Digiqole ad

Rubavu: Abarokotse barasaba ko ‘Commune Rouge’ igirwa ahantu h’urwibutso

 Rubavu: Abarokotse barasaba ko ‘Commune Rouge’ igirwa ahantu h’urwibutso

Agace kitwa ‘Commune Rouge’ kari mu mujyi rwagati wa Gisenyi, munsi y’umusozi wa Rubavu iruhande rw’urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisenyi, ni ikibaya cyajugunywemo abatutsi benshi mu gihe cy’ubwicanyi bw’igerageza no kwica ibyitso, ndetse no mu gihe cya Jenoside.

Igice gifite amateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mucyaho ari Perefegitura ya Gisenyi kizwi nka 'Commune Rouge' ubu gihinzemo ubwatsi bw'amatungo.
Igice gifite amateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mucyaho ari Perefegitura ya Gisenyi kizwi nka ‘Commune Rouge’ ubu gihinzemo ubwatsi bw’amatungo.

Innocent Kabanda uyobora umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Ibuka mu Karere ka Rubavu avuga ko muri ‘Commune Rouge’ harimo ibyobo byajugunywemo Abatutsi benshi bishwe hagati ya 1991 na 1993 na mbere yaho,  bo mucyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi babaga bazanwe gufungirwa muri Gereza nkuru ya Gisenyi.

Gusa, muri Jenoside nabwo Interahamwe zifashishije ibyobo byari muri ‘commune rouge’ zijugunyamo abo zishe, nubwo abarokotse bavuga ko hari n’abo zajugunyagamo bakiri bazima.

Kabanda avuga ko kugeza n’ubu hari imibiri myinshi y’abajugunywemo itaraboneka, bityo nk’abarokotse bakaba bifuza ko agace ka ‘Commune Rouge’ kose gasigasirwa neza kuko kabitse imibiri y’ababo benshi, kandi bakaba banafite impungenge ko amateka yaho ashobora kuzazima dore ko ubu usanga ibice bimwe by’aka gace bihingwamo ibiribwa n’ubwatsi bw’amatungo.

Ati “Twe rero twifuzaga ko aha hantu hakorwa neza, kubera ko tutazi aho abantu bacu bajugunywe, abo twashyinguye ni abishwe mu 1994 nabo batari bose, abantu bacu bapfuye mu gihe cy’ibyitso ntabwo turamenya ngo bari aha kandi ni hano babiciraga.”

Yongeraho ati “Abantu bacu uretse no kuba barishwe bazira ko ari abatutsi cyangwa ibyitso, byonyine no kubona ahantu hari umuntu wawe hameze gutya ntabwo ubona ko ari ibintu bimuhesha agaciro, twe rero twifuza ko hano hantu hazitirwa, hagatunganywa hagaterwa indabo ku buryo haba ari hantu habereye abantu bahajugunywe.”

Innocent Kabanda uyobora Ibuka mu Karere ka Rubavu.
Innocent Kabanda uyobora Ibuka mu Karere ka Rubavu.

Umubyeyi Bilijya Aline Shaliffa warokotse Jenoside avuga ko kuba batarabona ababo ngo babashyingure neza, baba bari mu byobo biri muri ‘Commune Rouge’ n’ahandi, ngo bituma hari abarokotse benshi batararuhuka ku mutima.

Ati “Buriya iyo ushyinguye umuntu wawe bituma uruhuka mu mutima ndetse bigabanya ububabare bw’abarokotse.”

Abarokotse Jenoside bagasaba Abanyarubavu baba bazi aho imibiri y’abazize Jenoside itaraboneka iri kuhagaragaza kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro dore ko ngo ari nabwo ubumwe n’ubwiyunge bwuzuye bwagerwaho ijana ku ijana.

Janvier Murenzi, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yizeza ko icyanya cya ‘Commune Rouge’ Akarere gafite gahunda yo kugikora neza, kandi agashima intambwe yatewe yo guhagarika irimbi rusange ryari ryegeranye na ‘Commune Rouge’ kugira ngo hazitabweho.

Ati “Aho ayo mateka ya ‘commune rouge’ ari ni ahantu mu gishushanyo mbonera, muri gahunda y’Akarere hagomba kubungwabungwa hakazitirwa, hagaterwa indabo, hagafatwa neza, turabiteganya rero mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyo gishushanyo mbonera kandi turabiteganya vuba muri iyi ngengo y’imari, turateganya ko hazafungwa, hakazitirwa, hagakorwa neza.”

Janvier Murenzi, Umuyobozi mukuru w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.
Janvier Murenzi, Umuyobozi mukuru w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Janvier Murenzi kandi akizeza abarokotse ko Akarere gafatanyije n’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Ibuka n’abandi bafatanyabikorwa, ngo bazakomeza gushakisha amakuru yatuma ahajugunywe imibiri y’abaize Jenoside n’abajugunywe muri ‘Commune rouge’ by’umwihariko hamenyekana kugira ngo bakurwego bashyingurwe mu cyubahiro.

Ati “Tuzakomeza twigishe kandi tunashake amakuru aho yaba ari hose, haramutse hagize ayo tubona ubwo bushake burahari kurigira ngo mu by’ukuri abantu bashyingurwe mu cyubahiro.”

Mu 2014m ubwo Akarere ka Rubavu kakoraga ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abiciwe muri ‘Commune Rouge’ bakajugunywa mu byobo byaho, Akarere kavugaga ko harimo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi bitanu (5 000), bakaba bari bamaze kubona abagera hafi ku bihumbi bitatu (3 000) gusa.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish