Impuguke zo muri Singapore zisanga i Rusizi hari amahirwe menshi y’iterambere
Kuba aka karere karashyizwe mu mijyi yunganira Kigali, ngo ni amahirwe abahatuye bafite yo kubyaza umusaruro, ibyiza nyaburanga bigize aka karere nka Pariki ya Nyungwe, Kivu, amashyuza n’ibindi byatuma abava hanze bazana amadevize muri uyu mujyi bikanazamura ishoramari muri aka karere.
Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) kiri kumwe n’impuguke zigize itsinda Future Moves Group zavuye muri Singapore batembereye aka karere bifuza ko iki ari cyo gihe ngo ibyaheze mu mpapuro no mu magambo bishyirwe mu bikorwa.
Amb. Dr Fatuma Ndangiza Umuyobozi wungirije muri RGB yavuze ko Rusizi ifite ibyiza nyaburanga byinshi byakurura abashaka kuhashora imari bikabyazwa umusaruro bigateza imbere imibereho myiza y’abahatuye
Yagize ati: “Mufite Kivu, mukagira ahantu nyaburanga henshi, kuki mutuma abanyamahanga bajyana amafaranga ahandi? Reba aho Umukongomani azakwivuza muri Bitaro bya Roi Faysal arenze aka karere kanyu. Mwakubatse ibitaro bikomeye? mushake abaganga bafite ubuhanga ntituzongera kubona Umukongomani ajya i Kigali, mwubake ubushobozi bw’abaturage banyu muve mu by’amagambo mutangire ibikorwa.”
Isabel Chew ushinzwe ibikorwa muri Future Moves Group, waturutse muri Singapore yatangarije Umuse ko abaturage ba Rusizi bafite amahirwe kuko baturiye ikiyaga ndetse bakagira n’imipaka n’ibindi bihugu bibiri (Burundi na Congo).
Chew ati“Mwakabaye mufite icyambu cyanyu, twe twabyaje amahirwe amazi, twavuye kure kurusha aho muri mwebwe, none ubu turakomeye muri Asia kandi turi agahugu gato. Twaje kubasangiza ubwo bumenyi ngo namwe ayo mahirwe mufite muyabyaze umusaruro kandi birashoboka.”
Ikigo RGB n’impuguke ku by’iterambere zo muri Singapore, bijeje aka karere ko bagiye gufatanya n’abayobozi, abikorera ku giti cyabo n’abaturage guteza imbere ibi bikorwa byatuma abanyamahanga bahazwa n’ibiva mu Rwanda ndetse n’ubwikorezi bwabyo.
Gusa abaturage baganiriye n’Umuseke bavuga ko hakiri imbogamizi nyinshi ngo ishoramari rizamuke n’iterambere barigereho kuko ngo nk’aha i Rusizi hahahira abantu benshi cyane ariko nta soko rya kijyambere rihari kugeza ubu.
Rusizi ikora ku mipaka ya biriya bihugu byombi ikanagira ibyiza nyaburanga byayo bityo abahatuye n’abandi banyarwanda barashishikarizwa guhagurukira kuhashora imari kuko bahabona inyungu kandi ko hari n’amategeko aborohereza gushorayo imari.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/RUSIZI
2 Comments
Kuko Rusizi ituranye na Kongo.
Yego kuko bituranyi barashaka kujya bakurura ubutunzi bwaho harimo imari nyinshi yo mubutaka n’amashanyarazi bakabyitwarira iwabo.
Comments are closed.