Digiqole ad

Umuyobozi w’Umurenge wa Kinihira yatawe muri yombi

 Umuyobozi w’Umurenge wa Kinihira yatawe muri yombi

Ernest Uwimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira hamwe n’abandi bakozi muri uyu murenge no mu murenge wa Ntongwe batawe muri yombi kuri uyu wa 20 Nyakanga bashinjwa kunyereza amafaranga ya VUP n’uburiganya muri gahunda ya Gira Inka.

Ernest Uwimana, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kinihira
Ernest Uwimana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira

CIP Andre Hakizimana Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yemereye Umuseke aya makuru ko aba bantu bafunze ariko bakiri mu iperereza.

Francois Xavier Mbabazi umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yabwiye Umuseke ko abafunze bose aria bantu batanu barimo n’umuturage umwe.

Abafunze kugeza ubu ni; Ernest Uwimana uyobora Umurenge wa Kinihira, umuturage witwa Peter Ndahayo na Sinamenye Leopold Veterinaire w’umurenge wa Ntongwe. Aba ngo barashinjwa icyaha cyo gushing itsinda rya baringa (ritabaho) rigahabwa amafaranga ya VUP ubundi agenerwa kuzamura abatishoboye.

Iri tsinda ngo ryaba ryarahawe amafaranga menshi nubwo umubare wayo utaramenyekana.

Hafunze kandi Jeanne Niyotwagira Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage w’umurenge wa Ntongwe n’umwe mu ba DASSO witwa Antoine Uwitonze nabo barashinjwa kunyereza amafaranga muri iyi gahunda ya VUP.

Bamwe muri aba ubu bafungiye kuri station ya Police ya Ruhango, abandi barimo Ernest Uwimana uyobora Umurenge wa Kinihira bo bazanywe kuri Police ya Muhanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango avuga ko inzego zibishinzwe zigikora iperereza ngo hamenyekane imibare yose y’amafaranga aba baregwa banyereje.

Ahatandukanye mu gihugu havugwa ibyaha bya ruswa no kunyereza ibyagenewe abatishoboye ngo biteze imbere biciye muri gahunda za VUP na Gira Inka. Abayobozi ku nzego z’ibanze bazishyira mu bikorwa nibo akenshi batungwa intoki n’abaturage.

Umuyobozi w'umurenge wa Kinihira mu burengerazuba bw'Akarere ka Ruhango yatawe muri yombi
Umuyobozi w’umurenge wa Kinihira mu burengerazuba bw’Akarere ka Ruhango yatawe muri yombi

Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Uwariye ibya rubanda bamukanire urumukwiye
    Umugabo urya utwe akarenzaho utw’abakene aragowe no mu ijuru

  • aya mafaranga yariwe nabayobozi benshi ahubwo umuntu yibaza impamvu abenshi badatabwa muri yombi bikakuyobera.hose mumirenge barayiririye.ariko ntibikwiye kubazwa gusa abo mumirenge.ese imyaka ishize bayirenza ntabuyobozi bwa VUP mukarere bwari buhari? ese ntabuyobozi bwakarere bwari buhari? ese abo bose bakoze iki?mbere na mbere zikwiye gutukwamo nkuru uhereye kukarere.

  • muraho ndifuza gutanga amakuru akwiye gukurikiranwa.mukarere ka nyamagage umurenge wa kibirizi mu kagari ka ruhunga umudugudu wa ruhurura ubuyobozi bwashishikarije abaturage gukora imishinga ibateza imbere ngo babahe ni nguzanyo ya vup barayikora mu kwezi kwa 4/2016, ariko byarangiriyaho,kuburyo niyo ugize umuyobozi ubaza irengero ryiyo mishanga twakoze bakubikamo ubwoba ubu twarahomewe.tugakeka ko baba barayarigishije.turasaba inzego bireba koza kurikirana ibwiyo mishanga twakoze .

  • Nibaza mmuhanye neza nabandi bakarabirako, ntibokongera kunyereza itunga ryabanyagihugu

  • Kuki ba Gitifu b’Imirenge basa nkaho barusha ububasha Leta yabashyizeho biterwa n’iki? Kuki batagenzurwa umunsi ku wundi kugirango hakumirwe ubujura bakorera abaturage bayobora?

  • Mukama katonda!Uyu si Bushombe twiganye bahungu mwe?Ihangane mwa nta mugabo udafungwa.Komera .

  • Aba ngo babita abayobozi, ngo tukaba dutegetswe kubakurikira, kubakurikiza, kubumvira no kububaha ! Puu, muragatsindwa n’iya kare ! amasiha-rusahuzi gusa !

  • BAVANDIMWE NTIMUGACIRE URUBANZA UMUNTU KANDI ABASHINZWE IPEREREZA BAKIRIKORA,GUSA JYE NDAHAMYA KO UWIMANA ERNEST ARENGANA AHUBWO NIBYABINDI UWANA AKOSA BIKARYOZWA UMUBYEYI CYANE KO ABANYARWANDA BABIVUZE NGO “UMUBYEYI ACUMURA YICAYE”IMANA NIYO NKURU

  • Rwose uyu mugabo bari baratinze kumufunga.
    Urucira mukaso rugatwara nyoko.nagirango nkubwire yuko Imana idatinze kugutamaza namanyanga yawe.Imana iramporeye ibyo wankoreye byose sha.

    • Ibizazo mufitenye bihuriyehe nibyo aregwa ubu? ntimukavange ibibazo mureke ubutabera bugaragaze ukuri kuri iki kibazo kandi kugeza ubu Ernest ni umwere kugeza urukiko rufashe umwanzuro.

  • Rata Ernest ndakwizeye mukujya kuburana ntuzibagirwe kujya ubatereramo n’urwenya nka rumwe waduhaga kera.Uri umwere bizigaragaza.Komera mwa!

  • Rwose uyu mugabo bari baratinze
    kumufunga.
    Urucira mukaso rugatwara
    nyoko.nagirango nkubwire yuko
    Imana idatinze kugutamaza
    namanyanga yawe undira amafaranga yingoboka wanga kunyubakira inzu kujyeza ntanubu itariyuzura hashize imyaka 8 ubuse uzongera kuyabona bagukatire urugukwiye kuko urumuhemo uhemukira abanta batishoboye .Imana
    iramporeye ibyo wankoreye
    byose sha.

  • Aba auditeurs bakomereze no mu yindi mirenge byaracitse,uzi icyo bita kuzitura,gutanga cash z’ikiririko ngo barakuziturira inka ya ” Girinka” bikarangira baguhejeje!! “mu murenge wa Bweramana mu Ruhango n’ahandi”

  • Ariko se bavavandi kuki twihutira kuvuga ibyo tudafitiye amakuru ahagije cyane iyo tuvuga abandi? Inzira z’ubutabera zirazwi,Umuntu afatwa akekwaho icyaha kugeza aciriwe urubanza k’uburyo budasubirwaho nawe akakira skanarangiza ibihano yahawe. Nibwo yitwa umunyacyaha kuko cyamuhamye cyangwa ubutabera bugasanga ari umwere agataha.Tureke inzego zibishinzwe zikore akazi kazo abandi turindire umwanzuro.Uwiteka abarinde mwese.

Comments are closed.

en_USEnglish