Digiqole ad

Rusizi: Abagore 60 bo muri CEPGL barakataje nyuma yo gukurwa mu mirimo mibi

 Rusizi: Abagore 60 bo muri CEPGL barakataje nyuma yo gukurwa mu mirimo mibi

Abarundi basabana n’abandi bagore bo mu Rwanda no muri DRC

Abagore 60 bagize itsinda ry’abacuruzi bambukiranya imipaka mu bihugu by’ibiyaga bigari (COSOPAX /RGL) igizwe n’ibihugu by’u Rwanda, Burundi na Repubilika iharanira Demokarasi ya Congo,  bemera ko hari aho ibihugu byabo bigeze mu mikoranire haba mu bucuruzi ndetse n’amahoro ugeraranyije n’imyaka yashize.

Abarundi basabana n'abandi bagore bo mu Rwanda no muri DRC
Abarundi basabana n’abandi bagore bo mu Rwanda no muri DRC

Bamwe mu bagore baganiriye n’Umuseke batangaza ko hari aho bavuye habi mu mirimo bakoraga ishobora no gutwara ubuzima bwabo nko gukora uburaya cyangwa gucuruza magendu, gusa ngo hari ibyiringiro nyuma yo kwibumbira hamwe.

Munezero Linah uturuka mu Burundi avuga ko ashima abagore bakorana ati “Twatangiye muri 2013, uko twatangiye byari bigoye, gusa ubu tugera mu Rwanda tugasabana, twajya muri Congo tugiye kurangura ibidandazwa byacu tukanarara, yewe ubu ntahohoterwa kuko twe twigishijwe kugira ibyangombwa, turwanya magendu twubahiriza amategeko agenga buri gihugu tugezemo.”

Gusa ngo hari imbogamizi ku musoro nubwo atari hose nk’uko Chilingwi Justine waje avuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo abivuga, na we akaba ashimira imikoranire n’ubuyobozi bw’ibi bihugu by’ibiyaga bigari kuborohereza.

Ati: “Ubundi turi abavandimwe, twese tuva amaraso amwe niyo mpamvu twahisemo gukorera hamwe, ubu turacuruza nubwo usanga hari abadafite igishoro gihagije, gusa n’abayafite hari imipaka tugisabwa imisoro iri hejuru, Leta zacu zitwigeho bagabanye.”

Pascasie Musabyemungu uhagarariyre (CRS) Catholic Relief Services yabwiye Umuseke ko aba bagore bafite ibyo bagiye kongera ku byo bari basanzwe bakora mu bucuruzi no gusakaza amahoro, bakorana nk’abavandimwe babifashijwemo n’ubuyobozi, ngo bagiye kubaha ubushobozi mu byo bacuruza no guhosha amakimbirane.

Aba bagore uko ari 60 bavuye mu madiyosezi Gatorika ane nka Cyangugu, Bukavu, Uvila na Bujumbura bakaba bavuga ko bagiye gukomeza kwigisha n’abandi bacuruzi bato ngo bazazamuke bareke gukora ibikorwa bibujijwe n’amategeko.

Kiliziya Gatorika ni yo yahuje aba bagore
Kiliziya Gatorika ni yo yahuje aba bagore
Abagore bavuye muri Congo Kinshasa bari babukereye
Abagore bavuye muri Congo Kinshasa bari babukereye

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/RUSIZI

1 Comment

  • Ibi nibintu bwiza cyane, bakomerezaho tubarinyuma.

Comments are closed.

en_USEnglish