Digiqole ad

Rutsiro: Abanyeshuri ‘bateranye inda’ batowe mu Kivu bapfuye

 Rutsiro: Abanyeshuri ‘bateranye inda’ batowe mu Kivu bapfuye

*Aba bana bigaga kuri Groupe Scolaire de Ruyenzi muri Kamonyi,

*Ngo babuze ku wa mbere nimugoroba bimenyeshwa ababyeyi babo,

*Umurambo w’umukobwa watoraguwe ejo mu gitondo, uw’umuhungu watoraguwe kuri uyu wa gatanu,

*Birakekwa ko abo banyeshuri bakundanaga ndetse umukobwa yari atwite inda y’umuhungu,

*Aho babarohamiye, abasare bahasanze ibisigazwa by’imigati na jus.

Umurambo umwe watowe ku isaha ya saa moya za mugitondo, ejo ku wa kane mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’Umurenge wa Gihango ahitwa i Ruhinga mu karere ka Rutsiro, yari umukobwa wo mu kigero cy’imyaka gagati y’imyaka 20 na 25 y’amavuko nk’uko Polisi ibivuga.

Uyu mukobwa byaje kumenyekana ko ari umunyeshuri wigaga muri Groupe Scolaire de Ruyenzi mu karere ka Kamonyi, yari yambaye impuzankano y’ishuri, ishati y’ubururu n’ijipo y’umukara.

Abarobyi batoye uwo murambo, bongeye gutora undi murambo w’umuhungu ku isaha imwe na ya yindi kuri uyu wa gatanu tariki 19 Gashyantare, na we yari yambaye impuzankano nka ya yindi ndetse uri mu kigero kimwe n’uwo mukobwa.

Muhizi Patrick Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, yatangarije Umuseke ko bashakishije mu bigo byaho babura ikigo cyabuze umunyeshuri.

Supt. Emmanuel Hitayezu Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye Umunyamakuru w’Umuseke ko abo banyeshuri byamenyekanye ko bigaga muri Groupe Scolaire de Ruyenzi yo mu karere ka Kamonyi.

Amazina yabo yamenyekanye, umukobwa yitwaga Esperance Nyiransengimana naho umuhungu ni Emmanuel Ndahimana.

Umukobwa yakomokaga mu karere ka Kamonyi, umuhungu yari uwo muri Rutsiro.

Ababyeyi b’uyu mukobwa bageze ku bitaro bya Murunda ahajyanywe iyo mirambo, nibo bafashije Polisi n’izindi nzego kumenya amakuru, ndetse n’ababyeyi b’umuhungu bageze kuri ibyo bitaro nyuma yo kumva amatangazo.

Muhizi Patrick Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, yabwiye Umuseke ko umukobwa yari atwite, bakaba bakeka ko bombi baba biyahuye bitewe n’icyo kibazo.

Abatoraguye imirambo yabo mu mazi, bavuze ko ku nkombe z’aho abo banyeshuri barohamiye bahasanze ibisigazwa by’imigati na Jus (imitobe yo mu macupa).

Umuvugizi wa Polisi mu Burengerazuba yemeje amakuru yo gutwita k’umukobwa, nubwo yavuze ko bari mu iperereza ngo hamenyekane icyabishe, gusa asa n’uwemeza ko biyahuye kubera icyo kibazo.

Supt. Emmanuel Hitayezu yasabye urubyiruko cyane urw’abanyeshuri kwirinda gusambana kuko ngo bibangiriza ubuzima bika byabateza no gufata imyanzuro ihubukiwe.

Nyiransabimana Jacky Shadia Umuyobozi w’ikigo aba bana bigagaho, yadutangarije ko aba banyeshuri bababuze ku wa mbere nimugoroba, babimenyesha ababyeyi babo.

