Digiqole ad

Abadepite 79 bemeye ivugururwa ryakozwe na Sena mu ‘Itegeko Nshinga’

 Abadepite 79 bemeye ivugururwa ryakozwe na Sena mu ‘Itegeko Nshinga’

Hon Uwimanimpaye Hon Mukakalisa na Hon Mukama bari bayoboye iki kiciro kuri uyu wa mbere

Umudepite umwe kuri 80 bagize Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda ni we utari uhari, nk’uko byari byitezwe na benshi, abadepite 79 bari bahari batoye umushinga w’Itegeko nshinga wari umaze iminsi ukorerwa ubugororangingo muri Sena y’u Rwanda, ukaba wari uherutse kwemezwa 100% n’Abasenateri 26.

Hon Uwimanimpaye Hon Mukakalisa na Hon Mukama bari bayoboye iki kiciro kuri uyu wa mbere
Hon Uwimanimpaye Hon Mukakalisa na Hon Mukama bari bayoboye iki kiciro kuri uyu wa mbere

Mu Nteko y’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 23 Ugushyingo nta mpaka nyinshi zari zitezwe kuko impinduka Komisiyo ishinzwe Politiki n’Imibereho y’abaturage ya Sena yakoze ku itegeko nshinga, bamwe mu badepite babyifuza bari bemerewe kwitabira ndetse banahagararirwaga na Visi Perezida wInteko umutwe w’Abadepite Mukama Abbas.

Ubwo bari bageze mu Nteko Nshingamategeko, Perezida wayo Hon Mukabalisa Donatille yahaye ijambo Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko ushinzwe amategeko, Uwimanimpaye Jeanne d’Arc asobanura mu ncamake ibyo Sena yakoze ku mushinga yari yashyikirijwe.

Yavuze ingingo ku yindi ibyavuguruwemo, muri zo 31 zavuguruwe mu ireme yazo, izindi 25 zivugururwa mu myandikire.

Uwimanimpaye, yahereye ku irangashingiro ry’Itegeko Nshinga, avuga ko hongeyewemo ko Amahoro, Umutekano n’Ubumwe bw’Abanyarwanda ari inkingi y’Iterambere ndetse ko aribyo Abaturage bahereyeho basaba ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Yahise avuga ko Inama y’Abaperezida ba Komisiyo yo yamaze kwemeza iryo rangashingiro, aboneraho gusobanura ingingo ku yindi n’uko yagiye ihinduka mu myandikire no mu ireme yayo.

Abadepite batanu barimo Hon Nyandwi Desire, Gatabazi, Kalisa, na Mukantabana Rose, bagize icyo bavuga kuri raporo bari bamaze kugezwaho, ariko bose ntawavuguruzaga ibyakozwe cyangwa ngo abyange, ahubwo bashimaga cyangwa bagatanga inyunganizi mu gukosora imyandikire no kuvuga ibyakongerwaho ku ngingo ngo irusheho kugira ireme.

Nyuma hakurikiyeho gutora irangashingiro ry’Itegeko Nshinga, abadepite 78 bose bararyemeza, ijwi rimwe riba imfabusa.

Abadepite bari gutora ingingo ku yindi mu zigize umushinga w'Itegeko Nshinga
Abadepite bari gutora ingingo ku yindi mu zigize umushinga w’Itegeko Nshinga

Nyuma hakurikiyeho gutora ingingo ku yindi no gutora muri rusange Umushinga w’Itegeko nshinga rivugurye, abadepite bose 79 bari mu cyumba cy’Inteko baritora 100%.

Hagendewe ku biherutse gutangazwa na Perezida wa Sena Bernard Makuza, ko hasigaye ibyiciro bitatu mu nzira 15 zakurikijwe hatangira ibyo guhindura Itegeko Nshinga, ubu hasigaye ibyiciro bibiri gusa.

Hagiye gukurikiraho kugeza uyu mushinga w’Itegeko nshinga kuri Minisitiri w’’Intebe, na we akazasaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame gushyiraho igehe referandumu (Kamarampaka) izabera.

Abaturage nibamara gutora iryo tegeko nshinga rivugurye, ubwo rizaba ribaye itegeko risinyweho, ndetse ibirimo bizatangire kubahirizwa.

Nyuma yo gutora bemera akazi kakozwe na Sena, Hon Donatille Mukakalisa yavuze Inteko yishimiye kuba ibashije gusubiza ubusabe bw’abanyarwanda benshi, kandi bakabikora mu gihe gito.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ibi bintu bizandikwa mu mateka y’u Rwanda kandi ababikoze buri wese azagera igihe biba ngombwa ko yibaza niba koko ibyo bakoze byari byo cyangwa niba baribeshye.

Comments are closed.

en_USEnglish