Digiqole ad

Amashuri yisumbuye na Kaminuza ngo ni bo bibasiwe n’ICURUZWA ry’abantu

 Amashuri yisumbuye na Kaminuza ngo ni bo bibasiwe n’ICURUZWA ry’abantu

Mu kiganiro n’Abanyamakuru gitegura ubukangurambaga bw’iminsi 16 bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, kuri uyu wa 23 Ugushyingo, inama y’igihugu y’abagore yavuze ko muri iki gikorwa izibanda ku gukangurira Abanyarwanda ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu by’umwihariko abiga mu mashuri yisumbuye, amakuru na za Kaminuza kuko ngo abakobwa biga muri ayo mashuri ari bo hava abacuruzwa cyane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore Kamanzi Jacqueline (iburyo) na Yvette Muteteri ushinzwe ubukangurambaga (ibumoso) mu kiganiro n'abanyamakuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore Kamanzi Jacqueline (iburyo) na Yvette Muteteri ushinzwe ubukangurambaga (ibumoso) mu kiganiro n’abanyamakuru.

Kuwa 25 Ugushyingo, Inama y’igihugu y’abagore mu Rwanda izatangira ubukangurambaga hagamijwe ko ibikorwa bibangamira abagore n’abakobwa bicika, by’umwihariko icuruzwa ry’abagore.

Mu gihe cy’iminsi 16 kandi hazasobanurwa gahunda ya ‘He for She’ igamije uburinganire mu miryango, ndetse ababana mu buryo butemewe n’amategeko bashishikarizwe gusezerana.

Agaruka ku bizakorwa muri ubu bukangurambaga, Yvette Muteteri ushinzwe ubukangurambaga mu nama y’igihugu y’abagore yavuze ko bazagera ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, amakuru na za Kaminuza bakabaha ibiganiro ku icuruzwa ry’abantu no kubyirinda kuko ngo ari bo bibasiwe cyane n’iri curuzwa.

Yagize ati “…si ukuvuga ko ari ho honyine habera iri hohoterwa, ariko ni ho rikunze kugaragara cyane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore, Kamanzi Jacqueline we avuga ko nubwo icuruzwa ry’abantu ritarafata intera mu Rwanda, ngo ni icyaha kigenda gikura cyane ku isi, no mu karere by’umwihariko.

Ati “…ibi ni ihohoterwa rikabije riri ku rwego rukomeye; Icyo twifuza ni uko turyamagana.”

Kamanzi avuga ko abakora ubucuruzi bw’abantu baza bakizeza ibitangaza abari b’u Rwanda nk’akazi n’amashuri meza bakabajyana mu bihugu byo hanze, nyuma bakisanga mu maboko y’inkozi z’ibibi zibakoresha mu nyungu z’ababajyanye cyangwa ababatumye.

Aba bayobozi kandi bavuga ko hari n’ababyeyi bagira uruhare mu gucuruza abana babo batabizi, bityo bakabasaba gushishoza mbere yo kubarekura ngo bajyanwe n’ababizeza kubabonera amaramuko mu bindi bihugu.

Inama y’igihugu y’abagore igendeye kuri raporo ya Polisi, igaragaza ko ku rwego rw’igihugu kuva muri Mutarama-Kanama 2015 abagore n’abakobwa bagera ku 140 bafashwe ku ngufu, yagaragaje ko hakiri byinshi byo gukora mu guhangana n’icyaha cyo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa. Inama y’igihugu y’abagore n’abafatanyabikorwa bayo barimo Minisiteri y’iterambere ry’umuryango bakibutsa ko kurwanya ihohoterwa ari inshingano za buri Munyarwanda.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamastiko igira iti “Kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore n’umukobwa ni inshingano yanjye na we”

Abakozi b’inama y’igihugu y’abagore bafatanyije n’abafatanyabikorwa bayo bazamanuka mu mudugudu umwe muri buri karere batangire ibiganiro mu ‘Umugoroba w’ababyeyi’ ku ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori.

Hateganyijwe kandi ko mu bitangazamakuru bitandukanye hazagenda hatambutswa ibiganiro ku ruhare rwa buri Munyarwanda mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mwagerageza gukosora iyo nsanganyamatsiko kuko igaragaza isura itari ku rwanda rwacu

Comments are closed.

en_USEnglish