Digiqole ad

i Gitwe: yatemye umugore abatabaye nabo baramukubita cyane, bombi bari mu bitaro

 i Gitwe: yatemye umugore abatabaye nabo baramukubita cyane, bombi bari mu bitaro

Aha ni i Gitwe mu kagari ka Buhanda

Ruhango – Ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Kanama 2016, Jeannette Mushimiyimana w’imyaka 44 yatemwe bikomeye cyane n’umugabo witwa Cyprien Uwiragiye wakoresheje umupanga. Abaturage batabaye ataramwica nabo bakubita bikomeye cyane uyu Uwiragiye, ubu bombi barwariye mu bitaro bya Gitwe nubwo Uwiragiye acunzwe n’abashinzwe umutekano.

Aha ni i Gitwe mu kagari ka Buhanda
Aha ni i Gitwe mu kagari ka Buhanda

Uru rugomo rwarabereye mu mudugudu wa Nyakidahe, mu kagari ka Buhanda Umurenge wa Bweramana mu Kaarere ka Ruhango mu nkengero za centre ya Gitwe.

Hari ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku gasozi Mushimiyimana Jeannette atuyeho ubwo uyu mugabo Uwiragiye Sipiriyani yamusangaga mu turimo two murugo maze akamutemagura akoresheje umupanga.

Phanuel Kabera Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhanda yabwiye Umuseke, ko yabwiwe iyi nkuru agiye gusoza akazi maze akazamuka yiruka ajya gutabara.

Ngo ageze mu mudugudu wa Nyakidahe yasanze abaturage benshi batabaye, asanga bafashe Sipiriyani bari kumukubita cyane maze ngo nubwo bitamworoheye abajyamo ababuza kwihorera.

Kabera ati “twihutiye kujyana Jeannette kwa muganga, ariko bamwe bari batangiye gukubita Sipiriyani kubera uburakari bari bafite iyo nza gutinda gato nari gusanga bamwishe”.

Phanuel Kabera avuga ko Sipiriyani yari asanzwe afitanye amakimbirane na Mushimiyimana Jeannette ashingiye ku kibazo cy’ubujura bw’ihene yigeze kwibwa muri uyu mudugudu.

Uwiragiye Sipiriyani mu minsi ishize ngo yibye ihene y’umuturage maze mu bantu bagaragaje ukuri ku irengero ry’iyo hene Mushimiyimana Jeannette yari ku isonga ashinja Sipiriyani ko ariwe wibye ihene y’umuturanyi.

Inzego z’umudugudu zakemuye icyo kibazo maze Sipiriyani ubwe yemera kuzayishyura ariko ngo abyemera ahonda agatoki ku kandi avuga ko azakora ibara, none kuri uyu wa 18 Kanama 2016 umugambi we mubisha yarawukoze.

Phanuel Kabera ubwe yatangarije Umuseke ko yaraye akoze mu mufuka w’ipantalo ya Sipiriyani agasangamo urumogi ndetse amakuru bafite akaba avuga ko uyu mugabo yavugwagaho gukoresha ibiyobyabwenge bitandukanye.

Jeannette Mushimiyimana urembye cyane kubera ibikomere by’umupanga ubu yavanywe mu Bitaro bya Gitwe yoherezwa mu Bitaro bya Kaminuza I Butare, naho Uwiragiye Sipiriyani wamutemye arwariye mu Bitaro bya Gitwe, niyoroherwa akaba azashyikirizwa ubutabera ku cyaha yakoze.

Uwiragiye wafashwe n'abaturage ari gutemagura Jeannette ngo yari yaravuze ko azakora ibara
Uwiragiye wafashwe n’abaturage ari gutemagura Jeannette abaturage bavuga ko yari yarivugiye ko azakora ibara

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW-Ruhango

6 Comments

  • Ariko se abanyarda tuba bazima? Hon Bamporiki ati:” abanywa ibiyobyabwenge mubinywere ku bimara.” Aha harahagazwe. Kinywa ibiyobyabwenge ni addiction ikenera kuvurwa igihe kirekire. Mu Rda hakenewe a centre yo kwita kuri izi addictions n aba specialists mu kuzivura.

  • Gitifu yarahemutse iyo areka uwo mujinga bakamwicisha inkoni! Umuntu wese utinyuka kumanika umupanga agatema undi nge nta marangamutima mbona akenewe aho. Tuzumva ryari ko umuntu ari nk’undi?

  • gitif wahemutse iyureka uwomwicanyi nawe bakamwicisha inkoni

  • Hoya badi, ahubwo gitifu ni umuyobozi, mureke amategeko amuhane

  • Ibiyobyabwenge byaragowe kabisa, baperereze neza barebe wasanga uyu nawe yaragize uruhare muri genocide ????

  • Ko mperuka ariho tujya kubeshyera ngo turicuza ibyaha ibi bije bite?ubwose umuntu azahagaruka yibeshya ko biribukire?!!!!kuva warabigambiriye,unasanzwe winywera ako kumugongo wayo,uramenye ntuzabeshyere ibiyobya bwenge.Benci barabinywa kndi ibitekerezo byabo ni inyamibwa!ahhh!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish