Digiqole ad

Rusizi: Abana 600 baracyagaragaza ibimenyetso by’imirire mibi

Akarere ka Rusizi nka kamwe mu turere dukora ku mipaka y’igihugu cy’u Burundi na Congo haracyari ababyeyi basiga abana babo bakiri bato bakajya mu bucuruzi kubitaho bikagorana bityo ntibamenye uko abana biriwe, ari na byo bituma abana benshi bazahazwa no kubura indyo yuzuye, abana 600 bakaba bafite ibimenyetso bya Bwaki (imirire mibi).

Mu Rwanda guca burundu imirire mibi mu bana ni kimwe mu bitaragezweho mu ntego z'ikinyagihumbi MDGs
Mu Rwanda guca burundu imirire mibi mu bana ni kimwe mu bitaragezweho mu ntego z’ikinyagihumbi MDGs

Kuri iyi gahunda ababyeyi bafite abana bagaragaza ibyo bimenyetso by’imirire mibi, hakenewe inyunganizi zo kubafasha nk’amata no kubigisha uburyo bwo guhinga ibihumyo nka kimwe mu bihingwa birwanya imirire mibi.

Ikibazo gihari kuri izo nyunganizi, ngo ni ukudahabwa ubumenyi buhagije ku ihingwa ry’ibihumyo, abandi na bo bahabwa amata bakayajyana kuyagurisha muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, abana bayagenewe ntibayahabwe.

Mukamugema Janviere, umwe mu babyeyi yabwiye Umuseke ko hari ababyeyi basiga abana bakigira mu bucuruzi.

Ati: “Hari ababyeyi bahabwa amata bagahita bayagurisha muri Congo, bakirirwa bicururiza ntibamenye uko abana babo bameze kubera gutaha ijoro.”

Gatera Egide ushinzwe ubuzima mu karere ka Rusizi yabwiye Umuseke ko hari ingamba akarere kafashe, kugira ngo gahangane n’iki kibazo.

Ati: “Hari uko imiryango myinshi ikennye, ariko twiyemeje kubaha inyunganizi nk’amata no kubigisha guhinga ibihumyo, ariko hakaba n’uko abagurisha amata bagiye kujya bayafatira ku Bigo Nderabuzima.”

Akarere ka Rusizi umwaka ushize kari gafite abana 800 bafite ibibazo by’imirire mibi, gusa uyu mwaka abana 200 ngo bamaze gukira.

Hari imbogamizi y’uko hakiri imiryango ibyara abana badashobora kurera, haracyakenewe ubukangurambaga bwihariye ngo imyumvire ihinduke.

Umwana utarya indyo yuzuye biramudindiza mu mikurire ye haba mu gihagararo no mu bwenge
Umwana utarya indyo yuzuye biramudindiza mu mikurire ye haba mu gihagararo no mu bwenge

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish