Rusizi: Abayobozi b’ibanze basabwe kuba maso bakirinda ko FDLR yabinjirana
Abayobozi b’inzego z’ibanze kuva mu midugudu itandukanye igize imirenge y’akarere ka Rusizi, ubwo bari mu nama ya bose, bibutswaga zimwe mu nshingano zabo zo kuba hafi abo bayobora no kubatega amatwi buri munsi kuko ari bo bafatanyabikorwa ba buri munsi, basabwe kuba maso bakirinda ko FDLR yabameneramo igahungabanya umutekano.
Bamwe muri aba bayobozi batunzwe agatoki mu guhishira abahungabanya umutekano w’igihugu no kurenga ku nshingano zabo bagakora ibyaha bitwaje ubuyobozi nk’uko byagarutsweho n’abayobozi batandukanye bo mu nzego z’umutekano ubwo baganirizaga aba bayobozi.
SP Sano Nkeramugabo umuyobozi wa Polisi muri Rusizi yagaye abayobozi bafatanya icyaha nk’aho bakabirwanyije.
Ati: “Biteye agahinda kubona muhishira umwanzi w’igihugu, agakora amahano murebera, ejo ni wowe azahitana.”
SP Nkeramugabo yabwiye abayobozi guhera ku rwego rw’umudugudu ko baturiye imipaka ya Congo Kinshasa n’U Burundi, bityo bagomba kumenya ko ngo ibiyobwenge byaho byoherezwa na FDLR.
Ati “…Kuko babuze (FDLR) uburyo bwo kwinjira mu gihugu ahubwo batangiye gukoresha ibyo byica ubuzima bwanyu, mubabwire batahe bave iyo mu mashyamba hari bamwe mufiteyo abantu bakiri muri ayo mashyamba.”
Aba bayobozi bavuze ko hari aho bakoze ibinyuranyije n’inshingano zabo, ariko ko uyu mwanya ubaye agahe keza ko kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nkuko Niyomwungeri Jean Bosco yabitangarije Umuseke.
Yagize ati: “Hari aho twari twaravuye mu nshingano zacu, uyu ni umwanya wo kongera kwibuka ibyo twatorewe nko kumenya abinjira n’abasohoka muri buri mudugudu, bigiye guhinduka.”
Imirenge myinshi y’akarere ka Rusizi ihahirana n’ibihugu nk’u Burundi na Congo Kinshasa. Kubera ko abinjira mu Rwanda batangiye gukoresha uburyo bwo kwinjiza ibiyobyabwenge, ngo urugero rw’umuntu wafatanye urumogi Kg 50, yaje gufatwa kubera ko inzego z’umutekano ziri maso, ngo ntawahungabanya amahoro u Rwanda rugezeho.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/ RUSIZI
1 Comment
FDRL se ko yarangiye itakibaho yaba yarazutse?
Comments are closed.