Digiqole ad

Gitwe: Abambuwe n’ikigo CAF Isonga, itariki yo kwishyurwa bahawe yararenze

 Gitwe:  Abambuwe n’ikigo CAF Isonga, itariki yo kwishyurwa bahawe yararenze

bamwe-mu-baturage-babitsaga-muri-caf-birirwa-bateye-iperu-ku-cyicaro-cya-caf-isonga

Amezi amaze kuba atandatu abanyamuryango b’ikigo cy’imari CAF Isonga (Caisse des affaires Financieres Isonga) bambuwe amafaranga yabo, bitewe n’uko ikigo cyafunze imiryango, mu minsi ishize bakaba barijejwe ko bazishyurwa bitarenze tariki 5 Nzeri 2016 n’ubu baracyategereje, CAF Isongo aho ikorera haracyafunze.

Bamwe mu baturage bari bizeye ko bazabona amafaranga yabo ku wa 5 Nzeri n'ubu amaso aheze mu kirere
Bamwe mu baturage bari bizeye ko bazabona amafaranga yabo ku wa 5 Nzeri n’ubu amaso aheze mu kirere

CAF Isonga ni ikigo cyo kubitsa no kuguriza cyemewe n’amategeko agenga ibigo by’imari mu Rwanda, cyakoreraga mu turere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango.

Abanyamuryango bacyo bose baje kugwa mu gihombo nyuma y’aho gifungiye imiryango ku mashami yacyo yose aho aherereye mu turere cyakoreragamo.

Amakuru yakomeje gucicikana avuga ko iki kigo cyaguye mu gihombo giturutse ku kirego umwe mu banyamuryango bacyo yagishoyemo mu rubanza agatsindira miliyoni zisaga 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abari bafite amafaranga muri iki kigo batangiye kwisunga inzego z’ubuyobozi zitandukanye ngo zibarenganure kuko bavuga ko babayeho mu buzima butaboroheye.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyentwali Alphonse yahagurukiye iki kibazo, mu kwezi Kamena akoresha inama yitabiriwe n’Ubuyobozi bw’uturere ikigo CAF Isonga cyakoreragamo, Ubuyobozi bwa CAF Isonga na bamwe mu banyamuryango bayo baratumirwa.

Munyentwali yasabye iki kigo kwicara kigakemura ibibazo by’abaturage bikiri mu maguru mashya ndetse hashyirwaho amatariki kizaba cyafunguriyeho imiryango.

I Gitwe kuwa 21 Nyakanga 2016, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya CAF Isonga, imbere y’abaturage babitsaga muri CAF, n’imbere y’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, yavuze ko kuwa 5 Nzeri 2016 imiryango ya CAF Isonga izaba yafunguye maze abaturage bagahabwa amafaranga yabo.

Mu nama aba bayobozi bakoze bamenyesheje abaturage ko CAF Isonga yamaze kubona umushoramari mushya uzayifasha guhindura byinshi mu mikorere yayo dore ko banemeza ko impamvu yateye igihombo iki kigo harimo imikorere idasobanutse.

Mu gitondo cyo kuwa 5 Nzeri 2016 abaturage benshi bazindukiye ku miryango ya CAF Isonga ngo bahabwe amafaranga ndetse kuri bamwe bongere babitse ayo bafite, basanga ingufuri ku rugi rw’aho iki kigo gikorera.

Habimana Protais umwe mu baturage yabwiye Umuseke ati: “Aho bigeze ikibazo cyacu turabona cyabuze umuti. Ese koko aba bagabo batubeshye ko uyu munsi tuzabona amafaranga yacu, bari he? Ibinyoma byabo turabirambiwe, inzara yaratwishe ariko bo n’imiryango yabo baranezerewe kandi amafaranga yacu ni yo birirwa bidagaduriramo.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, yabwiye Umuseke ati: “Twakoze ibishoboka kugira ngo iki kigo cyongere gifungure imiryango maze abaturage bongere biteze imbere. Kugeza ubu itariki bari batubwiye ko bazafungura imiryango yararenze, twarababajije batubwira ko bakiri mu igenzura ariko baduhaye ibyumweru bibiri gusa.”

Uyu muyobozi w’Intara akomeza avuga ko mu gihe cyose iki kigo cy’imari kidafunguye imiryango hashakishwa izindi nzira zo kugira ngo abaturage bahabwe amafranga yabo.

Ngarambe-Fidele-uyoboye- CAF Isonga-ubwo-yizezaga-abaturage-ko-kuwa-5-Nzeri-bazaza-bagahabwa-serivisi
Ngarambe-Fidele-uyoboye- CAF Isonga-ubwo-yizezaga-abaturage-ko-kuwa-5-Nzeri-bazaza-bagahabwa-serivisi
Aho iki kigo gikorera n'ubu imiryango idanangiye n'ingufuri
Aho iki kigo gikorera n’ubu imiryango idanangiye n’ingufuri

Photos-Damyxon

NTIHINYUZWA Jean Damascene
UM– USEKE.RW-Ruhango

en_USEnglish