Kogera mu kiyaga cya Kivu byahagaritswe by’agateganyo
Nyuma y’aho mu cyumweru kimwe gusa abantu batatu barohamye mu kiyaga cya Kivu bakahasiga ubuzima bagiye koga, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buravuga ko bwahagaritse mu gihe gito abogera muri iki kiyaga kugira ngo babanze bafate ingamba zo gukumira izi mfu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu SINAMENYE Jeremie yatangaje ko iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’umutekano idasanzwe nyuma y’aho abantu batatu barohamiye mu kiyaga bose bagapfa.
Hari ingamba zafashwe zigomba gushyirwa mu bikorwa bagitegereje ngo bongere bemerere abantu koga mu kiyaga cya Kivu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yagize ati “Twamaze gushyiraho inzobere mu byo koga no kurohora abantu zihoraho kugira ngo zizajye zidufasha mu gutabara byihuse abarohamye bataravamo umwuka, niyo mpamvu mu minsi mike aribwo tuzongera gufungura ikiyaga tumaze kunoza imikorere n’imikoranire yabo n’akarere.”
Yakomeje avuga ko abenshi barohama ari abogera mu mazi aherereye mu buvumo bwo munsi y’iki kiyaga, kandi aho bakunze kurohamira ahenshi ngo harazwi.
Abandi barohama mu Kivu ni abaturage batazi koga bagapfa kujyamo bigana abandi. Ati “Tuzagerageza gufatanya n’iryo tsinda kuzajya ribanza kugenzura no kubaza abagiye koga aho bavuye, niba ari n’abana bagomba kuzajya bazana n’ababaherekeje kuko hari n’abo Polisi irohora imyirondoro yabo ikabura.”
Iki cyemezo gifashwe mu gihe usanga abogera muri iki kiyaga ku munsi ari abantu amagana menshi, ndetse harimo n’abari barahanze imirimo yo kwigisha abatazi koga bakinjiza amafaranga.
Aba bo bavuga ko gufunga iki kiyaga bitari ngombwa ko ahubwo bakagombye gushyiraho iryo tsinda ry’abagenzuzi batiriwe bagifunga.
RUBERINKA Eugide twasanze asubijweyo na DASSO yaje koga yagize ati “Izi ngamba akarere kafashe ni nziza ariko ntibyari ngombwa ko badufungira ikiyaga iyo minsi yose.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko iki cyemezo cyafatiwe ahakoreshwa nka public beach (ahogera abaturage benshi nta kiguzi), ariko ahishyurwa amafaranga (private beach) nko mu mahoteli n’ahandi hakodeshwa hatafunzwe.
Ati “Birumvikana ko abazajya kogerayo bazajya bishyura.”
Ku kibazo cy’uko abaturage ba Rubavu bavuga ko ari Gaz-methane ibakurura bakarohama, umuyobozi w’Akarere yabihakanye yivuye inyuma.
Ati “Twaganiriye n’inzobere mu bijyanye na Gaz methane bose bahakanye ko Gaz-methane idashobora kugira ingaruka ku bantu bogera muri iki kiyaga.”
Umuyobozi w’akarere yakomeje yemeza ko abashyizweho ngo barinde abogera muri iki kiyaga bazahabwa amabwiriza ndetse n’imyenda yabugenewe kugira ngo abajya koga mu kiyaga bose bazajye bayambara kandi ngo bazajya bahembwa n’akarere.
KAGAME KABERUKA Alain
UM– USEKE.RW
9 Comments
Ahantu hose mu karere baturiye ikiyaga cya Kivu se izonzobere zizahagera? Njyewe nsanga aho guhagarika koga barushaho gukora ubukangurambaga bwo kubwira abaturage ingaruka kokwisukira Ikivu utazi koga.
Muhindure title ho gato ntabwo ari “Kogera mu kiyaga cya Kivu byahagaritswe by’agateganyo” ahubwo ni “Mu karere ka Rubavu, Kogera mu kiyaga cya Kivu byahagaritswe by’agateganyo”.
Thx
Aba “bayobozi” barasetsa, wagirango nta leadership biga mbere yo guhabwa akazi. Leadership ikintu cya mbere ikuvanamo ni ukuba reactive, ikagushyiramo kuba proactive.
