Tags : Ruhango

Ruhango: Inka bajyanye ku isoko bazihata amazi kugira ngo zigurwe

Gukora urugendo mu nzira zerekeza ku isoko ry’inka ryo mu karere ka Ruhango rirema kuwa Gatanu, usanga hari abasore babigize umwuga buhira inka ku gahato kugira ngo zigaragare nk’izibyibushye bityo abazigura bazishimire, bishyure agatubutse. Umunyamakuru w’Umuseke wakoze urugendo mu mihanda inyuzwamo inka zijyanywe muri iri soko muri rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, yasanze ibi […]Irambuye

Ruhango: Kubakira umukecuru Zula Karuhimbi byabaye bihagaze

Hashize hafi amezi abiri  Akarere ka Ruhango gatangiye kubakira umukecuru wahishe abarenga 100 muri Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994, inzu bari kumwubakira yahagaze igeze ku isakaro, karuhimbi we aracyari mu bukonde aho bitifashe neza, icyo ahangayikiye cyane ni inka yahawe. Zula Karuhimbi ufite umudari w’igihugu ku bw’ubutwari yagize, akaba no mu barinzi b’igihango, yeremewe n’Akarere […]Irambuye

Umuhanda Karongi-Ruhango-Nyanza warangiritse bikabije

Nyirabayazana yo kwangirika k’uyu muhanda, ngo ni ubucukuzi  bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu kajagari n’ibiza byibasiye umugezi wa mashyiga. Umuhanda Karongi –Ruhango- Nyanza ni  umwe mu y’ibitaka minini (feeder road) ukoreshwa n’abatari bake cyane cyane  abatega imodoka mu gace gatuwe ka Birambo na Kirinda ho mu karere  ka Karongi. Ubu, imodoka zikoresha uwo muhanda mu buryo […]Irambuye

Ruhango: Abantu batazwi bishe umunyeshuri baranamutwika

Amakuru Umuseke ukesha Umuvugizi wa Police mu Majyepfo, ni uko kuri iki cyumweru ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, bahurujwe babwirwa ko hari umurambo wasanzwe mu ishyamba, w’umuntu wishwe atwitswe. Umuseke waje kumenya ko uyu wishwe ari umunyeshuri witwa Byusa Yassin wigaga mu mwaka wa gatandatu w’ayisumbuye muri G.S Indangaburezi, akaba akomoka mu karere ka […]Irambuye

Ruhango: Hashyinguwe imibiri 568 yabonetse muri ibi bihe byo Kwibuka

Mu Karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo mu yahoze ari Komine Ntongwe kuri iki cyumweru hashyinguwe imibiri y’abishwe muri Jenoside igera kuri 568 yabonetse muri iki gihe cyo kwibuka. Umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye harimo Perezida w’Inteko inshinga mategeko, Mme Mukabalisa Donathile ndetse na Mininisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne n’abandi banyacyubahiro batandukanye. Habanje ijoro ry’icyunamo, […]Irambuye

Gitwe: Elene na Eliphaz bibarutse umwana na we aba ‘nyamweru’

*Umwana yavukiye mu bitaro bya Gitwe ku wa gatatu w’iki cyumweru, *Elene na Eliphaz ubukwe bwabo bwaravuzwe mu 2014 ubwo bwabaga *Gusa ntabwo ibyishimo byatinze cyane kuko hashize amezi atandatu batabana Mu kwezi k’Ukuboza 2014, i Gitwe hatashye ubukwe bwatangaje benshi bwa Murekeyisoni Elene na Eliphaz basezeranye kuzabana ubuziraherezo imbere y’Imana. Ibyishimo byabo ntibyamaze kabiri […]Irambuye

Ibihumbi by’abantu bateraniye nanone kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango

Amajyepfo – Mu kibaya cy’ahitwa kwa Yezu Nyirimpuhwe mu nkengero z’umujyi wa Ruhango kuri iki cyumweru cya mbere cy’ukwezi hongeye gukoranira ibihumbi by’abaje gusenga biyambaza impuhwe za Yezu. Iki kibaya kimenyerewe ku kuba hari abazana indwara bagakira nyuma bakazana ubuhamya butandukanye bw’ibyiza Yezu yabakoreye baje kuhasengera. Kuri uyu wa karindwi Gashyantare hari hakoraniye Abakirisitu bagera […]Irambuye

Umuyobozi w’ibitaro bya Kinazi yeguye

Dr Valens Habimana yeguye ku mirimo y’ubuyobozi bw’ibitaro bya Kinazi biri mu karere ka Ruhango. Kwegura kwe biravugwa ko gufitanye isano no gukekwaho kunyereza umutungo w’ibitaro. Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uyu muganga ubu we abarizwa mu mahanga, ndetse ubwegure bwe yaba yarabutangarije Minisiteri y’ubuzima amaze kugerayo. Dr Habimana yari umuyobozi w’ibi bitaro bigezweho kuva […]Irambuye

Ruhango: Bafite ubwoba ko amabuye basakaje inzu ashobora kubagwaho

Umuryango wa TWAGIRAMUTARA Samuel utuye mu nzu ifite igisenge gisakaje amabuye, ku nzu yubakishije ibiti, uravuga ko utewe impungenge n’igisenge cy’inzu yabo kuko ngo amabuye agisakaye ashobora kubagwaho igihe icyo aricyo cyose. TWAGIRAMUTARA Samuel, n’umuryango we batuye mu Mudugudu wa Kabambati, Akagari ka Rwoga, Umurenge wa Ruhango, mu Karere ka Ruhango bigaragara ko ukennye. Uyu […]Irambuye

en_USEnglish