Bugarura: Abambuwe ubutaka kubera ‘bank lambert’ bagiye kubusubizwa
Ubuyobozi bw’Akagari Bushaka, bufashijwe n’Umurenge wa Boneza n’Akarere ka Rutsiro, ho mu Ntara y’Iburengerazuba burimo kubarura ubutaka bwo ku kirwa cya Bugarura abaturage bambuwe kubera imyenda bagurijwe muri Banki Ramberi itemewe mu Rwanda, kugira ngo babusubizwe.
Ubwo duheruka ku kirwa cya Bugarura mu kwezi gushize, abaturage batubwiye ko hafi icya kabiri (½) cy’ubutaka bw’ikirwa bwose bwagiye mu bacuruzi baguriza abaturage bo ku kirwa amafaranga kugira ngo bagure imitego yo kurobesha, ariko ngo abenshi birangira ubutaka baba batanzeho ingwate butwawe kuko bagura imitego ya Kaningini itemewe, Police yo mu mazi ikayitwara.
Kubera ko abaturage bo kuri iki kirwa batungwa n’uburobyi bw’isambaza, bahitamo kwemera kugwatiriza ubutaka bwabo buteraho ibiribwa kugira ngo babone amafaranga yo kugura imitego ya Kaningini kuko ngo ariyo ihendutse.
Umuturage HABAWOWE Anastase yagize ati “Ufashe ibihumbi 100 yunguka ibihumbi 20 buri kwezi. Bamwe bagiye bava mu masambu yabo batanzemo ingwate, abacuruza ayo mafaranga ya Banki ramberi baraza bagaha umuturage amafaranga ibihumbi 100, akamuha isambu ye bakandikiranwa ko baguze, akamuha icyangombwa cy’ubutaka umururyango wose ugasinya ko baguze.”
HABIMANA Jean, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bushaka avuga ko ubu bucuruzi bw’amafaranga bumaze igihe kinini, aho abaturage baha abandi amafaranga atari menshi babagurije bakumvikana inyungu bazabaha, hanyuma uhawe amafaranga agatanga ingwate y’ubutaka, bagasezerana ko nabura ubwishyu ubwo butaka azabumuha byiswe ko abuguze.
Ati “Ubundi babikoraga rwihishwa ntibigaragare, nyuma tumaze kubimenya tubabwira ko ubwo bucuruzi bw’amafaranga butemewe kandi ko abafitanye ibibazo by’amafaranga bazakurikirana, uwatanze amafaranga agakurikirana mugenziwe nk’umuntu wamuhaye umwenda ariko adafashe ubutaka bwe.”
HABIMANA avuga ko hari abantu bagiye bamburwa ubutaka muri ubwo buryo, ariko ngo nubwo bagiye bandikirana ko baguze, mu ikusanyamakuru aho abaturage bazahamya ko ubutaka bwagiye muri ubwo buryo bazabusubizwa.
Uyu muyobozi kandi avuga ko bakomeje kuganiriza abaturage babakangurira kugana amabanki n’ibigo by’imari kugira ngo n’ukeneye inguzanyo abe ariho ayifata aho kugana Banki Ramberi.
Hari amakuru kandi avuga ko inzego z’umutekano zaba zirimo gushakisha abagabo bane (4) bivugwa ko bambuye abaturage benshi bo ku kirwa cya Bugarura ubutaka binyuze mu kitwa Banki Ramberi.
Soma inkuru twakoze ivuga kuri iki kibazo cya Banki Ramberi ku kirwa cya Bugarura HANO (Ku kirwa cya Bugarura batunzwe n’uburobyi gusa barasaba Leta kubagoboka).
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
3 Comments
Niba baraguze se mubibwirwa ni iki ko ari Lambert? Abazakwa amasambu bazaba barenganye., urwishigishiye ararusoma
Ibi nibyo rwose. harabantu ndetse bitwako bakorera ibigo byimari usanga bafatiranya abaturage aho kugirango bigishe umuturage kwaka inguzanyo muri banki ahubwo bakamunaniza noneho bikaza kurangira bamuhaye ayo ya banki lambert kdi arinabo bayamuhaye. barahari hijya nohino ndetse no muri boneza ndakeka bahageze. mubakurikirane kuko ibyo bakora ni ukwiba abaturage kdi ntibanasora ahubwo badindiza iterambere gusa. arayo mabanki bakorera ntibayateza imbere ndetse nabo baturage ntacyo bageraho.
Mutubabarire uyu mukoro mwihaye uzagere kumwanzuro ufatika apana kudushyushya umutwe gusa. mushyireho ikipe ifite ingufu irimo RDF na Police ahasigaye natwe tubahe amakuru bakurikirane izo banki lambert noneho abazasangwa babikora muzatumenyesha imyanzuro yabyo. Akarere ni gahaguruke kuko biriya bidindiza imibereho myiza yumuturage.
Comments are closed.