Digiqole ad

CECAFA: Tanzania yatsinze u Rwanda 2 -1

 CECAFA: Tanzania yatsinze u Rwanda 2 -1

Ikipe y’u Rwanda imaze iminsi ikinishwa, benshi muri aba nibo babanje mu kibuga kuri uyu mukino wa Tanzania

Kuri uyu wa kabiri, Tanzania n’u Rwanda byakiniye mu mujyi wa Awassa muri 270Km uvuye mu majyeofo ya Addis Ababa, Ethiopia. Wari umukino wa kabiri mu itsinda A ririmo aya makipe yombi hamwe na Ethiopia na Somalia. Tanzania yatsinze Amavubi ibitego bibiri kuri kimwe bituma Tanzania igira amahirwe menshi yo gukomeza muri kimwe cya kane cy’irangiza mbere y’uko ikina umukino wa nyuma mu itsinda na Ethiopia, Amavubi nayo akazakina na Somalia.

Ikipe y'u Rwanda imaze iminsi ikinishwa, benshi muri aba nibo babanje mu kibuga kuri uyu mukino wa Tanzania
Ikipe y’u Rwanda imaze iminsi ikinishwa, benshi muri aba nibo babanje mu kibuga kuri uyu mukino wa TanzaniaJac

Amavubi yari yatangiye CECAFA yitwara neza kuwa gatandatu ubwo yatsindaga Ethiopia kuri stade y’igihugu i Addis Ababa kuri ‘coup franc’ yatewe neza na Jack Tuyisenge. Tanzania ariko nayo yatangiye neza kuko yatsinze Somalia 4 – 0 ku cyumweru ibitego bya John Bocco na Elias Maguli.

Amavubi na Kilimanjaro Stars byaherukaga gukina mu mukino wa gicuti wabaye mu kwa gatandatu Amavubi akawutsinda. Gusa mu nshuro eshatu aya makipe yahuye muri CECAFA Tanzania yatsinzemo imikino ibiri.
Mu gice cya mbere amakipe yombi yasatiranye, Tanzania ikagaragaza amashagaga kurusha Amavubi, ku munota wa 10 gusa Elias Maguli yahushije igitego ubwo umupira yateye wacaga ku ruhande gato rw’izamu ry’Amavubi ukajya hanze.

Tanzania yakomeje gusatira ndetse Jean Baptiste Mugiraneza ahabwa ikarita y’umuhondo ku munota wa 21 ku ikosa yari akoreye rutahizamu John Bocco wa Tanzania, babona ‘coup franc’.

Iyi ‘coup franc’ yatewe neza na Said Hamis Ndemla umukinnyi wa Simba SC ikipe bita Wekundu wa Msimbazi, iha igitego cya mbere Tanzania.

Ku munota wa 30 Ernest Sugira w’Amavubi nawe yacenze ba myugariro ba Tanzania arekura ishoti ariko ku bw’amahirwe macye rica ku ruhande gato rw’izamu rya Kilimanjaro Stars.

Amavubi agerageza kwishyura kandi, Haruna Niyonzima nawe yarekuye ishoti ku munota wa 43 ariko rica hejuru gato y’umutambiko w’izamu rya Tanzania.

Ernest Kwizera na Jean Claude Iranzi bakomeje kugerageza kubona igitego cyo kwishyura Tanzania biranga bajya kuruhuka ari igitego kimwe cya Tanzania ku busa bw’u Rwanda.

Igice cya mbere cyarangiye Tanzania iri imbere kuri iki gitego gusa yanihariye umupira ku kigero cya 51% kuri 49% y’Amavubi, nubwo Amavubi ariyo yari yagerageje gutera amashoti menshi agana ku izamu rya Tanzania.

Igice cya kabiri kigitangira Nshuti Dominique yasimbuye Ernest Sugira na Djihad Bizimana asimbura Yannick Mukunzi, iki gice kigeze hagati Fitina Omborenga ukina hagati ugana inyuma yasimbuye Quintin Rushenguziminega.

Mu gice cya kabiri kandi Amavubi yaje ashaka cyane kwishyura. Ku munota wa 56 Jacques Tuyisenge ategerwa mu rubuga rw’Amahina ariko umusifuzi ntiyatanga penaliti abakinnyi b’Amavubi basabaga bose.

Tanzania yaje kongera kwihagararaho igerageza kugumana umupira ndetse ku munota wa 78 ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Simon Msuwa umukinnyi wa…ku ikosa ryakozwe n’umuzamu Olivier Kwizera.

Ku munota wa 89, Jacques Tuyisenge yaboneye Amavubi igitego kimwe asonze umupira wari ugaruwe n’umuzamu wa Tanzania, iki gitego cyatumye uyu musore agira ibitego bitatu atsindiye igihugu cye mu cyumweru kimwe.

Umukino warangiye ku ntsinzi ya Tanzania ya bibiri kuri kimwe ihita igira amanota atandatu y’imikino ibiri imaze gutinda.

Amavubi azakina umukino wa nyuma mu itsinda kuwa gatanu tariki 27 Ugushyingo na Somalia, Tanzania ikine na Ethiopia kuwa gatandatu tariki 28 Ugushyingo, maze hamenyekane bidasubirwaho amakipe azazamuka muri iri tsinda A.
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Degole oyeeee

  • Hu fuuuuuuuuuuuuuuuuuu! Ubanza gutsinda ari ukubangamira rayon gusa. Oh Ferwafa we!

Comments are closed.

en_USEnglish