Rutsiro: Abahinga Kawa barambiwe kubaho batayinywa…Bari kwiyubakira uruganda
Abahinzi ba Kawa bibumbiye muri Koperative KOPAKAMA yo mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro bavuga ko bari barambiwe guhinga ibyo batanywa bakaba bari kwiyubakira uruganda ruzajya ruyitunganya kugeza ku kiciro cyo kunyobwa bityo bakajya bayinywa n’abaturiye aka gace bakumva uburyo bw’umusaruro uva mu mitsi yabo.
Aba bahinzi basanzwe bafite urundi ruganda rutonora kawa ariko ntigere ku kiciro cyo kunyobwa, ubu bari mu mirimo yo kubaka urundi ruganda ruzajya rutunganya Kawa kugeza ha handi umuturage yahita ayitunganyiriza akayinywa.
Abahinga ibihingwa ngengabukungu nk’ikawa n’icyayi bakunze kujya bavuga ko babazwa no kuba batazi icyanga cy’ibi bihingwa nyamara bakumva babirahirira ko byogeye amahanga kubera uburyohe bwabyo.
Uru ruganda rwitwa Nyatare ruri kubakwa n’abahinzi bibumbiye muri KOPAKAMA, rwitezweho gufasha aba baturage kujya banywa ikawa aho gukomeza kumva bayirahira ko yanuriye abanyamahanga.
Umuyobozi w’uru ruganda rwari rusanzwe rutonora Kawa, Hakizimana Frederic avuga ko uru ruganda bari kwiyubakira ruzaba runafite laboratoire yo gusogongereramo ikawa ndetse rukazajya runatunganya kawa iseye.
Ati “ Baba abaturage ba hano hafi, n’abahinzi ba kawa bazajya banywa kawa yeze hano iwabo I Mushubati batiriwe bakora urugendo ngo bagiye kuyigura.”
Abanyamuryango b’iyi Koperative bavuga ko bishimiye kuba bagiye kugira uruganda ruzajya rutunganya kawa kugera ku kiciro cyo kunyobwa.
Bavuga ko ibi ari nk’amata abyaye amavuta kuko n’ubundi kuva bagira uruganda rutonora kawa bari biteje imbere ku buryo bugaragara bityo bikaba bigiye kurushaho kubera uru ruganda rundi.
Aba baturage banavuga ko uru ruganda ruzabaha amahirwe menshi yo kubona akazi ndetse bakegerwa n’ibikorwa remezo bizaba biherekeje uru ruganda.
Twahirwa Evariste ukuriye Abanyamuryango b’iyi koperative, avuga ko ubuyobozi bw’iyi koperative buzakomeza guharanira ko abahizi ba kawa bakomeza gutera imbere ari nako babafasha mu kwagura ubumenyi bw’uko bakwita ku gihingwa cyabo.
Uyu muyobozi wagarutse ku rugendu shuli rwakorewe abanyamuryango b’iyi koperative, avuga ko bifuza ko abahinzi ba kawa bagira ubumenyi buhagije kugira ngo umusaruro wabo waguke ubafashe kwiteza imbere.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Aba murababeshyeye kbs, aba barashaka kubona kashi zo kwinywera urwagwa cg Mutzig ibyikawa aho rwose wapi usibyeko byaba byiza basomyeho bakazatubwira icyo babitekerezaho, ubuyobozi kuki butabatumira ngo bubasogongezeho gato?
ARIKO ABANTU KUKI MUSUZUGURA BAGENZI BANYU!!! UBWO UHEREYE KUKI GITUMA UVUGA KO BADAKWIRIYE KUNYWA KAWA KANDI BAYIHINGIRA? NYAMARA MUJYE MWITONDA MUBANZE MUZENGURUTSE URURIMI RWANYU MU KANWA INSHURO 7 NKUKO BIBILIYA IBIVUGA!!! UZAZE NAWE BAGUSOGONGEZEHO NIRWOZURA MAZE UREKE AGASUZUGYURO!!! URUM VA MUYANGO WE????!!!!
Comments are closed.