Digiqole ad

Rusizi: 17 bagurishijwe inka z’inzungu zituzuye bamaze imyaka 6 basaba kurenganurwa

 Rusizi: 17 bagurishijwe inka z’inzungu zituzuye bamaze imyaka 6 basaba kurenganurwa

I Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba

Mu myaka ya za…, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku bufatanye n’Akarere ka Rusizi bakanguriye abaturage bo mu Mirenge ya Nzahaha, Rwimbogo na Gashonga gukorana na Banki y’Abaturage kugira ngo ibagurire inka zifite amaraso y’inzungu 100% bakazishyura buhoro buhoro, bagiye kubaha inka bazana izifite amaraso y’inzungu kuri 25%, none hari bamwe bavuga ko bishyuye amafaranga y’ikirenga.

I Rusizi mu Ntara y'Iburengerazuba
I Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba

Iyi gahunda yaje kwitabirwa, abagera kuri 17 bafata inka ariko ntizabahira kuko bamwe zapfuye, abandi ntizababyarira umusaruro bari biteze.

Aba baturage bavuga ko uwahoze ari Veterinaire w’Akarere yababwiye ko igiciro cy’inka kizagenwa hagendewe ku bwumvikane bw’abantu  batatu  bazatoranywa bakajyana na rwiyemezamirimo uzaba watsindiye isoko.

Banabemerera ko bazabaha inka z’inzungu (frizone) amaraso yayo ari 100%. Gusa, abari abayobozi icyo gihe ntabwo bubahirije ibyifuzo by’abaturage, kuko abo bari biyemeje korora batunguwe no kubona bazaniwe inka ku kibuga cya Mushaka babemeza ko zuzuje ubuziranenge ariko umusaruro wazo wagaragaje ko zitari inzungu 100%.

Mugemana Canesius utuye mu kagari ka Muhwehwe mu murenge wa Rwimbogo avuga ko inka yahawe hashize igihe irapfa kandi na banki igiye kumwishyuza imwigirizaho nkana.

Yagize ati: “Twebwe  twumvikanye ko bazaduha inka zuzuye kugira ngo zizatubyarire umusaruro, nyamara duheruka babitubwira gutyo kuko baduhaye inka tudashaka, duhamagara akarere batubwira ko inka zuzuje ubuziranenge nyamara hashize iminsi izo nka zatangiye gupfa.”

Avuga ko mu 2010, ikibazo bakigejeje kuri Peresida Paul Kagame ubwo yasuraga akarere ka Rusizi abemerera ko ikigo cy’Ubuhinzi (RAB) kizaza kikagena ibiciro bagandeye ku miterere y’inka.

Mugemana avugako basanze bafite inka zifite amaraso y’inzungu 25% na 50%, RAB ivuga ko inka aho kuyishyura ibihumbi 700 (Frw 700 000), abaturage bazishyura ibihumbi 350 (Frw 350 000) andi ibihumbi 350 akazishyurwa n’ikigega cy’ubwishingizi cya Banki Nkuru y’Igihugu.

Agira ati: “Banki yakomeje kutwotsa igitutu ngo twishyure twari 17, gusa njye maze kwishyura miliyoni imwe n’ibihumbi 20 (Frw 1 020 000).”

Avuga ko we n’abandi 17 baheze mu gihirahiro kugeza ubwo bagiye i Kigali kureba ko barenganurwa, kuko ngo akarere kababwira ko abayobozi bako babyanditse bakabigeza ku babishinzwe, barimo MINAGRI na Banki Nkuru y’Igihugu.

Agira ati “Baturenganure dore Imyaka ibaye irindwi.”

Uyu mugabo ngo amaze imyaka ine, buri kwezi yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 (Frw 20 000).

Vici Mayor ushinzwe Ubukungu n’Iterambere mu karere ka Rusizi,  Mme Kankindi Leoncie avuga ko iki kibazo bakizi kandi n’imyanzuro ihari ko babigejeje ku babifite mu maboko kandi bababwira ko bizakemurwa.

Avuga ko abaturage babuze ku rutonde Banki yari ifite, ni ko kubakorera urutonde n’ubuvugizi.

Yagize ati “Ubu ruri i Kigali muri MINAGRI barabizi kuko ubundi ni we mufatanyabikorwa washishikarije aba baturage gufata inka, natwe tuza ku buyobozi iki ni ikibazo twaragisanze, gusa tuzakora uko dushoboye turebe uko twagikemura.”

Iki kibazo cyakemutse mu turere tundi, ariko muri Rusizi ubu niho kirimo kuvugwa. Abaturage bategereje ko bakwishyurwa amaso ahera mu kirere.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ngo abaturage bazishyura 350 ngo ayandi yishyurwe nubwishingizi muri banki nibindi biyobya abanyarwanda.Nta muntu numwe wigeze ugezwa imbere yubutabera ngo abiryozwe.

  • IMYAKA 7 ??????
    IBI UWAJYA ABYIHORERA KUBITANGAZA KUKO BICA ABANTU INTEGE…

  • Ariko se nkumuyobozi udagasha abaturage ABA yumva afite ubwenge? Ngo barize. Mana rwose tabara

Comments are closed.

en_USEnglish