Digiqole ad

Rusizi: Umuntu umwe yahitanywe n’impanuka abandi 2 barakomereka bikomeye

 Rusizi: Umuntu umwe yahitanywe n’impanuka abandi 2 barakomereka bikomeye

Imodoka yagonze amagare yari ayiri imbere

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa yine n’igice (10h30), mu murenge wa Bugarama aho imodoka ya Hiace RAB 307 M  yajyaga mu murenge wa Bugarama yagonze abanyamagare babiri bari imbere yayo, umugenzi wari uhetswe ku igare ahita ahasiga ubuzima.

Imodoka yagonze amagare yari ayiri imbere
Imodoka yagonze amagare yari ayiri imbere

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyage Mutangana Jean Marie Vianney  yabwiye Umuseke ko iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe.

Ati: “Umuturage umwe yahitanywe n’iyi mpanuka, yari  Umukongomani waje gusura umuryango we, yasubiraga mu rugo atwawe n’igare, yagonzwe n’iyi modoka ibaturutse inyuma ahita apfa.”

Aba bakomeretse bahise babajyana mu bitaro bikuru bya Mibirizi kugira ngo bitabweho, nyakwigendera yahise aza gutwarwa n’umuryango we wari uturutse mu gace ka Kamanyora muri Congo Kinshasa.

Umwe wapfuye ni Umukongomani wari usubiye iwabo
Umwe wapfuye ni Umukongomani wari usubiye iwabo

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Twihanganishije uwomuryango wabuze umuntu ark police ikomeze ikurikirane benabo bashoferi batwara ibinyabiziga nabi ugasanga ahanini aribyo bikurura impanuka urugero mukarere kamuhanga abakoresha umuhanda waho sinzi impamvu bakiriho ni imana ikibirindiye kuko ujja kubona ukabona umushoferi cg umumotar baratanguranwa kugenda nabanyamaguru kuburyo urebye nabi bashobora kuguca akaguru

  • Abatwara ibinyabiziga cya abatwra tagisi zitwara abagenzi bakwiye kujya bitwararika mu muhanda bubahiriZa ibyaha ,bagabanya umuvuduko kdi bakajyana ibinyabiziga byobo kubisuzumisha cyane ko polisi yatwegereje service za Control technique.

  • Imodoka zitwara abantu cyane abagenzi beshi zikwiye kujya zubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwgo rwo kwirinda impanuka

Comments are closed.

en_USEnglish