Digiqole ad

Ikibazo cy’amashanyarazi i Musanze,Nyabihu na Rubavu kirakemuka mu byumweru 2

 Ikibazo cy’amashanyarazi i Musanze,Nyabihu na Rubavu kirakemuka mu byumweru 2

Mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu hashize igihe abahatuye binubira ibura ry’umuriro rya hato na hato bikabateza igihombo mu kazi n’ibikoresho bimwe bikangirika. Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, REG, buravuga ko icyo kibazo bwamenye impamvu zacyo kandi ko ari iminsi mike bigakemuka.

Imirimo yo gushyiraho imashini isimbura ishaje irarimbanyije
Imirimo yo gushyiraho imashini isimbura ishaje irarimbanyije

Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi,  mu ishami  rishinzwe guteza imbere ingufu EDCL; Kamazi Emmanuel, yemeza ko iki kibazo bagikemura bitarenze mu byumweru bibiri.

Kamanzi ati “Ni byo koko, iki kibazo abaturage bagaragaje natwe twarakimenye, gusa ubu ikiri gukorwa ni ukuvugurura no kongerera ingufu urugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa  kuburyo mu minsi mike iki kibazo kiba cyagabanyutse  muri aka gace k’Amajyaruguru no mu Burengerazuba.

Uyu muyobozi avuga ko iki kibazo cyaterwaga n’imashini iri ku rugomero rwa Mukungwa yari ifite ingufu nke, ubu ngo imirimo yo kuyisimbuza ifite imbaraga iri hafi kurangira.

Ati “turizera ko bitarenze ibyumweru bibiri icyo kibazo kizaba kimaze kugabanya intera cyariho muri iyi minsi”

Urugomero rwa Mukungwa rwubatswe mu 1982 ruheruka gusanwa muri 2005.

Imashini yakoreshwaga yari ifite ingufu ziri ku gipimo cya 5MVA (Mega Volt Ampere), ubu bari gushyiraho 15 MVA.

Abaturage ngo barabibara babibonye

Jacques Ndayisaba ukora imirimo isaba amashanyarazi mu mujyi wa Musanze we avuga ko ikibazo bo bibaza ko gishobora kuba cyararenze ababishinzwe ngo akurikije igihe kimaze.

Tumubajije uko yakiriye kuba iki kibazo kigiye gukemuka mu byumweru bibiri ati “Njyewe nkora ibya Salon de coiffure, ariko uba utangiye akazi ukabona umuriro uragiye. Byaratuyobeye ku buryo twibaza ko nabo byabayoboye.”

Ron Weiss, Umuyobozi mukuru mushya w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, avuga ko bafite gahunda ya vuba yo kongera ingufu mu duce tunyuranye kandi n’ibura ry’amashanyarazi muri aka gace k’Amajyaruguru n’Iburengerazuba rikagabanuka.

Ikibazo cy’imashini ya Mukungwa nikirangira ngo bazahita bibanga ku kubaka imiyoboro y’amashanyarazi i Nyabihu na Rubavu ngo bifashe kugabanya umubare w’abafatiraga kuri za Giciye zombi; mu rwego rwo kongera ingufu.

Imibare itangwa na REG, igaragaza ko mu Rwanda, abafite amashanyarazi ubu bageze kuri 34% mu gihugu hose.

Ron Weiss umuyobozi mukuru mushya wa REG avuga ko iki nikirangira bazahita bibanda ku kubaka ingomero muri Nyabihu na Rubavu
Ron Weiss umuyobozi mukuru mushya wa REG avuga ko iki nikirangira bazahita bibanda ku kubaka ingomero muri Nyabihu na Rubavu

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Musanze

1 Comment

  • Amajyarugu ukurikije lac ziriyo bagombye kuba batabura amashanyazi ahubwo hakubakwa za balafe zitanga amashanyarazi bagasagurira na babakikije !!!!

    Uyu muzungu agerageze

Comments are closed.

en_USEnglish