Dr Sezibera ni we uzatanga raporo ku ihohoterwa yakorewe i Bujumbura – Perezida wa EALA
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 23 Ugushyingo, Perezida w’Inteko y’Abadepite b’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EALA) baje kumara ibyumweru bibiri i Kigali yavuze ko Dr Richard Sezibera, Umunyamabanga Mukuru wa EAC ariwe uzatanga raporo ku ihohoterwa yakorewe i Bujumbura maze ikazigwaho hagafatwa umwanzuro ugendanye n’ibyo yakorewe.
Hon. Daniel Fred Kidega, yabwiye abanyamakuru ko i Kigali, aba badepite b’ibihugu bitanu, u Rwanda, Kenya, U Burundi, Uganda na Tanzania mu byumweru bibiri bagiye kuhamara, baziga ku mategeko abiri, rimwe rirebana n’amashyamba n’irindi rirebana n’imihindagurikire y’ibihe.
Iki kiganiro kibanze cyane ku bibazo by’u Burundi n’uburyo byakemuka, abanyamakuru bakaba babajije icyo Inteko ya EALA irimo gukora kugira ngo umutekano ugaruke mu Burundi.
Mu mpera z’ukwezi kwa 10 uyu mwaka Dr Ricahr Sezibera umunyabanga mukuru w’umuryango wa Africa y’iburasirazuba bivugwa ko yahohotewe n’abashinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu i Burundi bamubuza kwinjira mu nama i Bujumbura yari azanyemo na Dr Crispus Kiyonga uhagarariye Perezida Museveni nk’umuhuza mu Burundi.
Umuseke washatse kumenya icyo Inteko y’abadepite bagize EALA bavuga ku ihohoterwa rivugwa ryakorewe Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango wa Africa y’Iburasirazuba ubwo yari agiye muri iyo nama i Bujumbura.
Hon Fred Kidega yagize ati “Twebwe muri aka kanya ntacyo twavuga ku byabaye kuri Dr Sezibera. Ni umwe mu bagize iyi nteko, iyo habayeho igikorwa nka kiriya, uwahohotewe ni we utanga raporo igaragaza ibyamukorewe noneho Inteko ikabifataho icyemezo, dutegereje raporo ye.”
Yavuze ko amabwiriza bagenderaho ari uko abiteganya, kuko ngo iyo umuntu yakorewe ihohoterwa nk’iryo agatangaza raporo, Inteko ibijyaho impaka, cyangwa undi wese akaba yagira icyo abivugaho. Bityo ngo Dr Sezibera natanga raporo, Abadepite ba EALA nibwo bazagira icyo bayikoraho.
Umwaka ushize uwbo iyi Nteko yateraniraga i Kigali habayeho impagarara ndetse ibyumweru bibiri bishira nta tegeko ritowe. Hon Hajabakiga Patricie umwe mu bahagarariye u Rwanda muri EALA uyu munsi yavuze ko izo nzitizi ntizikiriho kuko imikorere yarahindutse.
Yagize ati “Mu mezi 11 twatoye amategeko umunani, twakoze raporo nyinshi, twiteguye ko Inteko ifite umutekano usesesuye ubu.”
Umwaka ushize Inteko rusange ya EALA yabereye i Kigali niyo yeguje Hon Margaret Ziwa wari Perezidante wayo ashinjwa ikimenyane n’igitugu, kuko Uganda ariyo yari iyoboye imusimbuza Hon. Daniel Fred Kidega.
Kuri uyu wambere Hon Kidega na we yatangaje ko kuva icyo gihe imikorere ya EALA yahindutse agendeye ku byakozwe aho agiriyeho.
Biteganyijwe ko iyi Nteko ije gukorera imirimo yayo i Kigali izasoza imirimo yayo kuwa 4 Ukuboza 2015.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
6 Comments
Iyi nteko yuzuyemo amacakubiri kimwe na EAC yose uti ninde wayizanyemo amacakubiri? Reba kurutugu rwanjye.
Amafaranga menshi atangwa kuri aba badepite yari akwiye kugabanywa agakoreshwa ibikorwa byateza imbere abaturage bo mu bihugu bigize EAC.
Umubare w’aba badepite bo muri EAC wari ukwiye kugabanyuka hagasigaramo bake cyane ku buryo buri gihugu gihagararirwa n’abadepite babiri (2) gusa.
Kabisa Biteri uravugisha ukuri peeh ahubwo buri gihugu cyari gikwiye guhagararirwa n’umudepite umwe uretse kwiyongera umushahara na za mission zidashira ntakindi bakoze kabsa naho ubundi EAC nimumagambo ntabikorwa mbona nawe se abanyarwanda barasoreshwa kubicuruzwa byakorewe muri Tanzania kdi itegeko batoye ribibuza urumva batarya ayubusa gusa.
Reba nk’uwo wifashe mapfubyi! byamuyobeye. Ni abo gushyushya intebe gusa.
Hajabakiga ari mu bakongeza muri iyo nteko. Amatiku yarabamaze.
Oya bareke gukongeza umuriro mu Burundi nk’ibyabaye Congo(RDC)!!Sezibera ubdi yajyagahe!!…ko ntawigeze abyivangamo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!EAC yo niyo kurya amafaranga no gushora amatiku nahubundi ni Balinga gusa!!!!
Comments are closed.