NGOBOKA Sylvain

UM– USEKE.RW

40 Comments

  • 1. BIRASHOBOKA KO BIYAHUYE,
    2. BIRASHOBOKA KO UMWE YASUNIKIYEMO UNDI, NYUMA YAHO NAWE AKIYAHURA,…

  • birababaje pee imiryango yihangane

  • Ni danger biyahuye ntakabuza

  • X nkunganite; umukobwa ashobora kuba yari yamenye yuko atwite nyuma yo gusangira akabibwira nyamuhungu nawe agahita abyigurutsa, umukobwa agahita agwa mu kantu ntabyakire arora inzira yu musaraba ilutegereje ati reka nibage mu mazi pfe ,nyamuhungu yamukurikira ngo amurohore babikemure kubwo kutamenya koga cg indi accident basi bagapfiramo bombi !!!

    Bibere isomo abasigaye !!!

    Imana ibabarire inabakire mu bayo !!!

    • Ibikundanye birajyana. Gusa bacyemuje ikibazo ikindi kandi si byo.

    • Iyo these yawe ni yo yo.

  • byo buriya ni ukwiyahura ku mukobwa umuhungu nawe akamukurikira agirango amuvane mu mazi. pole kabisa ku babyeyi b’abana.

  • Ibi bintu birababaje.Ese niki kitabonerwa igisubizo aho ibintu nkibi biba ku rubyiruko?

  • Abana b’iki gihe bameze nk’ibigoryi, gutekereza kwabo kuri kure ! Kera twe twatinyaga ikintu kitwa gusambana (nibura kugera ku myaka nka 30), ariko ubu abana baratangira primaire ari abasambanyi, bakazarinda bubaka ingo ari abasambanyi, bikabaviramo no kutaremya !

    Iyi sosiyete y’abirabura irarwaye, kuko imaze guta umuco, nta murezi, ntawurerwa Bosenibamwe !

    • ndabona wowe wiyise dativa wigize umutagatifu.ibyawe bizwi niyakuremye gusa.naho ubundi ntawivuga amabi gusa uzige ikinyabupfura no kubaha.

      • uramurenganyije avugishije ukuri.

      • NTAWE BITABAHOARIKO NABO BAKABIJE KWINAGA MUKIVU KOKO IMANA NIYO IBIZI TWERE GUCA IMANZA

      • Rwose Amina urenganyije Dativa. Gusa biragaragarako uri muri bariya bana b’ikigihe yavuze koko ntacyo yabeshyeho, yavuigishije ukuri abana b’iki gihe niko mumeze. Byakirerero . Abana bahere muri primaire basambana kugeza bashatse cyangwa bikanabananira kubera iyo myitwarire mibi. Wowe rero niba ubishyigikiye, uzabitoze n’abo uzabyara, urugendo rwiza.

  • Imana ibakire uwo mwana wumukobwa nuwiwacu nari muzi niyihangane.

    • Yihangane?Ihanganishe abandi basigaye :Ababyeyi,inshuti nabandi bamuzi nabanyarwanda murirusange naho we mureke ibye byarangiye.

  • Uretse ko ntashaka kwivanga mu mikorere ya polisi y’igihugu ariko nk’umuntu wize gucukumbura kandi nkanabyiga neza mbona Supt. Emmanuel Hitayezu gutangaza ko yemeza ko abo bana biyahuye kubera uburemere by’icyaha byaba hakiri kare!!!!! Mboneyeho umwanya wo kwihanganisha ababyeyi,imiryango ndetse n’inshuti babo bana.

    Imana ibakire neza

    Ntarugera François

  • Amina reka bakubwire niba usambana nawe ubireke!

