Digiqole ad

RUHANGO/GITWE: Batewe impungenge n’ububi bw’umuhanda ubafasha mu bucuruzi

 RUHANGO/GITWE: Batewe impungenge n’ububi bw’umuhanda ubafasha mu bucuruzi

Mu ibara ritukura ni mu karere ka Ruhango

Abakoresha umuhanda Ruhango, Buhanda, Gitwe, bavuga ko ubateye impungenge zikomeye kuko utameze neza, kandi ari umuhanda nyabagendwa ukenerwa na benshi, bagasaba ko wakorwa mu rwego rwo korohereza abawukoresha.

Mu ibara ritukura ni mu karere ka Ruhango
Mu ibara ritukura ni mu karere ka Ruhango

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois avuga ko iki kibazo bakizi bari gushaka uko bawukora.

Abagana ku ivuriro rya Gitwe, abacuruzi bakorera Ruhango Gitwe n’abandi bakoresha uyu muhanda bavuga ko kuba ari mubi, ari bimwe mu bibateye impungenge haba ku buzima bwabo no ku bucuruzi bwabo bahakorera, bagasaba ko uyu muhanda wakorwa, mu rwego rwo gufasha abawukoresha, dore ko ari umuhanda ukoreshwa cyane.

Mukagatare Hamida, umwe mu baturage akora ubucuruzi bw’amata, avuga ko ababagemurira amata akenshi abogokera (kumeneka) mu nzira bikabatera igihombo.

Mukagatare  ati “Biratubangamira cyane, kuko dore n’imodoka zacu zirahangirikira kandi abatuzanira amata iyo rimwe ahuye n’ikibazo ejo ntagaruka, nibadukorere umuhanda rwose.”

Urayeneza Gerard umuyobozi mu by’amategeko mu bitaro bya Gitwe we avuga ko usanga akenshi abarwayi baza kwivuza i Gitwe bahahurira n’ibibazo biturutse ku muhanda mubi cyane abagore baba bari kunda.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois avuga ko uyu muhanda ari ingirakamaro, ko nk’Akarere bari gushaka icyakorwa ngo ube watunganywa, gusa  nta gihe kizwi yatangaza ko uzaba wakozwe.

Mayor Mbabazi ati “Natwe turabizi ko uyu muhanda ari nyabagendwa kandi ufitiye akamaro Akarere n’abantu benshi, gusa ku bufatanye n’igihugu, kuko ari umuhanda wo ku rwego rw’igihu turi gukora ubuvugizi ngo hagire icyakorwa ngo ukorwe.”

Umuhanda Ruhango Buhanda, Gitwe, ni umuhanda muremure kandi ukoreshwa n’abantu batandukanye, gusa urugendo rwawo ruragoye bitewe n’uko ufite ibinogo byinshi, kuwugendamo ni ukugenda usimbagurika ku buryo n’imodoka ziwukoresha zishobora kuhangirikira.

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/RUHANGO

en_USEnglish