Digiqole ad

Rusizi: Umugabo yafashe mu mashingo umusaza bapfa amafaranga 150

 Rusizi: Umugabo yafashe mu mashingo umusaza bapfa amafaranga 150

Umusaza yakubiswe ingumi azira guhabwa akazi umukubita yashakaga ko amuha Frw 150

Mu mujyi wa Kamembe umugabo witwa Mugabushaka w’imyaka 30 yafashe  mu mashingo umusaza uri mu kigero k’imyaka 57 amuziza umuzigo w’umufuka w’umuceri aho ngo umubyeyi witwa Mama Kibonge yari amaze guhakanira uyu mugabo.

Umusaza yakubiswe ingumi azira guhabwa akazi umukubita yashakaga ko amuha Frw 150
Umusaza yakubiswe ingumi azira guhabwa akazi umukubita yashakaga ko amuha Frw 150

Mugabushaka wari wimwe akazi ko gutwara umuzigo, yahise arakara avuga ko atakwemera ko uyu musaza atwara uyu muzigo, niko kumufata mu mashing,  ingumi ngizo!

Abaturage babakijije nta nkuru, uyu mugabo yahisemo kumukurikira barafatana kugeza ubwo uyu musaza yagejeje umutwaro aho awujyanye bagifatanye mu mashing.

Gusa, umugenzi wigenderaga yahagobotse arabakiza, aha uyu Mugabushaka amafaranga 150 yazizaga uwo musaza.

Ubundi umugore wari wimye Mugabushaka akazi, yahembye uyu musaza amafaranga y’u Rwanda 300, Mugabushaka akaba yashakaga ko bayagabana bakanganya.

Muri uyu mujyi wa Kamembe habonekamo amatsinda y’insoresore zikora mu mifuko ziba abagendera, abantu batandukanye bakaba basaba ko inzego z’umutekano zakomeza ingamba zo guhashya aba bajura ndetse n’abanyarugomo bakiri benshi hano.

Aha Kamembe ngo haba insoresore zifite urugomo
Aha Kamembe ngo haba insoresore zifite urugomo

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/RUSIZI

3 Comments

  • iyi ninkuru????

  • Sha abantu baragwira ubuse yari yasinze cg aha yewe 150 kweli gusa aka kantu karantangaje pe

  • rekareka urabeshya narimpari suko byagenze

Comments are closed.

en_USEnglish