Mu mudugudu wa Gahama Akagari ka Kamusenyi Umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango mu Majyepfo kuri uyu wa 02 Kanama nibwo abaturage basanze mu rugo rumwe imirambo y’umubyeyi n’abana be batanu bishwe batemaguwe. Ukekwaho ubu bwicanyi ni umuvandimwe wa nyiri urugo witwa Gaston, ubu ushakishwa uruhindu. Umusaza witabye Imana Nteziryayo Tito wari utuye muri […]Irambuye
Tags : Ruhango
Murekeyisoni Ellen, umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko kuri uyu wa 30 Nyakanga 2014 yasinye kuzabana akaramata na Bikorimana Eliphaz, umuhango wo gusinya mu rukiko kw’aba bombi ukaba wishimiwe n’abantu benshi i Gitwe mu karere ka Ruhango, aba bombi bafite uruhu rw’abo bakunze kwita ba Nyamweru. Benshi mu bafite uruhu rumeze gutya bakunze guhezwa, kunenwa no kutitabwaho […]Irambuye
Kuri uyu wa 16 Nyakanga, asoza uruzinduko yari yagiriye mu karere ka Ruhango mu rwego rwo gusuzuma uko gahunda ya “Hanga umurimo” ihagaze muri aka karere; Minisitiri w’ Inganda n’Ubucuruzi Francois Kanimba yashimiye uruganda rutonora umuceri rwa Gafunzo Rice Mill kubera imikorere inoze, ariko anenga uruganda rwa Kinazi Cassava Plant imikoranire mibi n’abahinzi. Gushima no […]Irambuye
Mbonimpa Slyvestre wahawe isoko ryo kubaka ikimoteri cy’Akarere ka Ruhango, yabeshye abaturage ko Akarere ka Ruhango kanze kumwishyura bituma atanga Sheki itazigamiye iriho miliyoni ebyiri zirenga z’amafaranga y’u Rwanda. Bamwe muri aba baturage bahawe sheki itazigamiye bavuganye n’Umuseke, batangaje ko rwiyemezamirimo Mbonimpa Slyvetre yatsindiye isoko ryo kubaka ikimoteri (ahashyirwa imyanda) cy’Akarere ka Ruhango, ariko aza […]Irambuye
Ikigo Nderabuzima cya Munanira cyafunguye imiryango mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014, cyaje ari igisubizo cyiza cyane ku buzima bw’abana, ababyeyi n’abandi bose bakenera ubuvuzi mu cyaro cyo mu burengerazuba bw’Akarere ka Ruhango. Ni ibyishimo bikomeye kuri bo kutongera gukora urugendo rwa kilometero 20 berekeza ku bitaro bya Kirinda cyangwa ku bitaro bya Gitwe. Ariko […]Irambuye
Umunyamakuru w’Umuseke mu karere ka Ruhango yitambukira mu murenge wa Bweramana yabonye impinduka zikomeye ku rugo rwo kwa muzehe Rutayisire wamenyakanye ubwo yifuzaga ndetse akaza kubasha kwibonanira n’umukuru w’igihugu Paul Kagame. Inzu yo mu cyaro itaririmo isima (ciment) y’amadirishya n’inzugi by’imbaho niyo umusaza Rutayisire Gerivasi yabanagamo n’umugore we wa kabiri, umukobwa we muto na bamwe […]Irambuye
Nyuma y’uko mu cyumweru gishize iteme ryo Murenge wa Bweramana mu gishanga cya Base ricitse, abaturage barasaba ubuyobozi kurisana hakiri kare kugira ngo ubuzima bukomeze kuko ryari rifite akamaro kenshi mu bucuruzi n’ubwikorezi bwahuzaga imirenge n’utugari tuhaturiye. Mu muhanda warimo iri teme uherereye i Bweramana wahuzaga uyu umurenge n’indi mirenge y’Akarere ka Ruhango kandi wanyurwagamo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Mata 2014, nibwo Ikigo nderabuzima cya Mbuye, giherereye mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, kibutse abaganga, abarwayi, abarwaza, ndetse n’abandi bakozi bakoreraga icyo kigo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Icyo gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20, kikaba gikozwe niki Kigo nderabuzima […]Irambuye