  • Gusa nubuyobozi bwicyo kigo nibube maso kuko usanga babnyeshuri baho mumugoroba baba banyanyagiraho muri centre ya ruyenzi kandi harabanyamahanga benchi bahaparikamamodoka kuri magerwa ikibazo nuko nabasigaye bazabangiza bataretse no kubatera za sida. Gusa pee uriya mudamuyobora kiriya kigo ntacyo abatakoze ndetse nabandi barezi baho mbona bagerageza. ahubwo ngirango kurindumwana wumuntu ntibyoroshye pee. Hakenewe ubukangurambaga gusa. ubundimanikazaturindirabana bacu kuko ntibyoroshye

  • Burya amategeko akaze agira abo akiza nabo arenganya bariya bantu bagize ubwoba kuko no Kwishuri murabizi bari kubiruka na iyo nayo ni Impamvu yo kwiyahura nubuyo bozi bugabanye ibihano ku banyeshuri baguye muli iryo kosa

    • Umva kandi ibyo uzanye. None se kwirukanwa ubigereranya n’urupfu? Bijya gucika n’ubundi mugenda muzana ibyo byo laissez faire. Ahubwo kuba nta bihano bikibaho ni cyo gituma umunyeshuri atinyuka gushogoshera akava Kamonyi akagera ku Kivu yambaye na uniforme nta na gasoni. Gusa n’ubwo bibabaje byari bikwiye kubera isomo urubyiruko n’abayeyi muri rusange.

  • Bajagahe? bazize inyama itukura. Namwe bana mugikunda inyama mubikuremo isomo

  • Nase wiyise Amina.Ari mûri basse badakurikirana banana .Ère Ubuntu urabzjyira.Ha Dativa amaohoro……..

  • Ingaruka z’icyaha ni urupfu, n’abasigaye bagombye kureberaho, bakorohereza sosiyete, bityo bakaboneza iy’ubusamo !

  • Ibihano bagiyemo nibyo bikomeye,ikibazo ni leta yacu yabihaye intebe.bitewe nimiyoborere ishaje,mbere ya 90 wasangaga abakobwa barifashe aramasugi,ariko ubu,kuva kumyaka 10 gusa,nabagore,( amajyambere yakagame nayumbwangizi gusa.,,,potea kaga.e

  • police ntiyagakwiye kwihutira kuvuga ko biyahuye bigatuma badakora enquete nkuko bisabwa..nk umuntu w’analysa ntago abantu bagiye kwiyahura bajyana jus n’imigati (weird) tena bakabasanga kure y’aho bigaga nkaho ku ruyenzi bakwiyahurira(sorry ark nibyo) kandi iyo baba bahunze ntago bakajya iwabo w’umuhungu ubwo iwabo bari babizi..so harimo urujijo rwinshi police nikore akazi kabo nkuko bikwiye!!!

    • Kombona imyaka yabo yabemerereraga kurushinga. Iyo bibanira? Ndemeranya nabavugako umukobwa yiyahuye kuko umusore yari yihakanye iyonda noneho akagwamo ashaka kumurohora. Cyangwase umusore yabona umukobwa yiyahuye nawe akiyahura kubera gutinya rubanda na justice. Naho ubundi iyaba bombi babyunvaga kimwe cyarikibazo kidakomeye kuko umuntu urengeje imyaka 20 abashobora kurushinga.

      The

  • biteye ikibazo,birasaba gutekereza kurubyiruko kuko ikosa riduha isomo, ibyabaye byabaye, ntakindi ariko se hasigaye iki?ibyakozwe byari byapanzwe, kuko amasomo yaratangiye, umukobwa ni uwo kukamonyi, ya giye rutsiro yambaye uniform kuberiki? umuhungu yagiye rutsiro ku kivu ntiyajya iwabo ari hafi aho yambaye uniform ate? bari basohotse se bambaye uniform,ni ukumenya niba ababyeyi babo banyakwigendera bari bazi ko bateranye inda, bashobora kuba biyahuye kubera stress z’imiryango nubwo kwiyahura ataribyo.generation dufite(irimo kubyiruka)ikeneye byinshi byo kwigishwa kandi ababyeyi bigize bus.thx

  • Mwanditse nabi umutwe wi nkuru bateranye amada ntago arko bavugako

  • ngewe mbona batiyahuye ahubwo bari bagiye kurya ubuzima maze bogera ahantu habi bararohama

