Digiqole ad

Rusizi: Abana bata ishuri bakajya kurinda inyoni mu muceri

 Rusizi:  Abana bata ishuri bakajya kurinda inyoni mu muceri

Abana bahabwa Frw 3000 aza mu mzezi abiri cyangwa atatu ngo bajye kurinda inyoni zona umuceri

Bugarama ni igice gifatiye runini u Rwanda mu buhinzi bw’umuceri ariko hakomeje kurangwa abana benshi bata ishuri bakajya kwirukana inyoni bagahabwa amafaranga y’intica ntikize, umwe ngo agenerwa amafaranga 3000 nk’umushahara bazahembwa igihe umuceri uzaba weze.

Abana bahabwa Frw 3000 aza mu mzezi abiri cyangwa atatu ngo bajye kurinda inyoni zona umuceri
Abana bahabwa Frw 3000 aza mu mzezi abiri cyangwa atatu ngo bajye kurinda inyoni zona umuceri

Bamwe mu babyeyi baganiriye n’Umuseke bavuze ko bafite impungenge z’aba bana babo kuko ngo bakomeje guta amashuri ari benshi mu bigo by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12.

Mukamugema Domina utuye mu murenge wa Gikundamvura yabwiye Umuseke ko abana bakomeje kunanirana kubera amafaranga y’u Rwanda 3000 bahembwa iyo umuceri weze.

Ati: “Abana bashize mu mashuri bashukwa n’utu dufaranga bahabwa n’abahinzi b’umuceri bo mu Bugarama kuko ariho bahinga imiceri, cyakora Leta nitabare imiryango yacu kuko usanga abana baterwa irari n’utu dufaranga bahabwa na bwo ari uko umuceri weze.”

Umwe mu bana bataye ishuri yabwiye Umuseke ko babiterwa no kubura amafaranga yo kwishyura ku ishuri. Uyu mwana avuga ko bahabwa amafaranga ibihumbi bitatu, akaza rimwe na rimwe mu mezi abiri cyangwa atatu. Gusa ngo n’ubukene buri mu bituma bata ishuri.

Nsigaye Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ufite Imibereho myiza y’abaturage mu nshingano yasabye ababyeyi bose gukurikirana abana bakagaruka mu ishuri.

Yagize ati: “Twifuza ko abana bazavamo abantu bakomeye ejo kandi bazagirira igihugu akamaro, bazadusimbura bazavamo abayobozi, mumenye gufata umwana nk’undi dushyire hamwe iki kibazo gikemurirwe hamwe.”

Imirenge ya Muganza, Bugarama, Gitambi, Nyakabuye na Gikundamvura ni mwe  mu yagaragayemo abo bana bakunze kujya kurinda imirima y’imiceri bagata ishuri.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish