Digiqole ad

Rusizi: Abana 520 bigira muri Shitingi abandi bigira mu rusengero

 Rusizi: Abana 520 bigira muri Shitingi  abandi bigira mu rusengero

Abanyeshuri bo ku kigo kimwe bigira mu rusengero rw’Abadivantisiti

Kuba hari abana baretse ishuri ngo ni uko haba hari ababangamirwaga n’ubucucike bukabije mu bigo bigagaho bwatumaga batagira ubumenyi buhagije  nk’uko bamwe mu bana baganiriye n’umuseke babivuze.

Abanyeshuri bo ku kigo kimwe bigira mu rusengero rw'Abadivantisiti
Abanyeshuri bo ku kigo kimwe bigira mu rusengero rw’Abadivantisiti

Umwana umwe wiga mu bigo bifite iki kibazo avuga ko babangamiwe n’ubucucike. Ati: “Mwakwiga muri 130 mu gashuri kangana gutya (icyumba gito) ukavuga ko wazamenya iki?”

Ibigo byinshi bya Leta na bike mu byigenga  byagiye binengwa kumyubakire yabyo aho abubatse bagiye bakoresha urwondo aho gukoresha Sima babaga bahawe n’abahagarariye izo nyubako.

Ibyo bigo rero yariye bishegeshwa n’umutingito wa hato na hato wibasiye uturere twa Rusizi na Nyamasheke mu mwaka wa 2008, ariko kugeza ubu hari ibitavugururwa.

Hari ibigo byari byagerageje kubaka bigeza hagati ubushobozi buba buke, twavuga nk’ikigo kimwe cyo mu Bugarama cyahisemo kubaka shitingi (ihema) kugeza na n’ubu abana bazigiramo. Abanyeshuri bavuga ko babangamirwa n’ibihe by’izuba kubera ubushyuhe.

Hari ikindi kigo gifite abana 700 bahurira mu bwiherero bune (4) mu gihe cyo kuruhuka abana bakagonganira ku miryango binatera gukererwa ko basubira mu ishuri.

Ikigo cyo mu murenge wa Kamembe, abana 95 bigira mu rusengero basimburanwa amasaha, abahigira ni abo mu mwaka wa kabiri n’abo mu wa gatatu.

Bavuga ko mbere bigaga bagatsinda ariko ngo hatagize igikorwa bazisanga ahaga. Ababyeyi ngo batanze amafaranga y’inyubako ariko zimwe zari zatangiye kubakwa zamezemo ibyatsi kubera kubura ubwunganizi.

Nsigaye Emmanuel ni Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwa imibereho myiza n’iterambere yavuze ko bafite gahunda yo gutangira kubakira ibigo bibabaje cyane.

Ati: “Twari twateguye ibyumba 62, gusa tugiye kubanza kubaka 21 n’ubwiherero 12.  Tugiye kwibanda kuri ibi bigo bifite ibibazo by’uko byasenyutse n’abandi bafite ubucucike bukabije.”

Abayobozi b'ibigo by'amashuri mu nama basabye ko bubakirwa amashuri kubera ikibazo cy'ubucucike mu byumba, no kuba hari abana bigira muri shitingi
Abayobozi b’ibigo by’amashuri mu nama basabye ko bubakirwa amashuri kubera ikibazo cy’ubucucike mu byumba, no kuba hari abana bigira muri shitingi
Aba bana biteguye guha baginze babo bo mu wundi mwaka umwanya ngo na bo baze kwigira mu rusengero
Aba bana biteguye guha baginze babo bo mu wundi mwaka umwanya ngo na bo baze kwigira mu rusengero
Zimwe mu nyubako zamezemo ibyatsi zari zatangiye kuzamurwa
Zimwe mu nyubako zamezemo ibyatsi zari zatangiye kuzamurwa
Ubushobozi bwo kugira ngo izo nzu zuzure bwabaye buke
Ubushobozi bwo kugira ngo izo nzu zuzure bwabaye buke

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • yewe uburezi bwitabweho muri aka karere kabisa gusa ubuyobozi ndumva bubazirikana bihangane uyu mwaka bubake ahashoboka kuko bigoe thx umuseke mukomereza aho muduha amakuru y’umwihariko ndabakunda ndi Goma nza nsoma inkuru zanyu cyane aka karere ndumva gakwiye ubufasha na Mineduc igire icyo ikora kuko ndumva yaratereye agati mujisho

  • nibyiza namajyambere.

  • abadive babuze amafaranga yo kubakira bariya bana amashuri koko n’ibifaranga birirwa basaba abizera babo?????

  • Iryo nireme ryuburezi mu Rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish