Digiqole ad

Ruhango: Abakiliya ba BK ngo bagiye koroherezwa kubona inguzanyo

 Ruhango: Abakiliya ba BK ngo bagiye koroherezwa kubona inguzanyo

Dr. Diane Karusisi yavuze ko Banki ayoboye igiye kurushaho guha inguzanyo abaturage baciriritse

Mu biganiro yagiranye n’abakiliya ba Banki ya Kigali (BK) mu karere ka Ruhango kuri uyu wa 15 Nyakanga, Umuyobozi w’iyi Banki, Dr. Diane karusisi yabwiye abasanzwe babitsa muri iyi banki n’abifuza kuyibitsamo ko bagiye kworoherezwa kubona inguzanyo.

Dr. Diane Karusisi yavuze ko Banki ayoboye igiye kurushaho guha inguzanyo abaturage baciriritse
Dr. Diane Karusisi yavuze ko Banki ayoboye igiye kurushaho guha inguzanyo abaturage baciriritse

Uyu muyobozi wari uherekejwe n’abandi bakozi ba Banki ya Kigali, yagiranye ibiganiro n’abakiliya b’iyi Banki, abakangurira gukomeza kwitabira umuco wo kwizigamira.

Dr. Diane karusisi wabwiraga aba baturage ko ubuyobozi bw’iyi banki bwifuza kubabona biteza imbere babifashishjwemo n’iyi banki, yabasabye gukura amaboko mu mifuka kugira ngo babone amafaranga yo kuzigama.

Muri ibi biganiro byabereye ku ishami ry’iyi banki mu karere ka Ruhango biherere mu murenge wa Bweramana, abakiliya biniguye bavuga ikibari ku mutima, babwiye ubuyobozi bw’iyi Banki ko bajya boroherezwa guhabwa inguzanyo.

Dr. Diane karusisi yabwiye aba baturage ko bajya bategura imishinga yabo neza ubundi bakegera ubuyobozi bwa BK bukabafasha cyangwa bakitabaza ibigo by’imari byishingira abaka inguzanyo nka BDF.

Ati “ Turashishikariza abaturage gukora imishinga yabo bakayizana, turabasaba kurushaho kwegera Banki yacu ndetse bakegera ikigega Leta yashyizeho cya BDF, twese tugafatanya kwiteza imbere.

Nyuma yo kumva izi mpanuro, Itegeka Dorothee w’imyaka 70 yabwiye Umuseke ko nyuma y’ibi biganiro bagiranye n’ubuyobozi bwa BK agiye kubwegera kugira ngo ahabwe inguzanyo kuko amaze igihe abyifuza.

Ati ” Ubu noneho ubwo badusobanuriye tugiye kugana iyi banki kuko idusobanuriye, ntagushidikanya ko izatuguriza tukiteza imbere.”

Uyu mukecuru wabayeho mu bihe byo hambere, ashimira Leta y’u Rwanda yazanye amajyambere yo kubitsa mu mabanki kuko anabaguriza, avuga ko mu minsi yatambutse abanu babikaga amafaranga mu bibindi ayandi bakayacukurira rimwe na rimwe akangirika.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe ubukungu, Twagirimana Epimaque wari waje kwifatanya n’aba baturage bo mu murenge wa Bweramana, yasabye aba baturage kudapfusha ubusa aya mahirwe yo koroherezwa guhabwa inguzanyo.

Yabakanguriye gukora imishinga iciriritse, ubundi bakegera ibigo by’imari birimo n’iyi Banki ya BK, bikabaguriza kugira ngo bakomeze kwiteza imbere, banateza imbere igihugu cyabo.

Abanyamuryango ba Banki ya Kigali bizejwe ko bagiye koroherezwa kubona inguzanyo
Abanyamuryango ba Banki ya Kigali bizejwe ko bagiye koroherezwa kubona inguzanyo
Aba baturage bavuga ko bari batewe impungenge n'inwate ariko ko bagiye kwegera BK na BDF
Aba baturage bavuga ko bari batewe impungenge n’inwate ariko ko bagiye kwegera BK
Ku myaka ye 70, Dorothee Itegeka yafashe umwanzuro wo gukorana na BK akayaka inguzanyo
Ku myaka ye 70, Dorothee Itegeka yafashe umwanzuro wo gukorana na BK akayaka inguzanyo
Visi Meya Twagirimana Epimaque yashishikarije abaturage gukora imishinga
Visi Meya Twagirimana Epimaque yashishikarije abaturage gukora imishinga
Abayobozi ba BK bagajejweho ibibazo by'abaturage n'imbogamizi bafite mu kubona inguzanyo
Abayobozi ba BK bagajejweho ibibazo by’abaturage n’imbogamizi bafite mu kubona inguzanyo

Photos-Damyxon

Jean Damascène NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW-Ruhango

7 Comments

  • ABANDI BANA!

  • Banki ya kigali(BK) ni banki yacu turayi shyigikiye cyane iragahora kwisonga
    kandi turana yishyimira kuko imaze kuduteza imbere kandi ikomereze aho.
    komera banki yacu

  • Miliyoni 40 kumyaka 20 buriya uriha angahe kukwezi?

  • Aaah bon, buriya se BK ni Banki iguriza? Ko twayibagamo ariko ko amananiza badushyiragaho ntahandi aba? Wabonye abantu waka avance sur salaire ukagerekaho ingwate itimukanwa nk’inzu wanakoreye Expertise (kubarisha agaciro kinzu y’ingwate) wishyuriye amafranga menshi, warangiza kuyishyura bakongera kugusaba ngo ukoreshe indi Expertise kdi bafite imwe wabahaye mbere kdi inzu ikiri iyawe utarayigurishije? Kuki se batajya baza kuri terrain ngo bagusure barebe ko ingwate wabahaye ikiri iyawe? Aho kugutangisha andi mafranga ya Expertise bakeka ko iyo nzu yingwate wayigurishije cga se niba ikiri iyawe? No kukwaka ibindi byangombwa by’ubutaka bikwanditseho kandi babifite muma dossiers ku nguzanyo umaze kurangiza kwishyura. Bagiye bakurikiza impapuro waba warabahaye mbere se aho kongera kubigutuma kdi babifite. Urugero: Inzu y’ingwate iba igihari, umushahara ugica kuri banki yabo, ariko ayo mananiza. Singaya nabavuga ko muri za banki nyinshi baguha inguza byihuse ngo iyo ubahayemo akantu nka 3-5% kuyo usabira inguzanyo, ukagirango bazagufasha kuyishyura. Uzi kuguriza amafranga uzishyura ataray’imfashanyo, ukagerekaho no gutangamo ruswa.
    Ibi bintu bya ruswa mu kwaka inguzanyo muri za banki biravugwa cyane na benshi. Mubisuzume kdi bicike kuko bidindiza iterambere kdi na mwene izo banki nazo zikabura aba clients.
    Mudusuzumire ibyo bintu kuko biramutse bibaho, byaba biteye isoni.

  • @ERWIN IBYO WANDITSE BYUZUYEMO UBUJIJI BWINJI INAMA NAKUGIRA UZAJYEYO USOBANUZE IMPAMVU BABIKOZE BAGUSOBANURIRE NEZA.

    • vanibyaho sha, Njyewe rwose barabinkoze. Ese umukiliya umaze imyaka iwanyu ntacyo biba bibwiye kandi wishyura itariki kwitariki? Tuzajye tuvamo twese maze turebe ko mutazafunga imiryango.

    • Wabaye injiji se ukareka kwita uvugisha ukuri cga ugaragaza ukuri. Aho mutakwisuzumye cga se mugakora za investigations kubibavugwaho none ngo INJIJI, WIKWIDEFENDA MUMAFUTI, MUJYE MWEMERA AMAFUTI MUKORA HANYUMA MWIKOSORE. Muzira abababwiza ukuri kdi rimwe na rimwe ari byiza kugirango mwikosore. Umugabo nyawe n’ubwirwa ibibi bye akisubiraho da.

Comments are closed.

en_USEnglish