Digiqole ad

Rusizi: Umusaza yafatanywe urumogi ati “Iwacu Nyamagabe si icyaha!”

 Rusizi: Umusaza yafatanywe urumogi ati “Iwacu Nyamagabe si icyaha!”

Karangwa Francois wafatanywe urumogi ariko ngo ntiyari azi ko ari icyaha.

Polisi ikorera i Kamembe mu Karere ka Rusizi yataye muri yombi umusaza ukomoka mu Karere ka Nyamagabe afite ibilo bitanu by’urumogi, gusa uyu musaza we ngo nta cyaha yumva kirimo kuko iwabo barukoresha mu kuvura amatungo.

Karangwa Francois wafatanywe urumogi ariko ngo ntiyari azi ko ari icyaha.
Karangwa Francois wafatanywe urumogi ariko ngo ntiyari azi ko ari icyaha.

Kuri station ya Polisi ya Kamembe ubu hafungiye umusaza witwa Karangwa Francois w’imyaka 56 utuye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Mudasomwa, Umurenge wa Uwinkingi, Akarere ka Nyamagabe wafatanywe urumogi.

Uyu musaza uvuga ko afite abana abana icyenda (9), avuga ko urumogi yafatanywe yari yaruhawe n’abantu b’iwabo, barimo uwitwa Ntegeye Pierre. Yaruhawe aje gushyingura umuntu wo mu muryango we mu Murenge wa Bugarama, mu Karere ka Rusizi.

Karangwa Francois yabwiye UM– USEKE ko mu Karere ka Nyamagabe urumogi batarufata nk’ikiyobyabwenge ahubwo ngo ni umuti.

Yagize ati “Twebwe iwacu Nyamagabe iyo ufite inka yabyaye uyiha urumogi nk’umuti kugira ngo itarwara ikibagarira, ariko nyine mugenzi wanjye yaje kumbwira ko hano urumogi iyo uruguriye muri Congo ruba ruhendutse, niko kumbwira ngo muhe amafaranga 6,000 azanyongerere 4,000, niko kunzanira urumogi rw’ibilo 5 kandi nanjye sinarinzi ko ari icyaha yewe, gusa ndamutse mfunguwe sinazongera na gato kandi sinazanabikisha ukundi.”

Arongera ati “Iwacu Nyamagabe ho rurakoreshwa n’uko ntarinzi amoko yarwo pe, ahubwo iyo mbireka basi nkikomereza n’imihango yari yanzanye (gushyingura), gusa ndasaba imbabazi kuko nindamuka mfunguwe sinzasubira no kurutekereza.”

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko kubika no gukoresha ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko. Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa gufungwa kuva ku mwaka kugeza ku myaka 3, ndetse no gutanga ihazabu kuva ku 50,000 kugeza 500,000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umunyekongo afungiye gutanga ruswa

Kuri station ya Polisi ya Kamembe kandi hafungiye Umunyekongo witwa Ntabonjoo Bishikiwabo, watawe muri yombi nyuma yo gufatwa ashaka gutanga amafaranga akoreshwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibihumbi bitanu (5,000 Frc).

Umunyekongo wafatiwe mu cyuho ashaka gutanga ruswa, nawe ngo nta kosa abona kuko iwabo bavugana n'abapolisi iyo babafashe.
Umunyekongo wafatiwe mu cyuho ashaka gutanga ruswa, nawe ngo nta kosa abona kuko iwabo bavugana n’abapolisi iyo babafashe.

Ntabonjoo Bishikiwabo w’abana umunani (8) aganira n’umunyamakuru w’UM– USEKE ukorera Rusizi yavuze ko yemera ko yari afatiwe mu ikosa, ariko ko nta ruswa yari agiye gutanga.

Yagize ati “Nafashwe ndi mu makosa yo kuba nari natendetse, mu gihe ngiye gutanga ibyangombwa harimo n’inote ya 5,000 frc akoreshwa iwacu Congo bigaragara ko nari ngiye gutanga ruswa, gusa iwacu muri Congo iyo umupolisi agufashe ushobora kumvikana ukamuha make, gusa mu Rwanda nabonye ko bitemewe. Mfunguwe sinazongera kugerageza gutwara amafaranga aha muri uyu mufuko, kandi sinzongera gutanga ruswa ukundi.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rusizi SP. Gerard Habiyambere avuga kuri iki kibazo, yasabye abanyamahanga bagenda mu Rwanda kumenya ko u Rwanda ari igihugu gifite amategeko; Ndetse asaba abaturage kuba aba mbere mu gutanga amakuru ku gihe, bafatanya n’inzego z’umutekano mu guhashya icyaha.

Francois Nelson NIYIBIZI
Umuseke.rw/Rusizi

5 Comments

  • ESE aba basaza kweli ahaaa

  • Ni ukuri urumogi rugira ingaruka mbi ku buzima bw’abarunywa ndetse no ku iterambere ryabo n’imiryango yabo.Dufashe inzego z’umutekano kururwanya ndetse n’ibindi biyobyabwenge tuzigezaho amakuru hakiri kare y’ababinywa n’ababicuruza.

  • Amatakirangoyi.com! Kweli aho Polisi yadukanguririye kwirinda ibyo bitindagasani hari uwo izo nyigisho zitagezeho?

  • Hahahahahaha jyewe narumiwe kabs anone Nyamagabe ni Jamaica of Rwanda, uwo musaza izo ni mechanism de defense kuko muri iki gihugu ndumva nta muturage utazi ko kunywa cyangwa gucuruza urumogi bihanirwa n’amategeko.

  • YOOO WASANGA ADASOBANUKIWE MUMUFASHE KUMWIGISHA ASOBANURIRE NABANDI

Comments are closed.

en_USEnglish