Digiqole ad

Ruhango: Kutumvikana kwavugwaga muri Nyobozi ngo kwarangiye

 Ruhango: Kutumvikana kwavugwaga muri Nyobozi ngo kwarangiye

Mu cyumweru gishize twabagejejeho inkuru yavugaga ku bwumvikane bucye bwavugwaga mu buyobozi bw’Akarere ka Ruhango, iyi komite nyobozi iyobowe na Francois Xavier Mbabazi yahaye ikiganiro Umuseke, yemeza ko ibyavugwaga byarangiye.

Abagize Komite Nyobozi y'Akarere ka Ruhango batangaza ko nta bwumvikane buhari kuri ubu.
Abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Ruhango batangaza ko nta bwumvikane buhari kuri ubu.

Komite nyobozi y’Akarere ka Ruhango ivuga ko ubwumvikane buke bwavugwaga  mu minsi ishize hagati yabo bumaze kurangira nubwo bemeza ko abatangaga ayo makuru ngo bashyiragamo gukabya.

Abagize iyi Komite bari kumwe babwiye Umuseke ko bamaze kuganira inshuro zigeze kuri enye ku cyatuma bakomeza gukorana neza ku nyungu z’abaturage n’abakozi b’ako Karere babebereye Abayobozi, ubu ngo bamaze kuvugurura imikorere n’imikoranire bashingiye ku bwumvikane bigamije gushyira hamwe.

Francois Xavier Mbabazi  uyobora Akarere ka Ruhango ati “Nubwo habayeho ibibazo byo kutumvikana ariko byaje guhabwa intera bitariho kandi abantu bakomeje kugendera kubyabayeho mu gihe cyashize nyamara byararangiye inshuro enye tubiganiraho kandi dufite umurongo twabihaye mwiza, ubu turarwana no kwesa imihigo neza.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango Epimaque Twagirimana nawe avuga ko  ibyashatse kubateranya ubu bari kubifata nk’amateka yarangiye batakomeza kugenderaho mu kazi ko gukorera abaturage.

Umuyobozi w’Akarere yemera ko higeze kubaho urubanza Akarere karegagamo uyu muyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ariko ko ngo byarangiye atsinze Akarere ndetse akaba ariko kagomba no kwishyura ayo mafaranga, ko iki ari kimwe mu bibazo bishobora kuba byarateje kutumvikana ariko ko ngo byarakemutse.

Fortunée Uwimana umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango, avuga ko yishimira intambwe bamaze gutera y’ubwumvikane mu gukorera hamwe kuko ngo bizarushaho gukuraho urujijo rw’abantu babikabirizaga uko bitari, icyo Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Annociata Kambayire amateka ashaje abantu bashobora gukomeza gutekerezaho cyangwa kuganira kandi ngo bitakiriho magingo aya.

Bamwe mu bakozi b’Akarere bavuga ko icyaburaga ari uku gushyirahamwe  kugira ngo Akarere karusheho gutera imbere kuko mu gihe cyashize aka Karere kagiye kagaragaza kugira  imicungire myiza y’imikoreshereze y’ingengo y’imari.

Ibyabateranyega ubu ngo barabifata nk’amateka batakomeza kugenderaho mu kazi ko gukorera abaturage
Ibyabateranyega ubu ngo barabifata nk’amateka batakomeza kugenderaho mu kazi ko gukorera abaturage

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Ruhango

12 Comments

  • Ubundi se abantu bane bajya kumvikanira mu bya rubanda gute? ruhango ko ari nini ifite abize benshi babasimbuje biriya nabyo ni ukubatetesha jye mbona bakwiye kweguzwa niba kwiyeguza byabananiye bagatangira gutekinika ngo bumvikanye nkaho bumvikanira mukarima kabo.

    • Kumvikana gutya nyamara nayo ni intambwe ikomeye. Uragira ngo beguzwe se ukumva ariwo muti gusa? Aba bayobozi ahubwo ndabashimye, ni ubwa mbere mbonye abayobozi bemera ko hari akantu kabatandukanyije bakanemera ko bagashyize ku ruhande, igisigaye ni ukureba niba koko ari byo mu bikorwa.

      Naho ubundi rwose bayobozi njyewe kuri iki ndabashimye

  • Ugomba gusifura ko recreation irangiye ubwo yasifuye. Ese ni umuturage?

  • umuturage se niwe wimika?uwakaguhaye niwe ukagukuraho

  • Erega aba bayobozi nta ribi ryabo kuko njye mbona nta n’icyo batakoze. gusa ubu butwari bagize nabwo ntibugirwa na benshi. Iyo mba umunyaruhango nari kujya kubakora mu ntoki.

  • NABA NAMWE. IBI BIBA MU TURERE TWINSHI NTIBABIHE AGACIRO BAKIHAGARARARAHO NTIBUMVIKANE AHUBWO NIBURA MWE MUFASHE ICYEMEZO. UBUNDI KUMVIKANA KURI IKI NIKI NTIBIKUNZE KUBAHO KUKO ABANTU BAREMWE BATANDUKANYE ARIKO UBUMWE, UBUFATANYE BIRAKENEWE MURI IYI SI

  • Amatiku yo mu Ruhango ni karande!

  • Ese ubundi kuki abantu bagomba kubona ibintu kimwe? Ibyo nabibonye mubihugu biyoborwa n’igitugu.Kuko nomu rugo umugabo n’umugore ntibabona ibintu kimwe buri gihe yewe n’abana n’ababyeyi.Ariko ntabwo uheraho ngo ubirukane mu rugo cyangwa ngo ubafungishe.Gusobanura ibintu kujya impaka nibwo ikivuyemo kirushaho kuba cyiza.Gusa habashinzwe kubeguza, batabanje ngo bumve nizo mpaka icyo zigamije kuko uwo muco batari bawugira.

  • Igipindi baduteye! Ejo bizaba ari bomboribombori

  • Ariko ko mperuka Kaboneka ari umuntu wumugabo wanga amafuti abo byamugendekeye gute ubwo mufashe akarere kacu mujya kukaryaniramo ngo ntimwumvikana ngo nibyo byadindizaga imihigo bivuga ko mwicaga akazi gukorera abaturage kubwange numva bidasaba gukundana no kumvikana bisaba gukora ibyo umuntu ashinzwe mwumvikanye mukorana nibyiza ariko sihame icyangombwa nugukora ibyo ushinzwe

  • yewe muransekeje

  • ahubwo muzumva Batemanyeny!

Comments are closed.

en_USEnglish