Digiqole ad

Rusizi: Uwari ushinzwe ubworozi mu murenge wa Bweyeye yaburiwe irengero

 Rusizi: Uwari ushinzwe ubworozi mu murenge wa Bweyeye yaburiwe irengero

Ingoro y’Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi

*Uwari ushinzwe ubworozi mu murenge wa Bweyeye ngo hari abamuburiye aratoroka,

*Niyonsaba Oscar wari ushinzwe ubworozi mu karere ka Rusizi yagizwe umwere,

*Inka 10 zariwe imwe yari yabariwe Frw 350 000, zari zigenewe abatishoboye barokotse Jenoside.

Mu gihe hari bamwe mu bari abayobozi batawe muri yombi nyuma y’uko baketsweho kunyereza amafaranga yari agenewe kugura inka z’abatishoye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, amakuru Umuseke ufite ni ay’uko uwari ushinzwe ubworozi yaba yaratorotse aciriwe isiri n’umuntu wagizwe ubwiru igihe abandi bayobozi bajyaga gufatwa, na n’ubu yaburiwe irengero, bivugwa ko yahunze.

Ingoro y'Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi
Ingoro y’Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi

Mu bayobozi bafashwe harimo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Muhirwa Phillipe n’abandi bari bafatanyije kuyobora, ariko mu isomwa ry’urubanza bagizwe abere.

Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwasuzumye ibyo abayobozi b’umurenge batanze nk’impamvu mu rukiko rw’ibanze rwa  Kamembe, zaje gutuma  bagirwa abera  bakaza no kurekurwa.

Rwanasuzumye impamvu, uwari ushinzwe ubworozi mu karere Niyonsaba Oscar urwo rukiko rw’ibanze rwa Kamembe rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Bari bakurikiranyweho kunyereza inka 10, aho imwe yari ibariwe kuzagurwa amafaranga y’u Rwanda bihumbi 350, ariko ntizagurwa, muri gahunda yiswe ‘Itekekinika’ rikozwe n’abayobozi bari bashyizwe mu itsinda ryo kugena ibiciro no kugura izo nka.

Niyonsaba Oscar ushinzwe ubworozi mu karere ka Rusizi we ngo yari yabeshywe ko ko banyi izi nka banze amafaranga, ariko abandi baza kwemeza ko izi nka zaguzwe.

Perezida w’Urukiko yasomye imyanzuro avuga ko nyuma yo kumva ibyavuzwe n’impande zose, uyu Niyonsaba Ushinzwe ubworozi  mu karere ka Rusizi agizwe umwera kandi, urukiko rutegeka ko ahita afungurwa.

Amakuru agera  ku Umuseke avuga ko uwari ushinzwe ubworozi mu murenge wa Bweyeye, yaba ari we uri inyuma y’icyo kiswe itekinika cyagaragaye muri raporo yatanzwe mu karere muri gahunda ya Girinka, by’umwihariko inka zari guhabwa abarokotse Jenoside batisboboye, ubu yaburiwe irengero.

Oscar Niyonsaba yagizwe umwere ku birego yari akurikiranyweho
Oscar Niyonsaba yagizwe umwere ku birego yari akurikiranyweho

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/RUSIZI

4 Comments

  • Uyu bingwa sinamurenganya kuko siwe wambere uvanyemo ake kandi sinuwanyuma.Kuko abagabo barya imbwa zikishyura.

  • Ariko mana yange uyu se agiye gute kweli ndatunguwe afite uwamuyokesheje nyine ibaze azafatwa too cyangwa nawe ajye muri RNC hahaha ubuse yakaje akemera nangwa ajye muri FDRL
    NYINE

  • UBUNDI AHO KUGIRANGO UBANGAMIRE ABATURAGE WAGENDA IGIHUGU NTACYO CYABA GIHOMBYE HARACYARI ABATIFUZA KO ABAROKOTSE GENOCIDE NABO BAMERA NKABANDI SI IGITANGAZA BIRAZWI

  • so hard to hear

Comments are closed.

en_USEnglish