Tags : Rubavu

Dutemberane mu bice nyaburanga n’umusozi wa Gisenyi

*Gisenyi, mu Karere ka Rubavu iri mu mijyi itandatu yatoranyijwe izunganira Kigali; *Izwiho kuba umujyi wo kwidagaduriramo, ndetse ukanashyuha; *Uretse kuba umujyi w’ubucuruzi, ufite n’ibice nyaburanga bifasha abantu kwishimisha no kuruhuka; *Munyarwanda cyangwa munyamahanga utarasura Gisenyi uri guhomba. Mu Mujyi wa Gisenyi, uretse umusenyi wo ku kiyaga cya Kivu, amahoteli anyuranye, ikibuga cy’indege, Stade, inzu […]Irambuye

Burya u Rwanda ni rwiza…dutemberane imisozi ya Rubavu na Rutsiro

Hari Abanyarwanda n’abanyamahanga batekereza ko ubukerarugendo mu Rwanda ari ubwo kureba ingagi mu birunga, inzu ndangamurage, Parike nk’Akagera cyangwa Canopy way mu ishyamba rya Nyungwe, nyamara hari ibindi bice nyaburanga bigaragara hirya no hino mu Rwanda wasura kandi ukanezerwa cyane. Uyu munsi dutemberane mu rugendo rw’ibilometero 103, ruhaguruka mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka […]Irambuye

CHAN: Abatuye Rubavu na Goma bifuzaga ko ikipe ya DRCongo

Mbere y’uko haba tombola yo gushyira mu matsinda ibihugu 16 bizakina irushanwa ry’amakipe y’ibihugu agizwe n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu ‘CHAN’, abatuye Rubavu na Goma bifuzaga ko ikipe ya DRCongo bakunda ari benshi ikinira i Gisenyi kuri Stade Umuganda kugira ngo bazayishyigikire, none inzozi zabo ntizabaye impamo. Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiye […]Irambuye

Musanze: Umubyeyi yakuriyemo inda y’amezi 3 mu modoka

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 13 Ugushyingo, umubyeyi witwa Nyirarukundo yakuriyemo inda mu modoka ya Virunga Express yerekezaga i Kigali-Rubavu. Iri sanganya ryabereye mu modoka ya Virunga Express ifite ‘Plaque nomero RAB 142 V’ yahagurutse Nyabugogo, Kigali Saa Kumi n’igice (16h30) yerekeza i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba. Chief Inspector of Police (CIP) […]Irambuye

Rubavu: Ikiraro cyubatswe kuri Sebeya ntikivugwaho rumwe

*Iki kiraro cyubatswe ku mugezi wa Sebeya mu murenge wa Kanama, *Cyubatswe ku bufatanye n’akarere ka Rubavu na Kompanyi ya OTP, *Bamwe mu baturage bavuga ko cyabakuye mu bwigunge abandi bakavuga ko OTP ariyo yungutse, *OTP n’ ubuyobozi bemeza ko cyubatswe mu nyungu rusange. Ikiraro cyubatswe ku mugezi wa Sebeya mu murenge wa Kanama gihuza […]Irambuye

Abayoboye Akarere ka Rubavu kuva 2006, ibyo bakoze n’ibyabananiye

Tariki 31/12/2015 nibwo abagize komite nyobozi z’uturere bazaba barangiye manda zabo amatora y’abazabasimbura ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2016. Akarere ka Rubavu kuva 2006 kamaze kuyoborwa n’abayobozi batanu muri manda ebyiri. Kuva kuri Barengayabo Ramadhan mu 2006 kugeza kuri Jeremie Sinamenye uriho ubu abaturage babwiye Umuseke ibyo babibukiraho bakoze n’ibyabananiye biba no mu byatumye begura. […]Irambuye

Rubavu: Abavunjayi ba magendu bahawe icyumweru ngo babireke cg bafungwe

Ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Congo (petite barriere) mu karere ka Rubavu uhasanga abavunjayi benshi, barimo bamwe bakora mu buryo bwemewe na benshi baba babikora mu buryo bwa magendu. Ubuyobozi bwa banki nkuru y’igihugu ishami rya Rubavu, urugaga rw’abikorera n’Akarere ka Rubavu baravuga ko batanze icyumweru kimwe kuri aba bavunjayi ba magendu cyo […]Irambuye

Rubavu: Abikorera bagiye muri Rwanda Day bungutse byinshi

Nyuma yo kwitabira ihuriro ry’Abanyarwanda baba hanze y’igihugu bahura na Perezida wa Repubulika bakaganira (Rwanda Day), mu gihugu cy’U Buholandi mu ntangiriro z’Ukwakira, abikorera bo mu karere ka Rubavu bagejeje kuri bagenzi babo ibyo bungutse, biyemeza gukorera hamwe no gukomeza gufatanya n’akarere mu iterambere ry’igihugu. Ubwo aba bikorera bitabiriye Rwanda Day bagezaga kuri bagenzi babo […]Irambuye

Perezida wa Etincelles FC yeguye

Updates 9hPM: Umuyobozi w’ikipe ya Etincelles FC Amani Turatsinze bakunda kwita Tsinze nk’uko yari yabitangarije Umuseke ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ko ashobora kuza kwegura ku mirimo ye, byaje kwemezwa mu ijoro ko uyu mugabo yeguye kuri iyi mirimo ahita asimburwa na Nsabimana Mvamo Etienne usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi. Mu matora […]Irambuye

Bahame Hassan wari mayor wa Rubavu n’uwari ‘Gitifu’ w’Akarere bakatiwe

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi rwakatiye Sheikh Bahame Hassan wari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu hamwe na Christopher Kalisa wari  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere igifungo cy’amezi atandatu  undi umwaka umwe (Kalisa), bahamijwe n’ibyaha bishingiye ku gutanga isoko binyuranyije n’amategeko inyubako y’isoko rya kijyambere ry’Akarere ka Rubavu. Sheikh Bahame Hassan n’uwari Noteri […]Irambuye

en_USEnglish