Digiqole ad

Karongi-Rutsiro: Abatwara abantu n’ibuntu mu Kivu ngo bimaze kubateza imbere

 Karongi-Rutsiro: Abatwara abantu n’ibuntu mu Kivu ngo bimaze kubateza imbere

Gukoresha inzira yo mu mazi ngo byorohereza abaturage kugeza umusaruro ku masoko.

Abakora imirimo yo gutwara abagenzi n’ibyabo mu bwato mu kiyaga cya Kivu babavana mu birwa n’ibice by’Akarere ka Rutsiro berekeza Karongi baravuga ko bibafasha cyane mu buhahirane kandi ngo biranateza imbere ubukungu n’imibereho yabo.

Gukoresha inzira yo mu mazi ngo byorohereza abaturage kugeza umusaruro ku masoko.
Gukoresha inzira yo mu mazi ngo byorohereza abaturage kugeza umusaruro ku masoko.

Urujya n’uruza hagati y’Akarere ka Rutsiro na Karongi mu nzira z’amazi rugenda rurushaho kuzamuka, aho usanga abejeje imyaka Rutsiro bajyana kuyigurisha ku mafaranga menshi mu masoko yo mu Mujyi wa Kibuye.

Abatwara ubwato n’abagenzi UM– USEKE wasanze ku mwaro wa Burunga, mu Murenge wa Bwishyura bawubwiye ko ubwato bukora kabiri gusa ku munsi, bityo ko uje buhagurutse ku mwaro umwe bugiye ku wundi aba ayatayemo (ahombye), kuko bimusaba gutegereza umunsi ukurikiye ho.

Uwitwa Alex Nkeziyaremye, yahoze mungabo  za RDF aza gusezererwa mu mwaka wa 2003, nyuma yigira inama yo kugura ubwato mu mperekeza bamuhaye. Ubu, ubwato bwe anitwarira bukora ingendo ebyeri ku munsi (kugenda no kugaruka) kandi agakuramo ibihumbi 40 kuko atwara abagenzi 40 uko agiye n’ibicuruzwa byabo, buri mugenzi umwe umwe akamwishyura amafaranga y’u Rwanda 500.

Nkeziyaremye avuga ko kubera gutwara abagenzi mu Kivu amaze kwiteza imbere ku buryo bushimishije, nubwo ngo we na bagenzi be bafite impungenge ziterwa n’abantu bazana ubwato buto bakabatwara abagenzi kandi RURA (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukurikirana imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro) iba itabazi.

Aba bakoresha ubwato buto bakunze kwita ‘Inyeshyamba’ uretse kubatwara abagenzi ngo ntibanasorera Leta, kandi ngo banafasha abantu gukwepa imisoro kuko ngo mu bisanzwe igicuruzwa cyose kivuye mu bwato haba hari ushinzwe kugisoresha.

 

Ubu bwato buto ngo bubangamira abakora by'umwuga.
Ubu bwato buto ngo bubangamira abakora by’umwuga.

Ku rundi ruhande abakora ingenzo zo mu bwato mu Kivu twaganiriye bo bavuga ko bibafasha mu kugeza ibicuruzwa n’imyaka yabo ku masoko, mu gihe ngo imodoka ziba zanze kubatwarana n’imizigo yabo.

Nyirakanyana Speciose, umuhinzi w’urutoki mu Murenge wa Gihango, muri Rutsiro yatubwiye ko iyo akoresheje ubwato abona uko atwara umusaruro we aje kuwugurisha ku Kibuye, kandi ko abona ari byo bimworohereza kurusha gutega imodoka.

Mutuyimana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura mu Mujyi wa Kibuye avuga ko uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu mazi bufatiye runini Umurenge ayobora cyane ko ari uburyo bwihuse kandi bufasha abaturage.

Ati “Kugira ngo umuturage azatege imodoka ave mu Rutsiro mu Mirenge ya kure bya muhenda kandi bikamutinza, iyo akoresheje inzira y’amazi atwara imizigo ye ku buryo bworoshye kandi bwihuse, bituma umujyi wacu ubona  ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu buryo buhoraho.”

Gusa, Mutuyimana avuga ko abona hari ibitaranoga nko kuba amato adakorerwa igenzura mu gihe runaka nk’uko  bigenda ku modoka bigatuma hari aba atujuje ubuziranenge, hari kandi ngo n’abo usanga bakoresha imyambaro irinda umuntu kurohama (life jacket) ishaje cyangwa micye.

Abaturage bageza umusaruro ku masoko ya Kibuye byoroshye.
Abaturage bageza umusaruro ku masoko ya Kibuye byoroshye.
Ubu bwato bukorera amafaranga ibihumbi 40 ku munsi.
Ubu bwato bukorera amafaranga ibihumbi 40 ku munsi.

Sylvain Ngoboka
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • BIG UP KARONGI, IKIVU HABYARIMANA JUVENAL YABAHAYE MUKIBYAZE UMUSARURO.

    • nonese yuvenal ni IMANA RUREMA YO YAKIREMYE.ARIKO NKAWE IMYIMVIRE YAWE NIYIHE UBWO,ICYUMUNTU NI IMANA IKIGENA NTAGO ARUNDI MUNTU KUKO NTAWUZA KU ISI ABISHAKA

Comments are closed.

en_USEnglish