  • Muvandi reka guca iteka wita abantu ibigoryi.
    Niba waragize amahirwe yo kudahura nabyo ujye ubishimira Imana.
    Ahubwo iyo utanga inama nziza zafasha abasigaye kwirinda nibyo byari kuba byiza.
    IMANA IKUBABARIRE

  • Mbanje kwihanganisha imiryango yahuye naka kagaga!!!Ikindi nasabaga Mineduc kongera gusubizaho gahunda y’ibigo by’amashuli abahungu ukwabo n”ikigo cy’abakobwa nkuko kera byahozeho.Muzarebe nk’abahungu barangije muri za Seminali ukuntu batishora mu ngeso z’u busambanyi!!Abakobwa nabo bize mu bigo byabakobwa gusa nko ku Karubanda ukuntu ari abanyamutima babereye umwali w’i Rwanda.Muzatekereze kandi mwitegereze uko aba banyeshuli batandukanye n’abize za Espanya,Saint Emmanuel cg Musambira”!!

  • Amaso akunda ntabona neza

  • NJYEWE NDABONA BASHOBORA KUBA BAGEZE IWABO W, UMUHUNGU BAKABABWIRA IBIBAZO BAGIZE HANYUMA HANYUMA NTIBABASHE KUBUMVA BAKIHITIRAMO KUBIKEMURA KURIYA SO BAKORE IPEREREZA BAREBE IKISHE BARIYA BANA

  • ubwo ntibaba bafashe umwanzuro wumuhubukano kweri ubwo umwe niwe watanze icyo gitekerezo cyo kwiyahura nubwo undi yarafite ubwoba ariko bitewe nuko bari babanye umwe aganza undi hanyuma babishyira mubikorwa bagire iruhuka ridashira

  • kereka uwabona amafoto ya sattelite nibwo umuntu yamenya ibyabaye!

  • Ngo wowe wabikoze ufite mirongo itatu yewe menya iwanyu bararogaga ma egoko niba waranashatsesha mwese byarabagoye pe

  • Ni amayobera akomeye! Ni gute se abanyeshuri batorotse ishuri bagiye kwifatira akayaga ku Kivu bagenda bose bambaye uniforme y’ishuri bigamo? Bageze iyo za Rutsiro bate? Bajyanwe na nde? Kuki se bataba bazize ubuhotozi? Nyamara ni ibyo kwitonderwa hagakorwa iperereza ryimbitse mbere yo kubashinja ubusambanyi!

  • Abasigaye Imana ibafashe kubyakira sinon ikibazo cy ubusambanyi leta yarikwiye kugihagurukira sinon harahagazwe kubaka kubu abo bana ntibazabishobora aho umukobwa yumva ko agomba kurongorwa nuwifite agatangira akiri muto bikamwokama!

  • hakorwe amaperereza naho ibyo kuvuga ko biyahuye byo simbyemera na gato! Abantu batoroka ishuri bakagenda bombi bambaye uniforme y’icyo kigo? Ese bageze Rutsiro gute? Abajya kwiyahura bababanze kurya amajus n’imigati? Ese hamenyekanye ko umukobwa atwite gute? yarapimwe? Ese babwiwe n’iki ko inda ari iy’umuhungu? hari DNA test yakozwe?? Ese kuva ryari mwumvishe umuhungu atera inda yarangiza akiyahura? Ese inda z’indaro ko zeze ubu mu bakobwa binameze nk’aho zisigaye ari ibintu bisanzwe, mwumva ko bishoboka ko umukobwa yatwara inda akiyahura?
    Njye ndabona iyi nkuru irimo urujijo rwinshi hashakishwe izindi mpamvu naho izo kwiyahura zo ntizifata kabisa.

  • Ubusambanyi bwahawe intebe, abana bararengana. Birababaje cyane, ufite umwana wese atekereze ko ibi bishobora kumubaho. Twakora iki?

Comments are closed.

en_USEnglish