Ruhango: ZULA wakijije abantu 150 muri Jenoside agiye gutura mu nzu nshya yubakiwe n’Akarere
*Hasigaye ibikorwa bike by’amasuku ngo ZULA ashyikirizwe inzu nshya
*Umuriro w’amashanyarazi wamaze kugezwa muri iyo nzu,
*Zula Karuhimbi yarokoye abantu bagera ku 150 muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 26 Kanama 2016 Umuseke wasuye Zula Karuhimbi warokoye abantu 150 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko akaba yari amaze igihe kirekire aba mu nzu ishaje cyane, n’ubwuzu bwinshi avuga ibyishimo afite mu mutima nyuma y’uko avuganiwe akaba yiteguye guhabwa inzu nshya irimo n’amashanyarazi.
Yadutangarije ko ibyishimo afite adashobora kubona uko abisobanura cyane cyane ashingiye ku mirimo mike isigaye kugira ngo ahabwe iyi nzu yubakiwe.
Zula Karuhimbi avuga ko nubwo ageze mu zabukuru, arambirwa n’uko bucya ngo arebe aho imirimo yo kumwubakira igeze, akavuga ko nta kindi yarenzaho usibye gushimira umukuru w’Igihugu, Paul KAGAME n’imiyoborere ye.
Ati “Nshishikazwa cyane no gusengera Perezida wa Repubulika y’u Rwanda umunsi ku munsi kuko akunda abaturage ayobora.”
Cyakora akavuga ko abashinzwe kumwubakira bamubwiye ko azashyikirizwa inzu ye mbere y’uko imvura y’umuhindo igwa.
Francois Xavier MBABAZI Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango avuga ko imirimo imaze gukorwa ari myinshi ugereranyije n’isigaye kugirango uyu mukecuru atahe iyi nzu.
Avuga ko hasigaye ibikorwa by’amasuku, gutera amarangi, kugura ibitanda, intebe, ibiryamirwa no gushyiramo isima mu byumba byose no mu ruganiriro.
MBABAZI avuga ko iyi mirimo yose isigaye bateganya kuyirangiza mu cyumweru gitaha kuko ubushobozi n’ubushake birahari.
Ati: “Tuzayimushyikiriza nta na kimwe kibura.”
Uretse ibikorwa by’isuku Akarere gateganya kurangiza ku nzu ya Zula, MBABAZI avuga ko hari umuyoboro w’amazi uri hafi n’aho Zula atuye ku buryo ku mwegereza amazi bizafata igihe gito.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Ruhango.
16 Comments
this is very good. i have been waiting for this act to happen and I am happy that it happened but it is too late!!
Better late than never! Congs to Umuseso’s whistleblow!
Uyu yagize umutima mwiza cyane.
nukuri pe uyu mukecuru bamusazishe neza kandi aranabikwiye kuko igikorwa cyubwitange yagize cyakoze bake
Akarere kagize neza umuseke mwivugako arimwe mwamuvuganiye kuko ubuyobozi bwabikoze bwaramubonaga nuko ibintu bikorwa kuri gahunda ndacyeka ntafranga narimwe umuseke watanze
Ibi ni byiza ahubwo byatinze kubaho
Bashake nabandi bagize ubutwari bwo kwipakururabbene wabo bagahisha abatutsi bahigwaga.
Murakoze umuseke. Uno mubyeyi yari ababaje cyane. Ariko ndibaza kuki abantu bakwibuka umuntu ari uko byagiye mu itangazamakuru? Kuki byategereje imyaka ingana gutya ngo bamufashe nu ubutwari yagize?
Ndashimira ibitangazamakuru byose ubuvugizi bikorera abaturage!
Abo yakijije se bo kuki batatekereje kumwitura? Byose nugutegereza leta? Ndababaye!
Ibi ndabishima ariko nkagaya nuburyo abanyarwanda dutekereza.Byose tubishimira umwami, tubishimira umubyeyi w’igihugu, ibi biriho mu Rwanda kuva rwabaho.Ese aha ntiharimo ubujiji bukomeye? Twabwirwa niki niba umuzambiya aje agafata ubutegetsi mu Rwanda ejobundi tutazamwita umubyeyi wu Rwanda? Uyu mukecuru wakijije abantu muri jenoside nibyiza, ese iyatabana neza nabaturanyi ntibari kumurangiza muri mata 1994? Ese nawe ejobundi ntazatubwirako yararambiwe kubaho atariho? Njyewe umugabo wavuze iryo jambo ndamwemera gusa icyo ntemera nuko bamwe murabo batangiye kuvugako baramiwe kubaho batariho, abazayirwa bigeze gucuranga ngo subissez les conséquences. j’ajouterais, “de vos choix”.
Sobanura igitekerezo cyawe tucyumve!
Izina niryo muntu kabisa “Mikeno”!!! ariko kuki mwiyita amazina nkaya? iyo umuntu asomye ibyo uvuga akareba nuko witwa cg wiyita ni no comment kabisa.
Ariko umuseke waramufashije cyanee kuko wibukije abayobozi bacu beza ko uwo mukecuru ari uwo gufashwa kubera ibyiza yakoze ! Umuseke oyeeeeeeee
Banyamakuru beza muzakomeze mukurikirane iki gikorwa kugeza kirangiye.
Biragaragara ko iyo mutabikurikirira hafi bitaba byarakozwe.
Kubona koko uyu mubyeyi yubakirwa nyuma y’imyaka 22 akoze igikorwa cy’indashyikirwa?
Umuseke muri abanyamakuru kbs
Turashima itangazamakuru kugikorwa mwakoze natwe nk ubuyobozi bwa capital expresse twemeye inkunga kuri uwo mukecuru igihe cyose mwayishaka twayitanga 0788300271
capital expresse.Nkuko mwabonye k,uriya mukecuru yab,akeney,indi nkuga kandi mukaba mushaka uko yayigezwaho nigitekerezo cyiza namwe mudatinze mwayimwigerezaho.Aboyafashije muli kiliya gihe ntawe yagishag,inama.IGIKORWA CYIZA NTIGISAZA NUBWO HASHILI IMYAKA MYINSHI.
Comments are closed.