Tags : Rubavu

Inkuba yishe batatu, mu Kivuruga (2) na Nyagatare (1)

Mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke mu mvura yagwaga mu ijoro ryakeye inkuba yakubise abantu bane bari begeranye babiri bahita bapfa, mu bapfuye harimo umukobwa w’imyaka 12. Inkuba kandi yakubise mu karere ka Nyagatare aho yahitanye umuntu umwe. Jean Bosco Nkurunziza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga muri Gakenke yabwiye Umuseke ko abapfuye hano […]Irambuye

17/7/94: Umunsi nk’uyu nibwo Gisenyi yabohowe bidasubirwaho

Nubwo tariki 04 Nyakanga ariyo ifatwa nk’itariki u Rwanda rwabohoweho hari ibice bimwe byarwo cyane Iburengarazuba byari bitarafatwa n’ingabo z’Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Itariki nk’iyi mu 1994 nibwo Inkotanyi zafashe bidasubirwaho icyari Perefegitura ya Gisenyi. Imyaka 23 nyuma yabwo, ubuzima bwaho bwarahindutse cyane… Perefegitura ya Gisenyi yari igizwe na Komini 10, uyu […]Irambuye

Congo yemeje ko i Goma hari icyorezo cya Cholera kimaze kwica

Ku wa kabiri w’iki cyumweru umuyobozi wungirije w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Feller Lutahichirwa yatangaje ko hari icyorezo cya Cholera. Avuga ko kiri kugaragara mu mujyi wa Goma uhana urubibi n’umujyi wa Rubavu wo mu burengerazuba bw’u Rwanda no mu gace ka Nyiragongo kegeranye n’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Icyorezo cya Cholera kimaze kwandurwa n’abantu […]Irambuye

Ikibazo cy’amashanyarazi i Musanze,Nyabihu na Rubavu kirakemuka mu byumweru 2

Mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu hashize igihe abahatuye binubira ibura ry’umuriro rya hato na hato bikabateza igihombo mu kazi n’ibikoresho bimwe bikangirika. Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, REG, buravuga ko icyo kibazo bwamenye impamvu zacyo kandi ko ari iminsi mike bigakemuka. Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi,  mu ishami  rishinzwe guteza […]Irambuye

Kogera mu kiyaga cya Kivu byahagaritswe by’agateganyo

Nyuma y’aho mu cyumweru kimwe gusa abantu batatu barohamye mu kiyaga cya Kivu bakahasiga ubuzima bagiye koga, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buravuga ko bwahagaritse mu gihe gito abogera muri iki kiyaga kugira ngo babanze bafate ingamba zo gukumira izi mfu. Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu SINAMENYE Jeremie yatangaje ko iki cyemezo cyafatiwe mu […]Irambuye

Rubavu: Abarokotse barasaba ko ‘Commune Rouge’ igirwa ahantu h’urwibutso

Agace kitwa ‘Commune Rouge’ kari mu mujyi rwagati wa Gisenyi, munsi y’umusozi wa Rubavu iruhande rw’urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisenyi, ni ikibaya cyajugunywemo abatutsi benshi mu gihe cy’ubwicanyi bw’igerageza no kwica ibyitso, ndetse no mu gihe cya Jenoside. Innocent Kabanda uyobora umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Ibuka mu Karere ka Rubavu […]Irambuye

Amakipe y’i Rubavu ababajwe no kwimwa ikibuga yahawe na Leta

Akarere ka Rubavu gafite amakipe abiri azamura impano nyinshi z’umupira w’amaguru; Etincelles FC na Marines FC. Aya makipe yombi ahangayikishijwe no kubura ikibuga akoreraho imyitozo kuko bimwe uburenganzira ku bibuga bibiri bya stade Umuganda. Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bita akarere ka Rubavu ‘Brazil’ bashaka kugaragaza ko ari igicumbi cya ruhago kubera kuzamura […]Irambuye

Rubavu: Umuriro utwitse ‘dortoire’ y’ishuri ibyarimo birakongoka

Ahagana saa tatu z’amanywa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu inkongi y’umuriro yafashe inzu abanyeshuri bararamo (dortoire) mu ishuri ryisumbuye rya ESBF riherereye mu murenge wa Gisenyi mu kagari k’Umuganda ibyarimo byose birashya birakongoka. Nta muntu wakomeretse cyangwa ngo asige ubuzima muri iyi nkongi. Batabawe na Police y’u Rwanda yazimije uyu muriro ntubashe gukwira ikigo […]Irambuye

Rubavu: Abafungiye Jenoside baragenda bava ku ngengabitekerezo

Bamwe mu bagororwa bafungiye icyaha cya Jenoside muri Gereza ya Rubavu bagera ku 2 051 bavuga ko nubwo bafite ‘club’ y’ubumwe n’ubwiyunge ibafasha kwiyunga n’abo bahemukiye, ngo n’ibyo babona hanze cyane cyane imibereho y’imiryango yabo nabyo bituma bahinduka. Muri iyi gereza bafite ‘club y’ubumwe n’ubwiyunge’ irimo abagororwa bagera ku 1 800 yafunguwe ku mugaragaro tariki […]Irambuye

en_USEnglish