Tags : Ruhango

Ruhango: Bibohoye amazi y’igishanga yabateraga indwara

Kuri uyu munsi u Rwanda rwizihije ku nshuro ya 23 imyaka ishize rwibohoye,  Abaturage bo mu Murenge wa Ntongwe mu kagari ka Nyarurama baruhutse kuvoma ibishanga, nyuma yo guhabwa amazi meza bagezeho binyuze mu bikorwa bya Army Week, bavuga ari intambwe ishimishije mu kwibohora. Abo mu kagari ka Nyarurama, mu murenge wa Ntongwe, bavuga bagorwaga no […]Irambuye

Ruhango: Kutumvikana kwavugwaga muri Nyobozi ngo kwarangiye

Mu cyumweru gishize twabagejejeho inkuru yavugaga ku bwumvikane bucye bwavugwaga mu buyobozi bw’Akarere ka Ruhango, iyi komite nyobozi iyobowe na Francois Xavier Mbabazi yahaye ikiganiro Umuseke, yemeza ko ibyavugwaga byarangiye. Komite nyobozi y’Akarere ka Ruhango ivuga ko ubwumvikane buke bwavugwaga  mu minsi ishize hagati yabo bumaze kurangira nubwo bemeza ko abatangaga ayo makuru ngo bashyiragamo […]Irambuye

Ruhango: Umurambo w’umugabo watowe ku irimbi rya Kirengeri

Umugabo witwa Bakundakabo Francois ukomoka mu murenge wa Ndaro mu karere ka Ngororero, umurambo we watoraguwe mu irimbi rya Kirengeri mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, ngo abamwishe ntibaramenyekana. Amakuru avuga ko mu rukerera rw’uyu munsi nka saa kenda, abantu bataramenyekana basanze uyu mugabo akura amateke mu murima utari uwe, baramukubita bamusiga ari […]Irambuye

RUHANGO/GITWE: Batewe impungenge n’ububi bw’umuhanda ubafasha mu bucuruzi

Abakoresha umuhanda Ruhango, Buhanda, Gitwe, bavuga ko ubateye impungenge zikomeye kuko utameze neza, kandi ari umuhanda nyabagendwa ukenerwa na benshi, bagasaba ko wakorwa mu rwego rwo korohereza abawukoresha. Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois avuga ko iki kibazo bakizi bari gushaka uko bawukora. Abagana ku ivuriro rya Gitwe, abacuruzi bakorera Ruhango Gitwe n’abandi bakoresha uyu […]Irambuye

Tujye mu Majyepfo gusura Ibisi bya Huye, Utwicarabami twa Nyaruteja,

Belise Kaliza ushinzwe ishami ry’ubukerarugendo muri Rwanda Development Board (RDB) yabwiye abanyamakuru ko guhera kuri uyu wa Gatanu, hazatangizwa gahunda yiswe ‘Tembera u Rwanda’ igamije gushishikariza abaturage gusura ibintu nyaburanga biri hafi yabo, iyi gahuda ikazatangirira mu Bisi bya Huye. Iyi gahunda izakomereza mu tundi turere harimo Muhanga, Kamonyi na Ruhango. Kaliza yabwiye abanyamakuru ko […]Irambuye

Gitwe: Abambuwe n’ikigo CAF Isonga, itariki yo kwishyurwa bahawe yararenze

Amezi amaze kuba atandatu abanyamuryango b’ikigo cy’imari CAF Isonga (Caisse des affaires Financieres Isonga) bambuwe amafaranga yabo, bitewe n’uko ikigo cyafunze imiryango, mu minsi ishize bakaba barijejwe ko bazishyurwa bitarenze tariki 5 Nzeri 2016 n’ubu baracyategereje, CAF Isongo aho ikorera haracyafunze. CAF Isonga ni ikigo cyo kubitsa no kuguriza cyemewe n’amategeko agenga ibigo by’imari mu […]Irambuye

Ruhango: ZULA wakijije abantu 150 muri Jenoside agiye gutura mu

*Hasigaye ibikorwa bike by’amasuku ngo ZULA ashyikirizwe inzu nshya *Umuriro w’amashanyarazi wamaze kugezwa muri iyo nzu, *Zula Karuhimbi yarokoye abantu bagera ku 150 muri Jenoside yakorewe Abatutsi Mu  gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 26 Kanama 2016  Umuseke wasuye Zula Karuhimbi warokoye abantu 150 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko akaba yari amaze igihe kirekire aba […]Irambuye

i Gitwe: yatemye umugore abatabaye nabo baramukubita cyane, bombi bari

Ruhango – Ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Kanama 2016, Jeannette Mushimiyimana w’imyaka 44 yatemwe bikomeye cyane n’umugabo witwa Cyprien Uwiragiye wakoresheje umupanga. Abaturage batabaye ataramwica nabo bakubita bikomeye cyane uyu Uwiragiye, ubu bombi barwariye mu bitaro bya Gitwe nubwo Uwiragiye acunzwe n’abashinzwe umutekano. Uru rugomo rwarabereye mu mudugudu wa Nyakidahe, mu kagari ka […]Irambuye

Umuyobozi w’Umurenge wa Kinihira yatawe muri yombi

Ernest Uwimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira hamwe n’abandi bakozi muri uyu murenge no mu murenge wa Ntongwe batawe muri yombi kuri uyu wa 20 Nyakanga bashinjwa kunyereza amafaranga ya VUP n’uburiganya muri gahunda ya Gira Inka. CIP Andre Hakizimana Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yemereye Umuseke aya makuru ko aba bantu […]Irambuye

Ruhango: Abakiliya ba BK ngo bagiye koroherezwa kubona inguzanyo

Mu biganiro yagiranye n’abakiliya ba Banki ya Kigali (BK) mu karere ka Ruhango kuri uyu wa 15 Nyakanga, Umuyobozi w’iyi Banki, Dr. Diane karusisi yabwiye abasanzwe babitsa muri iyi banki n’abifuza kuyibitsamo ko bagiye kworoherezwa kubona inguzanyo. Uyu muyobozi wari uherekejwe n’abandi bakozi ba Banki ya Kigali, yagiranye ibiganiro n’abakiliya b’iyi Banki, abakangurira gukomeza kwitabira umuco […]Irambuye

en_USEnglish