Digiqole ad

Inteko yoherereje Guverinoma Itegeko Nshinga yavuguruye

 Inteko yoherereje Guverinoma Itegeko Nshinga yavuguruye

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (Imitwe yombi) imaze iminsi mu mirimo yo kuvugurura Itegeko Nshinga hagendewe ku byasabwe n’abaturage miliyoni 3,7

None tariki ya 24 Ugushyingo 2015, Umutwe w’Abadepite washyikirije Guverinoma Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 imaze iminsi ivugurura muri uyu mwaka wa 2015, inayisaba ko hakorwa ibiteganywa n’amategeko kugira ngo hakorwe Referandumu.

Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda (Imitwe yombi) imaze iminsi mu mirimo yo kuvugurura Itegeko Nshinga hagendewe ku byasabwe n'abaturage miliyoni 3,7
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (Imitwe yombi) imaze iminsi mu mirimo yo kuvugurura Itegeko Nshinga hagendewe ku byasabwe n’abaturage miliyoni 3,7

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryaturutse mu Nteko Nshingamategeko rivuga ko Ingingo nyinshi z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu zavuguruwe hashingiwe ku bitekerezo by’Abanyarwanda mu nyungu rusange z’Igihugu.

Mu ngingo zavuguruwe harimo n’izigomba kwemezwa binyuze muri Referandumu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 193 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu; bityo Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 ryavuguruwe mu 2015 rikaba rigomba kwemezwa na Referandumu nyuma y’aho ritorewe na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.

Abanyarwanda basaga miliyoni eshatu n’ibihumbi magana arindwi bandikiye Inteko Ishinga Amategeko basaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yavugururwa. Nyuma yo kwakira ubwo busabe, ku itariki ya 14 Nyakanga 2015, Inteko Rusange ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko yarabusuzumye yemeza ko bufite ishingiro.

Inteko Rusange ya buri Mutwe yemeje na none ko harebwa izindi ngingo z’Itegeko Nshinga zikwiye kuvugururwa kandi Abagize Inteko Ishinga Amategeko bakegera abaturage kugira ngo bakusanye ibindi bitekerezo by’Abanyarwanda ku birebana n’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Ni muri urwo rwego Abagize Inteko Ishinga Amategeko bakoreye ingendo mu Mirenge yose y’Igihugu uko ari magana ane na cumi n’itandatu (416), kuva kuwa 20 Nyakanga kugeza kuwa 03 Kanama 2015, bagirana ibiganiro n’Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye.

Inteko Rusange ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko yateranye ku itariki ya 10 Kanama 2015, imaze gusuzuma raporo y’izo ngendo zakozwe n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, yemeje ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 ryavugururwa.

Yemeje kandi ko hashyirwaho Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko Ishinga Amategeko mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, iyo Komisiyo ikaba yarashyizweho n’Itegeko N° 43/2015 ryo ku wa 29/08/2015.

Tariki ya 12 Ukwakira 2015, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 iraritangiza, iritora tariki ya 29 Ukwakira 2015.

Tariki ya 05 Ugushyingo 2015, Inteko Rusange ya Sena yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 iritora tariki ya 17 Ugushyingo 2015.

Tariki ya 23 Ugushyingo 2015, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ubugororangingo bwakozwe na Sena inatora Itegeko Nshinga rivuguruye.

Igisigaye ni uko Guverinoma izasaba Perezida wa Repubulika kugena igihe Referandumu izaberaho, Abanyarwanda bagatora muri rusange, nyuma yamara kwemerwa Perezida wa Repubulika akarisinyaho.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Kwica amategeko muyareba kweri kubwinyungu z’umuntu umwe gusa!!! Ni akumiro!

  • Ariko hari icyo nibaza??…ko nshimye President Kagame akora neza, kandi hari naho agejeje abanyarwanda naho abaganisha, tukaba twaratoye ririya tegeko ryongera mandat, mugihe azaba atakiyobora haragiyeho undi ukora nka Habyarimana, iri tegeko rizagumaho? Ese muzarikuraho? Munsobanurire rwose.

  • ibintu ndumva biri kujya mu buryo nibabyihutishe maze twiririmbire instinzi

  • !

  • harya ngo u Rwanda rugira demokarasi yarwo? yewe niba ari iyo guhindura amategeko nta demokarasi irimo ahubwo ni autocratie

Comments are closed.

en_USEnglish