Digiqole ad

U Rwanda rurifuza kwinjiza miliyoni 130 $ mu buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo

 U Rwanda rurifuza kwinjiza miliyoni 130 $ mu buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo

Nsanzabaganwa Epimaque ushinzwe iby’umusaruro w’Imbuto, imboga n’indabo mu kigo NAEB asobanura iby’inama itegerejwe i Kigali

Harategurwa inama mpuazamahanga izabera i Kigali izahuza abahinzi n’abashoramari b’inararibonye mu guhinga imbuto, imboga n’indabo bazava mu bihugu umunani bya  Africa n’i Burayi. U Rwanda ngo rurashaka kuzamura umusaruro rukura muri ubu buhinzi ukava ku madolari miliyoni esheshatu ukagera kuri miliyoni 130 z’amadolari ya Amerika ku mwaka.

Nsanzabaganwa Epimaque ushinzwe iby'umusaruro w'Imbuto, imboga n'indabo mu kigo NAEB asobanura iby'inama itegerejwe i Kigali
Nsanzabaganwa Epimaque ushinzwe iby’umusaruro w’Imbuto, imboga n’indabo mu kigo NAEB asobanura iby’inama itegerejwe i Kigali

Ubu bushake bwo kwinjiza iriya mari byatangajwe mu kiganiro Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza umusaruro w’ibihingwa ndengabukungu n’ukomoka ku bworozi hanze (NAEB) cyahuriyeho n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) n’Ishyirahamwe ry’abahinzi Agri ProFocus.

Abashoramari mu buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo baturutse mu Burundi, Kenya, Tanzania, Uganda, Zambia, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, U Buholandi n’U Rwanda nibo bazaganira ku iterambere ry’ubu buhinzi.

U Rwanda ruteganya kuzungukira muri iyi nama ubunararibonye bwisumbuyeho bw’Abaholandi n’ubw’abava muri ibi bihugu bya Africa mu kubaka inzu zihingwamo imbuto zizwi ku izina rya Greenhouses.

Ba rwiyemezamirimo bo muri ibi bihugu ngo bazafasha abahinzi bo mu Rwanda kubona inyongeramusaruro zigezweho mu imurikagurisha rizakurikira iyi nama.

Epimaque Nsanzabaganwa ushinzwe ishami ry’imbuto, imboga n’indabo muri NAEB yavuze ko ikigamijwe ari ukureba uko bafasha Abanyarwanda kubona ubumenyi n’ibikoresho byazabafasha muri ubu buhinzi bw’indabo, imbuto n’imboga hagamijwe kongera ibyoherezwa hanze.

Kuri we ngo ikawa n’icyayi ntibihagije, hagomba kongerwamo ibindi bihingwa byoherezwa hanze. Avuga ko NAEB iteganya kuzamura umusaruro w’imboga, imbuto n’indabo byoherezwa hanze ku buryo mu myaka itanu iri imbere u Rwanda ruzajya rwinjiza miliyoni 130 z’amadolari mu mwaka.

Ubu ngo u Rwanda rwinjiza miliyoni esheshatu z’Amadolari ku mwaka aturuka kuri ubu buhinzi bw’indabo. Yavuze ko icy’ingenzi ari ukureba uko uru rwego rwatezwa imbere mu buryo bugaragara.

Yavuze kandi ko bari gukora ibishoboka ngo abashoramari babone uburyo bwo gupfunyika neza umusaruro woherezwa hanze y’u Rwanda bitabahenze.

Mu karere u Rwanda ruherereyemo, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo niyo igura umusaruro w’imbuto, imboga n’indabo by’u Rwanda kurusha ibindi bihugu bituranye narwo.

Ibihugu by’U Buholandi n’U Bufaransa ku mugabane w’U Burayi nibyo biza ku isonga mu kugurira u Rwanda imboga, imbuto n’indabo ariko ngo u Rwanda ntirurabasha guhaza isoko rigari rya biriya bihugu kubera imbogamizi zirimo ibisabwa mu gupfunyika ibicuruzwa byoherejwe i burayi.

Kuri uyu wa Gatatu i Kigali hazaba imurikagurisha ku musaruro w’imboga, imbuto n’indabo rizabera aho PSF isanzwe ikoreshereza amamurikagurisha.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish