Digiqole ad

Congo yemeje ko i Goma hari icyorezo cya Cholera kimaze kwica 4

 Congo yemeje ko i Goma hari icyorezo cya Cholera kimaze kwica 4

Cholera ni indwara irangwa no kugira impiswi n’umwuma mu mubiri

Ku wa kabiri w’iki cyumweru umuyobozi wungirije w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Feller Lutahichirwa yatangaje ko hari icyorezo cya Cholera.

Cholera ni indwara irangwa no kugira impiswi n’umwuma mu mubiri

Avuga ko kiri kugaragara mu mujyi wa Goma uhana urubibi n’umujyi wa Rubavu wo mu burengerazuba bw’u Rwanda no mu gace ka Nyiragongo kegeranye n’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Icyorezo cya Cholera kimaze kwandurwa n’abantu 578 mu gihe cy’iminsi itandatu gusa mu mujyi wa Goma aho abarwayi bane bamaze kwitaba Imana.

Yongeyeho ko hari ingamba zamaze gufatwa zo guhangana n’icyo cyorezo. Yanakanguriye abaturage bo mu mujyi wa Goma na Nyiragongo kwita ku isuku cyane mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyo cyorezo cyamaze kubageramo.

Yagize ati: “Mukoreshe amazi yo muri ‘regi des eaux’ cyangwa yatunganyijwe neza. Mujye murya ibiryo bishyushye kandi mwoze neza imbuto mugiye kurya. Mugomba kwibuka gukaraba intoki n’isabune cyangwa ivu mbere yo gutegura amafunguro, mbere y’uko mufata amafunguro, nyuma yo kuva mu bwiherero, nyuma yo guhindura imyenda y’umwana na nyuma yo konsa.”

Yasabye kandi abaturage kwita ku isuku y’aho batuye no kwihutana kwa muganga uwagaragaza ibimenyetso by’iyo ndwara.

Umujyi wa Goma uhana urubibi n’umujyi wa Gisenyi wo mu karere ka Rubavu, ikaba ari imijyi igirana ubuhahirane bukomeye aho usanga abantu ari urujya n’uruza bamwe bava muri Congo baza mu Rwanda abandi bava i Rwanda bajya muri Congo.

Cholera ni indwara iterwa n’umwanda ahanini bitewe no gukoresha amazi yanduye cyangwa se kutagira ubwiherero abantu bakituma ku gasozi, muri iki gihe ngo muri Congo Kinshasa bakunda kwibasirwa na Cholera bitewe no kubura amazi meza ahagije aho abantu basangira amazi n’amatungo.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • REGIDESO ni societe ishinzwe amazi isuku nisukura muri DRC,ni nka WASAC yacu. mukosore ntabwo ari regie des eaux

Comments are closed.

en_USEnglish