Digiqole ad

Rusizi: IGP Gasana yavuze ko gukorera impushya zo gutwara bigiye guhinduka

 Rusizi: IGP Gasana yavuze ko gukorera impushya zo gutwara bigiye guhinduka

IGP Emmanuel Gasana yavuze ko ibyitwaga akarengane na Ruswa byavugwaga mu bizamini bigiye kurangira vuba

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana ubwo yasuraga abamotari 1 200 bagize ihuriro UCMR (Union des Cooperatives des Motars Rusizi) ku minogereze ya gahunda yo kurinda umutekano waba mu muhanda n’uw’igihugu, yavuze ko uburyo busanzwe bwa rusange bwo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga (Permis de conduire) buri hafi guhinduka hakifashishwa ikoranabuhanga gusa.

IGP Emmanuel Gasana yavuze ko ibyitwaga akarengane na Ruswa byavugwaga mu bizamini bigiye kurangira vuba
IGP Emmanuel Gasana yavuze ko ibyitwaga akarengane na Ruswa byavugwaga mu bizamini bigiye kurangira vuba

Ibizamini rusange byo gutwara ibinyabiziga bikomeje kuba imbogamizi ku bavuga ko babikora ntibatsinde n’abapolisi bakoresha abantu benshi ngo hagatsinda bake cyane, ndetse ngo hakanavugwamo ruswa.

IGP Emmanuel GASANA yagize ati: “Mbateguze, mu minsi mike iri imbere mwibagirwe icyo bita ibizamini rusange kuko birimo kugaragaramo ibibazo byaba ari akarengane mu ikorwa ry’ibizamini na ruswa igaragara muri ibi bizamini, bikomeje kudutera ibibazo ariko bigiye kurangira byose.

Tugiye gushyiraho uburyo bushya bw’ikoranabuhanga aho mutazongera kubona uko mutanga ruswa cyangwa ngo muvuge ko mwarenganyijwe mu bizamini.”

Bamwe mu bamotari baganiriye n’Umuseke bavuga hari akarengane babona mu ikorwa ry’ibizamini ugasanga niba mukoze muri 200 hatsinze nka 70 gusa, nyamara ngo ibizamini umuntu avamo abona yabikoze.

Bavuga ko iyi gahunda yaba ari nziza kuko bizarwanya akarengane no guhendwa mu mashuri yigishaga ku biciro bihanitse.

IGP Emmanuel Gasana yemeye ko bagiye gukemura ibyo bibazo aho mu kizamini umuntu ngo azajya ajyamo  yitwaje nomero yahawe nayishyiramo haze ubwoko bw’ikizami akora n’ikinyabiziga atwara. Icyo gihe ngo umuntu uzajya ava mu kizamini azi ko yatsinzwe cyangwa yatsinze.

Aba bamotari bijeje ubufatanye bukomeye inzego z’umutekano, harimo gutanga amakuru ku gihe kandi bagaha Polisi amakuru aho babonye icyaha kigakumirwa cyitaraba.

Abamotari bizeje Polisi kujya bafatanya mu gutahura ibyaha
Abamotari bizeje Polisi kujya bafatanya mu gutahura ibyaha
Abamotari bishimiye iyo gahunda nshya izashyirwaho mu gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga
Abamotari bishimiye iyo gahunda nshya izashyirwaho mu gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/RUSIZI

4 Comments

  • Iki nigitekerezo cyiza peeh nibabikore hazemo ikoranabuhanga rizakemura ikibazo cyaza ruswa zahato na hato.

  • uretse n’ibyo ibizami bya Police wagira ngo nta methodology bisunga! Ubajije abategura ibizami wasanga nta n’umwe wize ibyo kwigisha no kubaza! Byose bikorwa Kijeshi! Bisubireho. Naho ruswa yo nta gihe itazabona icyuho! Ruswa kandi si amafaranga gusa! Hari n’abo ubona batwaye kandi batatigeze bagaragara mu bizami ukibaza niba batangiye iby’ikoranabuhanga atari abo bazabyungukiramo kuko bazajya bavuga ko bakoreye kuri internet! Ninde wabahinyuza?!

  • none se nikizamini ngiro kizakorerwa ku ikoranabuhanga ra!!!!! nzaba ndeba da

  • TURABISHYIGIKIYE , RUSWA N’AKARENGANE BICIKE BURUNDU

Comments are closed.

en_USEnglish