ndetse unabahe imfashanyigisho zo kubibafashamo.

Muri uyu mushinga kandi ngo uzanategurira ingando y’iminsi ine ababyeyi 80 bafite abana bafite ubumuga. Aba babyeyi b’intoranywa ngo bazafasha no guhugura abandi babyeyi 720 hirya no hino mu gihugu, ku buryo bwo kwita ku bana bafite ubumuga.

Umushinga kandi urateganya guhugura abajyanama b’ubuzima 24, ndetse n’abahagarariye abafite ubumuga mu nzego z’ibanze bagera ku 120.

L3 Plus ukizera ko ibi byose bizafasha mu guteza imbere uburezi budaheza ku bana bafite ubumuga, kandi hananozwa uburyo bafatwa mu miryango.

By’umwihariko uyu mushinga ngo uzanafasha abana bafite ubumuga guhera mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugera mu wa kane, cyane cyane hibandwa ku bafite ubumuga bwo kutabona, kutumva, ubwo mu mutwe n’ubw’ingingo.

Uyu mushinga kandi ufite ibigo bibiri bizajya bitanga makaru, biri mu Murenge wa Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru, ndetse no mu Murenge wa Gasaka, ho mu Karere ka Nyamagabe. Ibi bigo byombi ngo bizafasha kandi mu kwigisha ababyeyi, abalimu, abakozi mu rwego rw’ubuzima n’abandi.

Callixte Nduwayo
Umuseke.RW

en_USEnglish