Tags : Ruhango

Gitwe: Uruhinja rwahiriye mu nzu rutabarwa n’ubutwari bw’umugore

*Musabyemariya yagaragaje ubutwari yinjira mu nzu akiza umwana *Abaturage b’umudugudu bashimiwe umuco mwiza wo gutabarana Saa tatu za mugitondo kuri uyu wa gatatu urugo rwa Jonathan Niyomufasha utuye mu mudugudu wa Karambo, Akagari ka Murama rwibasiwe n’inkongi y’umuriro mu nzu harimo umwana w’uruhinja wari ku buriri, uyu mwana yarokowe n’umugore wagize ubutwari akinjira mu muriro […]Irambuye

Gitwe: Umunyeshuri waraye arohamye yagiye koga umurambo we wabonetse

Updates: Umurambo wa James Turikumwe wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu kiyaga cya Murama aho yari yaheze mu isayo. Ubu yabaye ashyizwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gitwe. James Turikumwe umunyeshuri wigaga mu mwaka wa kabiri w’ay’isumbuye ku ishuri rya Murama riherereye mu murenge wa Bweramana yarohamye mu kiyaga cyakozwe cyo kuhira kuri […]Irambuye

Ruhango: Abarimu mu mashuri abanza barasaba kwigishwa mudasobwa

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Kamena 2015, mu Karere ka Ruhango hashojwe amahugurwa y’Ikoranabuhanga ku bariumu 30 bahuguwe n’ishuri rikuru rya ISPG, abahuguwe biyemeje kurushaho gukunda ikoranabuhanga ndetse bakitwa abasangwabutaka muri ryo. Muri gahunda y’Ubutore ishuri rikuru rya ISPG ryashyizeho umurongo wo gutanga umusanzu waryo mu guhindura mu by’ubumenyi abaturanye naryo cyane hibandwa […]Irambuye

Gitwe: Urubyiruko rwiga ubuvuzi rwafashije ababyeyi babiri batishoboye

Ruhango – Urubyiruko rw’u Rwanda nirwo rwagize uruhare mu kwica muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gusenya igihugu, urubyiruko rw’u Rwanda kandi nirwo rwahagaritse ibi,  ubu kandi urubyiruko nirwo ruri kugira uruhare mu kubaka igihugu no guhoza abakibabaye. Urubyiruko rw’abakristu rwiga iby’ubuvuzi mu ishuri rikuru ry’i Gitwe kuri uyu wa gatatu rwakoze igikorwa cyo gusura, kurema […]Irambuye

Ruhango: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside

Ubuyobzi bw’Akarere ka Ruhango bwifatanije n’urubyiruko rwo mu murenge wa Bweramana kwibuka bagenzi barwo bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Umuyobozi w’Akarere akaba yasabye urubyiruko kwibuka rwiyubaka ruharanira kubaho. Mu igikorwa cyo kwibuka no guha agaciro urubyiruko rwazize Jenoside, urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye yo mu murenge wa Bweramana muri Centre ya […]Irambuye

Baribwirumuhungu ‘wishe’ abana 5 na nyina, uyu munsi yabihakanye

Ruhango – Kuri uyu wa 18/08/2014 ubwo yari yatawe muri yombi, Steven Baribwirumuhungu yemeye anasobanura uburyo yishe abana batanu na nyina mu murenge wa Byimana. Kuwa 26/08/2014 imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga mu iburanisha ry’ibanze nabwo yarabyemeye, kuri uyu wa 21/02/2015 mu iburanisha mu mizi ryabereye mu Byimana hafi y’ahakorewe icyaha, Baribwirumuhungu yahakanye icyaha, avuga […]Irambuye

Ruhango: Ingabo z’igihugu mu minsi 5 gusa zavuye abasaga 1

Binyuze muri gahunda ya Minisiteri y’ingabo yiswe ‘Army week’, kuva tariki ya 9 Werurwe 2015  ingabo z’igihugu ku bufatanye n’ikigenga cya Leta gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, havuwe abarwayi bagera ku 1 500 bafite indwara zitandukanye ndetse n’abagifite ibisare basigiwe na Jenoside ku mubiri. Kuri uyu wa 13 Werurwe 2015 ubwo hasozwaga […]Irambuye

Abatuye Gitwe bari mu gihombo kinini kubera ifungwa ry’umuhanda

Ruhango – Iminsi ibaye itanu, kuva kuwa gatandatu w’icyumweru gishize umuhanda wa Ruhango – Gitwe utari nyabagendwa kandi ufunze kubera iteme rya Nkubi ryacitse, ubuyobozi bw’Akarere bwari bwabwiye Umuseke n’abaturage ko kuwa mbere nimugoroba ikiraro kizaba cyasanwe, kugeza kuri uyu wa 15 Ukwakira 2014 mu gitondo nta kirahinduka. Abaturage bamwe baravuga ko bamaze kugira igihombi kinini […]Irambuye

Gitwe: Abaturage baracyagaragaza inyota y'umuhanda wa kaburimbo

Ubwo kuri uyu wa 9 Ukwakira 2014, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwaganiraga ikiganiro n’abaturage biganjemo abayobozi b’ibigo byo mu murenge wa Bweramana, abaturage bagaragaje ko byinshi bimaze kugerwaho mu rwego rwo kwiteza imbere ariko bagifite ikibazo gikomeye cy’umuhanda mwiza kugirango ubuhahirane bugende neza bihute mu iterambere. Umuhanda wa kaburimbo wa Gitwe – Buhanda mu karere […]Irambuye

Muhanga: Baribwirumuhungu na bagenzi be bamanuwe muri gereza nkuru

Muhanga – Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga nk’uko byari biteganyijwe kuri uyu wa 28 Kanama ko rutanga umwanzuro warwo ku iburanisha ry’ibanze rya Baribwirumuhungu Steven wemera ko yishe umuryango w’abantu batandatu hamwe n’abareganwa na we, rwatangaje ko baba bafunzwe iminsi 30 by’agateganyo. Uwitwa Gaston nawe uri mu bakekwaho uruhare mu kwica uyu muryango aracyashakishwa n’inzego z’umutekano. Aba […]Irambuye

en_USEnglish