Birazwi ko icyo Kiyaga kibamo gas methane, gas carbonique, sulfoxide,…none ngo ntabwo gas ikurura umuntu ! Nibyo koko gas ntabwo ikurura, ariko iyo woga aho iyo gas yabaye nyinshi, umubiri amaraso atembera mu mitsi ntaba asukuye bihagije, imikaya igafatwa n’ibyo bita imbwa (crampes), umubiri muri rusange ugacika intege, ukagira isereri nkeya idakabije,… kubera ko umuntu aba ari mu mazi akonje ntahita abyumva ako kanya, nibwo usanga umuntu ananiwe koga ngo ave aho yari yageze kure y’inkengero, bityo akarohama kubera intege nke zitewe n’izo gas cyane carbonique na sulfoxide (bishoboke ko muri ayo mazi yegereye ubuvumo aho bakunze kurohama iyi sulfoxide iba ari nyinshi)….ibi nibyo abenshi bavuga ngo amazi yamukuruye.
Uyu muyobozi ntabwo yagombye gufunga ikiyaga, ahubwo yagombye gushyiraho stations zipima izi gas ku bice by’iKiyaga aho abantu bakunze kogera, zikajya zerekana buri masaha 2 uko gas zigenda ziyongera uvuye ku nkengero, kimwe n’umuyaga uko unga n’icyerekezo cyawe, bityo abantu bakamenya aho batagomba kugera.
Kujijuka biri kure nakwambiya ! Kandi ubu wasanga abahakorera yarabazengereje abaka imisoro. (Ijya gukora iki ?)
@Gaspard, uyu muyobozi asome igitekerezo utanze gikubiyemo amasomo menshi kuri we.
@Gaspard, umvugiye ibintu rwose. Mu gihe hari uduce tw’Ikiyaga cya Kivu tugera aho tukagira concentration nyinshi ya gaz zica n’ihene zishotse ku nkombe yacyo nk’uko bijya bigenda hakurya muri Kongo muri iyi myaka ishize (byarabaye muri 2015), ni iki gituma nta buryo burashyirwaho bwo gupima concentration ya gaz carbonique na Gaz Methane mu duce abantu bogeramo cyangwa bubatsemo za hotels? Ni iki gituma ibiyaga bifite gaz carbonique nyinshi bikorerwa degazage ngo igabanuke, naho hano tugakora nk’aho nta kibazo, kandi ku isi yose abahanga bita Lake Kivu ikiyaga cy’urupfu kubera miliyari 250 za metero kibe ya gaz carbonique na miliyari 60 za metero kibe za gaz methane zirimo?
@Gaspard na masabona, ko mbona mubizi kandi mwarabyize muraburiki ngo mujye kwigisha abo bayobozi mwita reactive? Kora ndebe iruta vuga nunve. Niba ari kibazo cya tike na frais de mission muzaze nyabahe 0782567240 ariko mudufashe
Abo bayobozi rwose rimwe narimwe barakabya. Nibyo najye hari aho ntatinyuka kogera
(Ikivu nakivukiyeho). Ariko ntabwo bagombye kubuza abantu ibyo basanzwe bamenyere. Icyango ahubwo bagombye z,ahantu hatera ibibazo bakahashira wenda ibyapa biharanga.
Ahambere nabarangira n, uguherea kuri Regie des eaux kugera mu Butotori no hirya yaho.
Ikiyaga cya Kivu nubwo giteye impungenge kubera urusobe rw’imyuka myinshi igiteraniyemo, ni n’unutungo uhishe ubukungu bwinshi. Ikiyaga cya Kivu iyaba cyashorwagamo amafaranga ahagije mu kuvoma gaz irimo, ubu mu Rwanda abasaga 70% baba batekesha gaz ikomotse mu kivu aho kugira ngo itumare. Hari kandi na porogaramu zo kwigisha kwoga mu ma shuri abanza zagombye gutegurwa hagendewe ko u Rwanda ari igihugu kigizwe n’imisozi,imigezi n’ibiyaga byinshi. Gufunga i Kivu ngo uri gutegura ingamba nawe uzi neza ko ntacyo zizatanga(ubushobozi bucye mu kuzishyira mu bikorwa)ni ugusetsa imikara. Leta nishyire imbaraga mu gukangurira abanyarwanda kumenya kwirwanaho mu mazi, hanashyirweho gahunda yihuse yo kuvoma gaz methane ikoreshwe aho kuyireka ikajya idutwara abacu urihongohongo!
@ AKARERE KA RUBAVU ; ikibazo usanga akarere wenda kadasoma inkuru zo kwibi binyamakuru !!!!
Ni kibazo kuba abashinzwe amakuru mu karere batita kubivugirwa ku binyamakuru nkibi !!!!
Birasobanutse ibyo GASPARD atanze ho ibitekerezo kwicyo kibazo…, akarere ka Rubavu kari gakwiye kumva izo nama za Gaspard kuko zifite ishingiro byaba ndetse byiza bamutumiye akagira umusada we atanga mu gukemura icyo kibazo cyane ko biboneka ko afite ho ubumenyi !!!!