Tujye mu Majyepfo gusura Ibisi bya Huye, Utwicarabami twa Nyaruteja, ku Mugina w’Imvuzo ….
Belise Kaliza ushinzwe ishami ry’ubukerarugendo muri Rwanda Development Board (RDB) yabwiye abanyamakuru ko guhera kuri uyu wa Gatanu, hazatangizwa gahunda yiswe ‘Tembera u Rwanda’ igamije gushishikariza abaturage gusura ibintu nyaburanga biri hafi yabo, iyi gahuda ikazatangirira mu Bisi bya Huye.
Iyi gahunda izakomereza mu tundi turere harimo Muhanga, Kamonyi na Ruhango.
Kaliza yabwiye abanyamakuru ko uduce tuzasurwa dusanzwe tuzwi muri rusange ariko ngo urubyiruko ni rwo rushishikarizwa kwitabira gusura utwo duce kugira ngo bashire amatsiko y’ibijya bivugwa mu mateka y’u Rwanda.
Gahunda yiswe Tembera u Rwanda izamara amezi atatu, abaturage bashishikarizwa gutembera ahantu nyaburanga bahereye hafi yabo nko mu Bisi bya Huye, ku Rutare rwa Kamegeri (Ruhango) n’ahandi.
Abayobozi bo muri turiya turere bari bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru bavuze ko ubu uduce tuzasurwa twamaze gutegurwa mu rwego rwo kwakira neza abazadusura, bagashira amatsiko.
Kagabo wari waturutse mu Karere ka Huye yavuze ko abaturage bahatuye by’umwihariko n’Abanyarwanda muri rusange bashobora gusura uduce tuzwi nko mu Twicarabami twa Nyaruteja, mu Bisi birimo ibya Nyakibanda, n’ibya Huye, ari na byo bizwi cyane.
Ku bisi bya Huye ngo hazubakwaho hotel izajya yakirirwamo abashyitsi.
Hari kandi i Gishamvu hazwi cyane kubera ubucuzi bwahakorewe kuva kera. Ngo hari n’umuhoora (tunnel) unyura munsi y’ubutaka n’ibindi byiza byasurwa.
Akarere ka Kamonyi ko gafite umwihariko w’uko kari mu Rwanda rwagati bityo ngo kuhasura ni ugusura umutima w’u Rwanda.
Muri Kamonyi ngo hari ibyiza biharanga byinshi birimo umusozi witwa ku Ijuru rya Kamonyi riri mu Gacurabwenge.
Ku Kamonyi kandi ngo hatuwe n’Abami b’u Rwanda guhera kuri Yuhi Mazimpaka kugeza kuri Yuhi Musinga waje kwimurira ingoro ye ibwami i Nyanza.
Muri Nzeri 1990 ubwo Papa Yohani Pawulo II yasuraga u Rwanda ngo hari amasuka yashyize ku Kamonyi mu rwego rwo kwerekana ko Abanyarwanda bashyira hamwe kandi batunzwe n’ubuhinzi.
Muri aka karere kandi ngo hari ahantu bita mu Kona ka Mashyuza aho bajyaga kuroha abakobwa batwaye inda z’indaro (nk’uko byitwaga icyo gihe).
Sylvain Rurangwa wo mu Karere ka Ruhango we yavuze ko iwabo bafite ibyiza nyaburanga byinshi birimo urutare rwa Kamegeri, umusozi wo ku Ntenyo kwa Mirenge.
Kwa Mirenge ngo banywaga inzoga n’ikigage hanyuma ibivuzo n’imbetezi bakabimena ahantu, ubu ngo aho hantu harahari kandi n’ibivuzo birahari, hitwa Ku Mugina w’Imvuzo.
Muri Ruhango hari kandi ahitwa kwa Mwungeri wa Nyakaka, ikibuguzo cya Ruganzu, ahantu habera ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana nko mu Kanyarira no muri Saruheshyi, n’ibindi.
Muri rusange ngo n’utundi turere tuzagenda dusurwa kuko ngo ubu mu Rwanda habaruwe abantu harenga 224 hari ubwiza nyaburanga bwasurwa n’Abanyarwanda n’abandi muri rusange.
Imibare itangwa na RDB yerekana ko muri 2015 ubukerarugendo bwinjije miliyoni 300 $ mu kigega cya Leta kandi ngo Pariki y’Akagera niyo yasuwe n’Abanyarwanda benshi kuko yasuwe n’abangana na 40% ugereranyije n’abanyamahanga bayisuye.
Kuba Abanyarwanda bataritabira cyane ngo biterwa n’uko baba badafite amakuru ahagije ku kamaro ko gukora ubukerarugendo, amikoro make, no kubiburira umwanya.
Pariki y’Akagera ngo irateganya kuzakira inyamaswa z’inkura (rhinoceros) kandi ngo intare ziherutse kuzanwa muri iriya Pariki zarororotse zimaze kuba 14.
‘Tembera u Rwanda’ itegerejweho kuzamura imyumvire y’Abanyarwanda ku kamaro ko gukora ubukerarugendo.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
6 Comments
huye hari na musee national, ishyamba rya arboretum,kwa senkoko, isar songa, igicumbi cy,amateka mu murenge wa rwaniro,rusatira na ruhashya, ikibuye cya shali, ubutaka butagatifu bwa mwurire n,ahandi
Mbega inkuru?
Title na content ntaho bihuriye pe!
Come on guys!
Gusuri ibintunyabura bw´iwanyu ndunva
Bwakabaye nk´itegeko kumashuri yose
Nabantu muri rusage koko ntusho kwitwa
Umunyabubumenyi utazi ibwiza bwiwanyu
Ninkokubona à rangiza primaire atazi uko akama inka ntushobora ko menya ibyahandi utabanje ibyiwanyu iyogahunda
Ninziza cyane ingeze kumutima kuko nvuka
Muri Gishanvu ntaraterera ibisi nta ragera
Mubacuzi
Akabazo ubundi Gutembera n’ikinyrwa
Cyangwa n’ijambo ritirano mugiswayire?
hari na rugeramigozi kwa president kayibanda ,musee national
Ubu hagiye gutikira amamiriyari ngo bagiye ku mugina wa mvuzo!?? Rwanda nturibwa we!
Comments are closed.