Digiqole ad

Rutsiro: Mu murenge wa Musasa abagore baracyahohoterwa bikabije

 Rutsiro: Mu murenge wa Musasa abagore baracyahohoterwa bikabije

Mu biganiro Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagiranye n’abaturage bo mu Murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro, kuri uyu wa 23 Nzeri, abagore bakirije iyi Minisiteri ibibazo by’akarengane n’ihohoterwa  bakorerwa n’abagabo babo. Hari uwavuze ko umugabo we yamubwiye ko azamwica.

Nyiranzakizwanimana Florina w'imyaka 56 avuga ko ahohoterwa n'umugabo we bikaije ndetse ko yamubwiye ko azamwica
Nyiranzakizwanimana Florina w’imyaka 56 avuga ko ahohoterwa n’umugabo we bikaije ndetse ko yamubwiye ko azamwica

Minisitiri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango ikunze  kugirana ibiganiro n’abaturage mu bice bitandukanye kugira ngo imenye ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo byugarije umuryango nyarwanda, bityo bigashakirwa umuti.

Nyiranzakizwanimana Florina w’imyaka 56 afite abana 12, avuga ko izi mbyaro zose yazibyaye nta mutekano afite iwe kuko umugabo we amuhoza ku nkeke.

Uyu mubyeyi uvuga ko ahohoterwa bikabije, avuga ko umugabo we yanamusezeranyije ko azamwica.

Ati ” Nagejeje ikibazo cyanjye ku bayobozi ariko ikibabaje ni uko nta muntu unyumva,  Umugabo ahora ansenyeraho inzu, nahamagara ubuyobozi, nta muntu uza ngo abikemure Kandi no mu gihe gishize yaraye anigagura, anciraho inzugi…

yasenye urugi rwo mu cyumba cy’abana,  hari igihe nteka ibiryo ariko umugabo wanjye akaza akabimena, undi munsi umugabo wanjye yantegetse  kutazongera gukinga icyumba abana bararamo hanyuma  mu gitondo abyuka aca urugi, arukuramo  ajya kurugurisha hamwe  n’ameza yabaga mu cyumba cy’abana.”

Nyiranzakizwanimana Florina akomeza avuga ko  umwana we w’umuhungu yacikirije amashuri ye ya kaminuza  kubera umugabo we udashobotse, ahitamo kwigendera arabata kuko yabonaga se abahoza ku nkeke.

Ati ” Iyo mbwiye umugabo wanjye amakosa adukorera, iteka ambwira ko azanyica, negera ubuyobozi nkababwira ikibazo cyanjye ikibabaje ni uko banyita umusazi, gusa ntabwo nifuza kuguma muri ubu buzima kandi abandi  barateye imbere mu ngo zabo.”

Uyu mubyeyi avuga ko n’ubwo umugabo we avuga ko azamwica, ntacyo yabirenzaho, akavuga ko yemeye urwaje akaguma mu rugo kugira ngo adatererana abana babyayaranye kuko abamusigiye ntaho yaba abasize.

Umuyobozi w’umurenge wa Musasa, Ruzindana Ladislas avuga ko ihohoterwa mu ngo muri ako gace ayoboye rihari.

Avuga ko n’ubwo rigihari ariko hari intambwe yatewe ugereranyije no mu bihe byo hambere kuko bagerageje kwegera ababana mu ngo bakabaha inyigisho z’ubwuzuzanye by’umwihariko izitangirwa mu ‘kagoroba k’ababyeyi’.

Ati ” Ihohotera rikunze kugaragara n’amakimbirane yerekeranye n’imicungire y’imitungo. Kuko biragaragara ko abagabo basesagura imitungo y’urugo, abagore ntibabyishimire, bikabyara amakimbirane ndetse n’urugomo.”

Uyu muyobozi w’umurenge wa Musasa avuga ko umuntu ubwira mugenzi we ko azamwica ari imvugo ikarishye bityo ko uyu mugabo umaze iminsi abibwira uwo bashakanye agiye gutumizwa n’ubuyobozi bakamukurikirana.

Avuga ko nta bihano yahita ahabwa ahubwo ko bazamugira inama zo guhinduka yakwinangira bakaba bakwitabaza itegeko bakamuhana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, Angelina Muganza wari umushyitsi mukuru, yabwiye abaturage ko guteza imbere umuryango ari wo musingi w’amajyambere y’igihugu kuko kitazamuka mu gihe mu miryango harimo umwiryane.

Ati ”Hari imyifatire imwe n’imwe nko kunywa inzoga, kunywa ibiyobyabwenge, iyo ugaragaweho bene iyo myifatire  bivuze ko umuryango wawe uba wawutereranye hamwe n’igihugu…”

Avuga ko uburinganire buri mu mahame y’uburenganzira bwa muntu. Ati “ Ihohoterwa ni ribi kandi  ni icyaha kuko igihgu cyacu cyashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose.”

Yasabye aba baturage guteza imbere ubukungu bakava mu bujiji, bakorohereza abana babo kugana ishuri, abibutsa ko uzafatirwa mu bikorwa byo guhohotera uwo bashakanye atazihanganirwa n’inzego z’ubutabera.

Agera hagati amarira akagwa, ngo azakizwa n'Imana nk'uko izina rye ribivuga
Agera hagati amarira akagwa, ngo azakizwa n’Imana nk’uko izina rye ribivuga
Abaturage bariniguye bagaragaza ihohoterwa bakorerwa n'abo bashakanye
Abaturage bariniguye bagaragaza ihohoterwa bakorerwa n’abo bashakanye
Bari babukereye ngo bibutswe uruhare n'uburengazira bwabo mu ngo zabo
Bari babukereye ngo bibutswe uruhare n’uburengazira bwabo mu ngo zabo
Angelina Muganza wo muri MIFOTRA yibukije aba baturage ko uzafatwa ahohotera uwo bashakanye atazihanganirwa na busa
Angelina Muganza  Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yibukije aba baturage ko uzafatwa ahohotera uwo bashakanye atazihanganirwa na busa
Kayumba Charles umuyobozi wa Duterimbere atanga ikiganiro ku micungire y'imari mu ngo
Kayumba Charles umuyobozi wa Duterimbere atanga ikiganiro ku micungire y’imari mu ngo
Umuyobozi w'umurenge wa Musasa Ruzindana Ladislas asubiza ku bibazo by'abaturage baba bamubajije
Umuyobozi w’umurenge wa Musasa Ruzindana Ladislas asubiza ku bibazo by’abaturage baba bamubajije
Ngo muri Kano gace abagabo bahohotera abagore babo
Ngo muri Kano gace abagabo bahohotera abagore babo
Ngo ntibazihanganira uwo bazumva ahohotera uwo bashakanye
Ngo ntibazihanganira uwo bazumva ahohotera uwo bashakanye
Abayobozi bibukije aba baturage uruhare rwabo mu buringanire n'ubwuzuzanye
Abayobozi bibukije aba baturage uruhare rwabo mu buringanire n’ubwuzuzanye

Photos © Innocent Ishimwe/Umuseke

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ariko koko uyu mubyeyi arambabaje rwose. Kuki abantu bababaza bandi. Ni ukuri abayobozi nibatabare uyu mubyeyi. Umuntu koko azapfe yishwe nagahinda. Mana uyu mubyeyi uzamuhoze amarira pe! Agahinda kaba kanyishe! Aya marira y’uyu mubyeyi arandenze!

  • Kuki mutavuze umwanzuro wafatiwe kiriya kibazo cy’umugore wabwiwe n’umugabo we ko azamwica? Namwe abanyamakuru mujye mushyira logique mubyo mwandika!

  • Kuki mutavuze umwanzuro wafatiwe kiriya kibazo cy’umugore wabwiwe n’umugabo we ko azamwica? Namwe abanyamakuru mujye mushyira logique mubyo mwandika!

  • None c bandike n’ibitavuzwe.keretse ahubwo niba hari icyo ubiziho ukatubwira.soma ibyavuzwe na gitifu birimo no kumwigisha. Gabanya amarangamutima

  • Kanuma, ntiwakurikiye inyandiko umwanzuro wafashwe kuko uriya mugabo azatumizwa mubuyobozi akagirwa imams n yuma yakwanga kuzikurikiza akabona guhanwa namategeko.

  • Ihohoterwa rikorwa mungo ryibasiye abagore rwose ibi nk’abaturage tugomba kubirwanya twivuye inyuma tuvuga aho turibonye aho ariho hose, kudahishira umuntu wese warikoze cyangwa urikekwaho. uyu mukecuru niyitabweho, kandi n’umugabo we umuhoza ku nkeke aganirizwe kandi yihanangirizwe.

  • ihohoterwa ntirikwiye muri kino gihe. gusa abagabo bajye bamenya isezerano babwiye abagore babo igihe bari bagikundana, cyangwa basezerana imbere y,amategeko. reka mbibutse amwe mu magambo mukunze kuvuga. nzagukunda iteka mu bibi no mu byago. nzakubaha iteka nibindi.ariko simpakana ko hari aho kubana byanga ikiruta byose byakorwa neza umwe agasezera ku wundi amahoro ntawuhutaje undi.n,amategeko akubahirizwa.

Comments are closed.

en_USEnglish