Ibi bikorwa Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda ejo yabitangiriye mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rutsiro Umurenge wa Boneza. Biri mu byo yahize mu gihe azaba afite ikamba birimo harimo kumenyekanisha no gukundisha abantu ibikorerwa mu Rwanda, ndetse n’ubukangurambaga mu rubyiruko mu gushishikarira kwiga no kwitwara neza. Ujya hano unyura umuhanda wa Pfunda ya Rubavu. […]Irambuye
Tags : Rutsiro
Imitingito yo mu Buyapani, imiyaga y’inkubiri muri Amerika na za Haiti, imyuzure mu Bushinwa, n’imvura n’izuba byangije byinshi mu bihugu binyuranye bya Africa harimo n’u Rwanda ngo byangije ibintu bifite agaciro ka miliyari 175 z’amadorari ya USA nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’ubwishingizi cyo mu Budage. Ibiza byabayeho ahanini byatewe n’imihindagurikire y’ikirere yateye gushyuha kw’umubumbe w’isi ibintu […]Irambuye
Mu murenge wa Mushubati, akagari ka Bumba mu karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, ku itariki 23 Ugushyingo, Ugiriwabo Evelina w’imyaka 83 yakubiswe n’umukwe we witwa Rwitungura Anastase w’imyaka 31, aza gupfa kubera inkoni, umugabo we na we yagiye muri Coma yitabye Imana kuri uyu wa gatanu. Intandaro y’aya mabi yaturutse ku ntonganya zo mu […]Irambuye
Mu biganiro Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagiranye n’abaturage bo mu Murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro, kuri uyu wa 23 Nzeri, abagore bakirije iyi Minisiteri ibibazo by’akarengane n’ihohoterwa bakorerwa n’abagabo babo. Hari uwavuze ko umugabo we yamubwiye ko azamwica. Minisitiri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango ikunze kugirana ibiganiro n’abaturage mu bice bitandukanye kugira ngo imenye ibibazo by’ihohoterwa […]Irambuye
Abahinzi ba Kawa bibumbiye muri Koperative KOPAKAMA yo mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro bavuga ko bari barambiwe guhinga ibyo batanywa bakaba bari kwiyubakira uruganda ruzajya ruyitunganya kugeza ku kiciro cyo kunyobwa bityo bakajya bayinywa n’abaturiye aka gace bakumva uburyo bw’umusaruro uva mu mitsi yabo. Aba bahinzi basanzwe bafite urundi ruganda rutonora kawa […]Irambuye
Mu biganiro byaraye bihuje Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, abayobozi b’Intara y’Uburengerazuba n’umuryango Unity Club, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango yavuze ko nta mpungenge ko hari umuntu washyirwa mu barinzi b’igihango atabikwiye kuko bazatoranywa n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bahorana n’abaturage umunsi ku wundi. Ni mu biganiro byo gusobanurira abayobozi bo ntara y’Uburengerazuba uko gahunda yo gutoranya Abarinzi b’Igihando […]Irambuye
Abakora imirimo yo gutwara abagenzi n’ibyabo mu bwato mu kiyaga cya Kivu babavana mu birwa n’ibice by’Akarere ka Rutsiro berekeza Karongi baravuga ko bibafasha cyane mu buhahirane kandi ngo biranateza imbere ubukungu n’imibereho yabo. Urujya n’uruza hagati y’Akarere ka Rutsiro na Karongi mu nzira z’amazi rugenda rurushaho kuzamuka, aho usanga abejeje imyaka Rutsiro bajyana kuyigurisha […]Irambuye
Urugaga rw’Abikorera (PSF) binyuze mu gashami karwo k’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda batangije amarushanwa mu gukora imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, hagamijwe kongera umusaruro w’ibikorwa byabo, iki kigo ngo cyateguye miliyoni 500 y’u Rwanda yo gufasha aba bahinzi mu bikorwa byabo ngo bongere umusaruro. Ku rwego rw’Igihugu kuri uyu wa kane iki gikorwa cyatangiriye ku mugaragaro mu karere […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Akagari Bushaka, bufashijwe n’Umurenge wa Boneza n’Akarere ka Rutsiro, ho mu Ntara y’Iburengerazuba burimo kubarura ubutaka bwo ku kirwa cya Bugarura abaturage bambuwe kubera imyenda bagurijwe muri Banki Ramberi itemewe mu Rwanda, kugira ngo babusubizwe. Ubwo duheruka ku kirwa cya Bugarura mu kwezi gushize, abaturage batubwiye ko hafi icya kabiri (½) cy’ubutaka bw’ikirwa bwose […]Irambuye
*Aba bana bigaga kuri Groupe Scolaire de Ruyenzi muri Kamonyi, *Ngo babuze ku wa mbere nimugoroba bimenyeshwa ababyeyi babo, *Umurambo w’umukobwa watoraguwe ejo mu gitondo, uw’umuhungu watoraguwe kuri uyu wa gatanu, *Birakekwa ko abo banyeshuri bakundanaga ndetse umukobwa yari atwite inda y’umuhungu, *Aho babarohamiye, abasare bahasanze ibisigazwa by’imigati na jus. Umurambo umwe watowe ku isaha […]Irambuye