Digiqole ad

Ruhango: Umurambo w’umugabo watowe ku irimbi rya Kirengeri

 Ruhango: Umurambo w’umugabo watowe ku irimbi rya Kirengeri

Mu karere ka Ruhango

Umugabo witwa Bakundakabo Francois ukomoka mu murenge wa Ndaro mu karere ka Ngororero, umurambo we watoraguwe mu irimbi rya Kirengeri mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, ngo abamwishe ntibaramenyekana.

Amakuru avuga ko mu rukerera rw’uyu munsi nka saa kenda, abantu bataramenyekana basanze uyu mugabo akura amateke mu murima utari uwe, baramukubita bamusiga ari intere baragenda.

Mu gitondo saa kumi n’ebyiri abantu bigendera basanze umurambo w’uyu mugabo mu irimbi rya Kirengeri, nubwo aho yabanje gukubitirwa atari aho mu irimbi.

CIP Andre Hakizimana Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yemeje aya makuru, avuga ko hagiye gukurikiraho gukora iperereza hakamenyekana abagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera nyuma hakazakurikiraho gukora ibiteganywa n’amategeko.

Umurambo wajyanywe mu bitaro bya Kabgayi, uyu mugabo akaba yari atuye mu murenge wa Byimana, aho yabanje kuba mu kagari ka Muhororo akahirukanwe ameneshejwe kubera ingeso y’ubujura, ajya kuba i Kirengeri aho yari afitanye umwana umwe n’umugore yinjiye nk’uko abahatiye babitangarije Umuseke.

MUHIZI Elizee
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • AKABAJURA KARASHOBOTSE KABISA

    • NGO KASHOBOTSE?UBWO WIBUKAKO KWIHANIRA BITEMERWA NITEGEKO?ABAMWISHE BAZABIHANIRWE.NAJYE SINKUNDA ABAJURA,ARIKO NO KWICA SIBYIZA.

Comments are closed.

en_USEnglish