Rutsiro: PSF yateganyije miliyoni 500 zo kunganira Abahinzi
Urugaga rw’Abikorera (PSF) binyuze mu gashami karwo k’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda batangije amarushanwa mu gukora imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, hagamijwe kongera umusaruro w’ibikorwa byabo, iki kigo ngo cyateguye miliyoni 500 y’u Rwanda yo gufasha aba bahinzi mu bikorwa byabo ngo bongere umusaruro.
Ku rwego rw’Igihugu kuri uyu wa kane iki gikorwa cyatangiriye ku mugaragaro mu karere Rutsiro, aho abahinzi n’aborozi basabwe gukora iyo bwabaga ngo ibicuruzwa bijyanwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byiyongere.
Ushinzwe ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Murebwayire Christine yavuze ko abahinzi n’aborozi bagiye kongererwa ubushobozi mu rwego rwo kugera ku ntego yo kongera umusaruro.
Murebwayire yagize ati “Akarere ka Rutsiro karera cyane ndetse kanafite ibikorwa by’ubworozi byinshi bikorerwa mu ishyamba rya Gishwati na Mukura, ubu tugiye kubongerera ubushobozi ku buryo umusaruro wabo uzamuka, ariko na none turabasaba kugana Banki bagakorana.”
Urugaga rw’abikorera rufite million magana atanu (Frw 500 000 000) zo kunganira abo bahinzi, aho uzajya akora umushinga w’ubuhinzi cyangwa ubworozi, azajya ahabwa 10% atishyurwa mu rwego rwo kubunganira.
Ati “Ni amarushanwa kuko uzaza mbere, azayabona abandi bashobora gusanga yarashize kubera kuzaariira.”
Abahinzi n’aborozoi ariko abenshi bavuga ko bagorwa no kubona ingwate no kubona ibyangombwa bibagora kuko nta Banki y’ubucuruzi n’imwe ikorera muri Rutsiro, bakavuga ko ari imbogamizi kuri bo. Ikindi ni uko abenshi ngo batazi gukora imishinga.
Umuhinzi Uzamuranga Francine yabwiye Umuseke ko ari byiza ko bazabaha 10%, ariko bagowe no kubona ingwate ndetse ngo ntibazi gukora/kwandika neza imishinga.
Avuga ko nta Banki n’imwe y’ubucuruzi ikorere mu karere ka Rutsiro, agasaba Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda kubibafashamo.
Akarere ka Rutsiro kera cyane ibihingwa ngandurarugo na ngengabukungu ku buryo biramutse bikozwe neza byakongera umusaruro ujyanwa hanze w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bityo igihugu kinjiza amadovize.
Ibi bikorwa PSF iri kubifatanyamo na Ambasade y’U Buholandi binyuze mu mushinga ugamije guhuza abahinzi n’abarozi n’amasoko (LIFAM).
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW